Nyampinga ni MAMA abandi ni ibisonga- Amag The Black – UMUSEKE

Nyampinga ni MAMA abandi ni ibisonga- Amag The Black

Mu ndirimbo ye nshya yise {Ntaho tuzajya} Amag The Black avuga ko abategura irushanwa rya Nyampinga barihindurira inyito. Kuko Nyampinga ari nyina umubyara abandi bakaba ibisonga.

Amag The Black ngo nta nyampinga azi. Uwo azi ni nyina umubyara

Muri iyo ndirimbo avuga kandi ko adashobora kwitabira umunsi mukuru w’abakundana ‘Saint Valentin’, ahubwo igihe hazaba habaye umunsi w’abababaye aribwo azaboneka.

Hari n’igice aririmbamo ko akumbuye cyane itsinda rya Tuff Gangz cyane cyane P-Fla. Ibi bica amarenga yuko iri tsinda rishobora gusubirana nkuko bamaze iminsi nabo babivuga mu biganiro bagenda bagirana n’itangazamakuru.

Amag The Black yabwiye Umuseke ko gukora iyi ndirimbo byamusabye igihe cyo gushaka amagambo anoze kandi afitiye ubutuma rubanda. Bitandukanye cyane n’uburyo bari basanzwe bavuga ko akora indirimbo zibasira igitsina gore.

Ati “Umubyeyi wanjye niwe nyampinga kuri njye. Abandi mbita ibisonga kubera ko bataruta MAMA. Ibi sinabikoreye kuba ntishimira igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda ahubwo ni imyumvire n’imyemerere yanjye”.

Hakizimana Amani cyangwa se Amag The Black mu muziki, ni umwe mu bahanzi bakunze gukora indirimbo zivuga ku buzima bwa buri munsi umuntu ahura nabwo.

Gusa nanone akenshi agakunda gukora indirimbo zibanda ku bikorwa by’abakobwa bamwe na bamwe bakunda ibintu, amafaranga n’ibindi.

Yagiye akora indirimbo zakunzwe zirimo Twarayarangije, Turi ku ishuri, Nyabarongo, Uruhinja, Lipstick n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock