Nyamagabe/Kitabi: Ubuhinzi bw’icyayi bwatumye baca ukubiri n’inzara – UMUSEKE

Nyamagabe/Kitabi: Ubuhinzi bw’icyayi bwatumye baca ukubiri n’inzara

Abahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe bavuga ko kuba icyayi kibasha kwihanganira ibihe by’izuba kuruta indi myaka, byatumye bava mu bukene, ngo batandukanye n’inzara yavugwaga muri aka gace yatumaga benshi basuhuka bakajya guhahira mu tundi turere.

Abagore bavuye gusarura icyayi bakijyanye kukigurisha kuri Koperative

Ngo wasangaga umugore wo muri aka gace atinya kugera aho abandi bari, ubu ngo baratinyutse kuko na bo baba basa neza bigatuma batitinya mu bandi.

Abagore bahinga icyayi bo bavuga ko kwitinya babiterwaga n’ubukene bwatumaga biheeza batinya kujya aho abandi bari.

Iyo muganiriye  na bamwe  mu  bahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Kitabi akarere ka Nyamagabe bibimbiye muri koperative “KOBACYAMU” bakubwira ko kuba imisozi batuyemo yeramo icyayi, byaratumye bava mu bukene.

Ubusanzwe ubutaka bwabo burasharira, nta kindi gihingwa kihera, uretse icyayi kibwishimira ngo muri iyi minsi gifite amafaranga, bityo ngo abitabiriye kugihinga kibafatiye runini.

Nkomejwenimana Samuel utuye Kitabi agira ati “Ubu jye natse inguzanyo nubaka inzu, ndacuruza kandi ntunze inka enye nzikesha ubuhinzi bw’icyayi. Mbere sinatekerezaga ko natunga inka, ubu imwe irakamwa ndanywa amata, abana banjye bariga kandi amafaranga nta handi ava hatari mu cyayi, ubu tubayeho neza ntitugisuhuka duhunga inzara.”

Nsabimana Pascal umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi, KOBACYAMU ikorera mu mirenge ya Kitabi, Tare, Uwinkingi na Kibirizi avuga ko kugeza ubu imbogamizi bafite ari imbuto zituburirwa kure bigatuma zigera ku bahinzi bigoranye.

Ati “Iyo ndebye uko abahinzi b’icyayi babayeho mbona ubuzima bwarabaye bwiza kuko ubusanzwe ubutaka nta yindi myaka yaheraga, ariko icyayi rwose kirahera ni cyo kibatunze.”

Avuga ko ubutaka bukiri buto bwo guhingaho icyayi kandi ngo abahinzi bajya kugura imbuto ku ruganda rimwe na rimwe bakazigeza mu mirima zamaze kwangirika, kandi bigasaba imodoka yo kuzikorera.

Ati “Ibyiza ni uko zajya zituburirwa muri buri zone abahinzi bakoreramo bityo umusaruro uzanarushaho kuba mwinshi.”

Nsabimana avuga ko icyayi ari kimwe mu bihingwa biri kwinjiza amafaranga menshi kuko iyo cyeze neza, cyinjiza miliyoni 150 buri kwezi.

Kugeza ubu umuhinzi w’icyayi ari guhabwa amafaranga 231 ku kilo kimwe cy’icyayi kibisi, iki giciro cyatangiye kubahrizwa kuva mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka mu gihe umuhinzi yahabwaga amafaranga 170 ku kilo.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), iragaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2016, umusaruro w’icyayi u Rwanda rwohereje mu mahanga wabyaye miliyoni 18.8 z’amadorali, ni ukuvuga amafaranga asaga miliyari 14.9.

Muri iyi raporo bigaragara ko mu mezi atatu ashize u Rwanda rwohereje icyayi kingana n’ibiro 6,811,095.

Uyu musaruro ukaba waraturutse ahanini mu gushishikariza abahinzi kongera umusaruro n’ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda.

Icyayi cyatanze akazi ku batuye Kitabi aho kera bitaga mu Batebo

Christine Ndacyayisenga
UMUSEKE.RW/Nyamagabe 

1 Comment

  1. Masobona

    27/08/2017 at 7:10 am

    None se ko ku Kitabi bahinga icyayi kuva mbere ya za 1970, na ruriya ruganda rwari ruhari, kuki batakivanagamo ubwo bukire bakuramo uyu munsi? Nuko icyo gihe kitihanganiraga izuba? Mujye mwitondera abaturage, cyane cyane abari mu makoperative nk’ariya y’ibihingwa byoherezwa mu mahanga. Iyo abonye umutunze micro atazi neza icyo umubariza ibintu, akubwira icyo ushaka kumva. Ariko ikiri ukuri, nuko ubu nta muhinzi uhabwa ku kilo cy’icyayi amafranga ahagije atuma agaruza ibyo yashoye mu cyayi. Kandi si ibya none, ni ibintu bimaze imyaka myinshi, mu gihugu hose. Ariya mafaranga bakubwira bahabwa, iyo bamaze kuyakatamo ay’amafumbire n’izindi servisi bahabwa, nta muhinzi mu Rwanda urenza amafranga 80 ku kilo, za Nyabihu mperuka ari 50 (http://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ngororero-abahinzi-b-icyayi-bakomeje-kwinubira-igiciro-bagurirwaho-n-uruganda). Kandi umuhinzi yagombye kubona nibura net y’amafranga nk’ijana ku kilo kugira ngo icyayi kimwungure. Mu mibare yabo barabigusobaurira ukabyumva. Abafite inganda n’abacyohereza mu mahanga bo barunguka, akayabo ndetse, ariko abahinzi bo ndakurahiye. Cyeretse abafite imigabane mu nganda. Bangahe? Wongereho noneho inkubiri ya NAEB yo kwimura abaturage benshi cyane mu nkengero za Nyungwe, haba ku Kitabi, Nyaruguru na Nyamagabe n’ahandi. Amafranga babaha hari benshi bananiwe kuyabyazamo andi masambu, none babaye abaturage batagira ubutaka (sans terres). Ni kimwe mu byatumye basigaye bubaka amazu yo kubimuriramo (nko muri Nyaruguru), ariko nabwo ugasanga aho bimukiye nta butaka bwo guhinga buhagije babahaye, ngo abazaba abakozi bo mu cyayi. Kandi icyo cyayi nko mu Bunyambiriri kigenda kimura ubuhinzi bw’ibirayi, kikabateza inzara kuko bagomba kujya guhaha ahandi ibyo barya, babyiyezerezaga. Iyi nkuru muzayisubiremo muyicukumbure neza, muzasanga mwarakoze propagande y’abashoramari bo mu cyayi na NAEB kurusha uko mwerekanye ukuri kw’ibiri kuri terrain.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock