Nyamata: Umugome yatemye inka yonsa ayivuna akaguru ayica n’umurizo – UMUSEKE

Nyamata: Umugome yatemye inka yonsa ayivuna akaguru ayica n’umurizo

Iburasirazuba – Mu ijoro ryakeye mu karere ka Bugesera Umurenge wa Nyamata mu kagari ka Kayumba  umusore wari umushumba arakekwaho gutema akaguru inka y’imbyeyi akanayica umurizo awutemye. Kugeza ubu ukekwa yaburiwe irengero.   

Inka yayitemye igufary'akaguru ubu ntibasha guhaguruka

Inka yayitemye igufary’akaguru ubu ntibasha guhaguruka

Chantal Bankundiye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kayumba yabwiye Umuseke ko mu rukerera rw’ijoro ryakeye hari umusore witwa Theo bakeka ko ariwe watemye iyi nka ukuguru kw’ibumoso.

Ngo yayitemye mu buryo bukomeye ku buryo itabasha guhaguruka ndetse anayica umurizo arangije nawe ahita ahunga.

Iyi nka yari imaze icyumweru kimwe gusa ibyaye inyana yayo ya kabiri, yatemwe iri kumwe n’izindi aho yaziragiriraga.

Kugeza ubu uyu waziragiraga ntaraboneka kandi nta n’impamvu iramenyekana yamuteye gutema iyi nka muri ubu buryo.

Aho basanze inka iryamye mu gitondo ni naho basanze umuhoro abaturage bemeza ko ari uwa Theo.

Uyu muyobozi w’Akagari avuga ko ubusanzwe ba nyiri nka bataba aho ziba kuko baziguriye amasambu barazitira, ngo banyuzamo bakaza gusura ibikorwa byabo.

Sifa Umutoni umugore wa Musoni bakaba ba nyiri inka yabwiye Umuseke ko umukozi ushinzwe kwita ku matungo yemeje ko iriya nka itakira hariya bayitemye igufwa bityo ko igomba kubagwa.

Ati: “Twemeje ko igomba kubagwa ubu ntegereje ko haza umuntu akayibaga… Nta kundi twabigenza.”

Kugeza ubu hari hataramenyekana aho Theo waragiraga izi nka akomoka, bari bategereje ko shebuja azana indangamuntu ye bakareba aho akomoka akanakurikiranwa. Bivugwa ko akomoka mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyi mbyeyi yari imaze icyumweru gusa ibyaye igiye guhita ibagwa

Iyi mbyeyi yari imaze icyumweru gusa ibyaye igiye guhita ibagwa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

14 Comments

  1. Twin Yeah

    13/09/2017 at 1:21 pm

    Yabuze nyirayo yo gatsindwa! Ubu bugizi bwa nabi buhagurukirwe kuko ndabona bwarageze mu matungo kandi ni ubugome bubi cyane bubabaje!
    Mu Rwanda ibyaha basigaye barabigize ubusa, ibihano byahindutse amazi! Duhindure!

  2. Tate

    13/09/2017 at 1:52 pm

    Ibibintu birambabaaaaaza nkabura uko mbigenza pe. Amaherezo murabona arayahe koko. Ibi bizarangira ryari????RYARI? Birandenze pe.Mbega urwango mbega. Amaherezo koko nayahe???? Iyi mitima izacya ryari? Murabona tujyahe koko? Abana bacu bahagazehe ? Uyu murage wamaraso uzavaho ryari? Izi mbyeyi zirazira iki koko ? Mbega abatindi we. Narumiwe pe. Birarenze .

  3. Diogene

    13/09/2017 at 2:26 pm

    Ko c isi yangiritse burundu!!!! Umuntu utema inka ntaho ataniye n’ikiburabwenge cg icyomanzi. Ubu ni ubwa gatatu nsoma inkuru nk’izi mu gihe kitarenze n’ukwezi kumwe.
    Byajya biba byiza bantu mukoresha abakozi mugiye mukoresha abo muzi neza imyirondo yabo.
    Utemye inka uyu munsi ejo atema umuntu.
    Kdi utema inka byanga bikunze biramugaruka.

  4. Kanyarwanda

    13/09/2017 at 2:46 pm

    Ariko izi mbwa zitema inka zizageza ryari koko!!!!!!!! Uwamunyereka cyangwa nkamufata mbere ko polisi iza ngo arebe! Birababaje kabisa, bene yo bihangane…

    • Kalisa

      13/09/2017 at 4:06 pm

      Mana urihe? Ngwino banguka kuko birarenze. Kuki utabanguka ngo utabare ubwoko bwawe? Turagutegereje.

  5. chris

    13/09/2017 at 4:11 pm

    Izi ni interahamwe pe nizo zatemaga inka kandi n’umuntu ntiyamusiga mbega ubugome mwo gaheka mwe.Ariko se ubu mu mutima we aba atekereza iki koko aho ari se ubu aratuje?
    Ahhha wa Mana we tabara ni ukuri mwene Muntu arakabije

  6. copy

    13/09/2017 at 4:38 pm

    Mbega ubugome we, aba nabo bajye babcira imanza aho bakoreye icyaha wenda byagabanya abumva ko batafatwa. BIRAKABIJE PE!

  7. claudine

    13/09/2017 at 5:17 pm

    ibi ni indengakamere pe

  8. Jean paul

    13/09/2017 at 7:27 pm

    Mbega agahinda koko, uyumuntu ni uko yabuze ariko bahige paka bamubonye kandi ahanwe abere abandi urugero, nke kako atarinka yashakaga ahubwo yashakaga nyirayo. gusa birarenze kuko n’Imana ntiyabyemera ko uyumuntu abura. Gusa twifatanije nuwo munyu mu kababaro.

  9. ukuri

    13/09/2017 at 8:44 pm

    Namwe mugiye kuyisonga aho kuyivuza? Ubwose mwayibabariye ntimuyibage? Kereka niba mukumbuye agasupu nahubundi mwayivuza mpaka ikize

  10. HUSSEIN

    14/09/2017 at 8:04 am

    byaribikwiyeko abagomenkaba bajyabahanishwa igihanokingana nubuhemubwabo uwicishinkota nawe akicishwindi!!!!!!

  11. jeanne

    14/09/2017 at 11:11 am

    EREGA ABANTU BO MU MINSI Y’IMPERUKA BAMEZE BATYO BARAHANUWE 2TIMOTE3,1-5.

  12. nkunda inka

    14/09/2017 at 3:02 pm

    banyagupfa gukora amaraso bya bakukiyemo! uwamujugunya muri acide nibwo yangerangeza kumva akababaro kiriya inka nabwo ntibihangije rwose sinzi nako; nyakujoga inyo arimuzima. nako uwamupfumura amaso nabwo ntibihangije rwose, gusa ngize ikininga pee sinzi nako sha

  13. Jean

    14/09/2017 at 7:07 pm

    Birababaje,ugutemeye imbyeyi angana n’ugutemeye umubyeyi,kuba hamenyekanye ibimuranga bye,ndahamya ko azaboneka,inzego zose zikorane uyu abere abandi akabarore.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock