Nyanza: 48 baarangije kaminuza bakaza kwiga GUTEKA bahawe impamyabushobozi – UMUSEKE

Nyanza: 48 baarangije kaminuza bakaza kwiga GUTEKA bahawe impamyabushobozi

*Barangije mu ishuri ryisha Guteka; Gusasa no kwakira abakugana

Ejo ku wa Gatanu mu ishuri ‘Rera Umwana Center’ ryigisha guteka no gusasa ryo mu karere ka Nyanza habaye umuhango wo gushyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri 48 bize umwuga wo gutunganya amafunguro nyuma yo kurangiza amasomo mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Baarangije Kaminuza babura akazi bajya kwiga guteka ngo ubu ikizere cyo kubona akazi ni cyose

Baarangije Kaminuza babura akazi bajya kwiga guteka ngo ubu ikizere cyo kubona akazi ni cyose

Muri uyu muhango, aba banyeshuri 48 barimo abahungu 13 bibukijwe ko badakwiye kumva ko kwiga amasomo mu mashuri makuru na za kaminuza bihagije kuko muri iki gihe imyuga n’ubumenyingiro bifite ijambo ku isoko ry’umurimo.

Aba banyeshuri bayobotse amasomo yo guteka nyuma yo kurangiza kaminuza bakabura akazi, bavuga ko noneho ubu bizeye ko hari ikigiye guhinduka mu buzima bwabo kuko amasomo bize muri kaminuza n’aya bakuye mu myuga bashobora kuyahuza bakihangira imirimo mu gihe batahita bayibona.

Munezero Jean de Dieu ati “Ubu intego ya mbere ni ukwihangira imirimo kuko tumaze kugera muri iri shuri twashyizeho itsinda ry’ubwizigame bityo bizadufasha kugana ibigo by’imari bitugurize twihangire imirimo tugendeye kuri aya masomo twigiye aha…

Kwicara  ntacyo dukora twasanze ntacyo byatugezaho, bituma nza kwiga aha kandi nizeye ko bizamfasha  ntitaye ko nize kaminuza, ngomba kwiga n’ibindi bimfasha guhanga umurimo, ni yo mpamvu nahisemo ibi.”

Kabega Geretulde umubyeyi w’abana batatu warangije ikiciro cya kabiriri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi, nyuma akaza kwiga imyuga muri ‘Rera Umwana Center’ avuga ko yizeye kuzabona akazi ariko ko n’iyo atahita akabona aya masomo azamufasha kujya ategura ifunguro ryiza iwe.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’ibijyanye n’impamyabushobozi mu kigo k’igihugu cy’Ubumenyingiro WDA, Shyaka Frank avuga ko Leta ishoora amafaranga menshi mu kwigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bityo ko aba bayarangijemo bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Ati “Ntitwifuza ko bagenda ngo bicare ntacyo bakora, ahubwo iyo bagerageje gushaka icyo bakora biradushimisha.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko abantu barangije amasomo mu mashuri makuru badakwiye kumva ko bazakora akazi ka Leta gusa ahubwo ko ubumenyi baba barahakuye bukwiye kubafungura ibitekerezo bagatekereza ibindi byabateza imbere.

Ati “Ubu iyo tubonye abantu nk’aba bize amashuri asanzwe bakiga andi nk’aya bidufasha kugabanya ubushomeri bityo  bikabafasha guhanga imirimo, iyo bahanze imirimo na bo batanga akazi bigatuma abantu barwanya ubushomeri.”

Avuga ko aba bakwiye kubera urugero abandi barangije amashuri makuru badafite akazi. Ati “Iyo wize ibintu nk’ibi warize kaminuza uba ufungutse mu mutwe bikakorohera guhanga umurimo.”

Marie Claire Wizen Hover umunyarwandakazi washatse mu gihugu cya Otriche wanashinze iri shuri, avuga ko nyuma yo kugera hanze akahamara imyaka 38 atibagiwe iwabo agahitamo gushing iri shuri kuko yabonaga rikenewe.

Ati “Nashatse gukora icyatuma abana b’u Rwanda batera imbere nshinga iri shuri nshingiye ku cyo nabonaga gikenewe nasanze muri iyi ntara y’Amajyepfo hakenwe ishuri ryigisha guteka mpitamo kurishinga aha i Nyanza.”

Ishuri ‘Rera Umwana’ ryatangiye kwakira abanyeshuri muri Mutarama uyu mwaka wa 2017, ryigisha guteka, gusasa no kwakira abantu (reception), rikaba ryigisha abanyeshuri mu byiciro bibiri birimo igifashwa na NEP KORAWIGIRE biga amezi 4, naho aba WDA bakiga amezi 12.

Abaraye bahawe impamyabushobozi ni abigaga ku bufasha bwa NEP Korawigire barangije amezi ane.

Munezero avuga ko kwiga amashuri ya kamiuza yasanze bidahagije, yiga no guteka

Munezero avuga ko kwiga amashuri ya kamiuza yasanze bidahagije, yiga no guteka

Bibumbiye mu matsinda bavuga ko bashobora no kuzahita bihangira imirimo

Bibumbiye mu matsinda bavuga ko bashobora no kuzahita bihangira imirimo

Frank wo muri WDA avuga ko leta itanga amafaranga menshi mu kwigisha imyuga

Frank wo muri WDA avuga ko leta itanga amafaranga menshi mu kwigisha imyuga

Marie Claire watangije iri shuri avuga ko yabonaga rikenewe mu Rwanda

Marie Claire watangije iri shuri avuga ko yabonaga rikenewe mu Rwanda

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/NYANZA

17 Comments

  1. Patrick

    21/10/2017 at 4:42 pm

    NIBYO KABSA IRI SHURI NIRYIZA NANGE NARYIZEMO NUBWO NTABASHIZE KURANGIZANYA NABAGENZI BANGE KUBERA AKAZI. Gusa nibashinga cooperative ndi tayari kuyijyamo

  2. Rutwe

    21/10/2017 at 7:45 pm

    Aho kujya barangiza kaminuza ngo baze kwiga guteka. Byaba byiza barangije primaire cyangwa niyini bagahita baza kwiga umwuga.Sinzi niba twibuka za familiyari, cerari na cerai. Abantu bose bazagira za mastazi utazi iyo ziva wababwira uti ngaho iyi nzu nshyiriraho inzugi..ukisanga inzu yawe kuyifunga ugomba guruterura kugirango winjizemo serire.

    • byumba wa mafene

      22/10/2017 at 12:49 pm

      @Rutwe: ibintu uvuze nibyo cyane. Biteye agahinda kwiga Kaminuza,nuko wayirangiza ukajya kwiga guteka n’ibindi ntavuze. Urabona igihe uba wataye? urabona amafr uba watakaje? none se kuki ubwo bumenyi wakuye muri a Kamunuza izo,utabukoresha wenda wihangira imirimo? mbese ubuze akazi mu RWANDA ntushobora nko kujya muri EAST AFRICA ukakabona? kereka niba barangiza nta bumenyi bafite buhagije bwo gupiganywa ku isoko mpuzamahanga. Mfite umuhugu w’imyaka 29,arangije Civil Engineering mu Rwanda. Yabuze akazi. ARIKO nkubwije ukuli ko no kubaka amatafari atabizi. Ba bafundi ubona ,ibyo bakora ntiyabikora. Naramubajije nti: “ni gute Engineer arangiza kaminuza atazi kubaka amatafari nkuko abanfundi babikora”? NARUMIWE PEEEE!!

      • Nsubuze mafene

        22/10/2017 at 9:02 pm

        Urasekeje cyane rwose mafene! Ninde wakubeshyeko muri east izo “ntiti” zanyu zirangije muri kaminuza z, u Rwanda? Niveau iracyari hasi cyane kuburyo batabakeneye.

  3. ngagi wa nginga

    22/10/2017 at 1:20 pm

    ibi nta muntu bishimishije : kwiga KAMINUZA;warangiza ukajya kwiga guteka?

  4. wiseman

    22/10/2017 at 1:23 pm

    none umuntu arangiza za KAMINUZA nta kintu na kimwe yabasha kwikorera ku giti cye?ndabona aba bantu babeshya batarize za kaminuza.NONE SE IBYO BIZE BYAGIYE HEHE?ntabwo umuntu yiga ngo azajye gushaka akazi,ushobora no kukishakira kandi ukagashakira n’abandi(babyita “KWIHANGIRA”).

  5. Bob

    22/10/2017 at 5:04 pm

    Uuuuuh!!!!!! Yemwe turi habi peeeee.

  6. peter

    23/10/2017 at 9:58 am

    ikibazo gihari Niki:

    Murikigihe abarangiza kaminuza ni benshi cyane ugereranyije no mu myaka yashize, kndi imyanya y akazi ihari ni mike, kndi rimwe na rimwe muruko gutanga akazi harigihe hazamo uburiganya,
    ikindi kandi nuko muri kaminuza usanga akenshi ibyigwa biri theoretical cyane, ark abiga imyuga usanga bo biga ibiri practical cyane, aha rero birumvikana yuko uwarangije kaminuza icyo aba arusha uwize imyuga ni degree ariko ubumenyi bwo kwihangira imirimo uwize imyuga aba abumurusha,
    mbona rero muri kaminuza zacu bareba uburyo bajya banigisha ibintu biri more practical than theoretical nukuvuga bajye bigisha amasomo umuntu ashobora no kugenderaho yihangira umurimo,
    naho ubundi wamugani byaba ari uguta igihe kurangiza kaminuza ukajya kwiga imyuga.

    Murakoze

    • riziki

      24/10/2017 at 11:30 am

      Ibi kera tukiga igifransa twabivugaga dutya: ‘retour a la case depart’. Ni ukuvuga ko theory yariho kera yo kwigisha intiti nke muri kaminuza, abandi bakajya kwiga imyuga muri za cerai na cerar na familiales; iyo theory iri proved correct ubungubu, nyuma y’imyaka abantu bashakisha, ari nako bibeshya ko ya theory ya kera itari ifite ishingiro… ‘you don t want to face the truth and fight against, the truth fights back and shows up again… Ibi rero bikaba binyereka ko ibya kera byose atariko bitari ukuri cg ngo bibe bidafite ishingiro… Tujye twibaza impamvu…

  7. Boni

    23/10/2017 at 10:51 am

    Burya gusuzugura imyuga ni imyumvire yo hasi cyaneee! Ako gasuzuguro gagaragarira mû kwibwira KO hari imirimo yahariwe abatarize: ubuhinzi, ubucuruzi, guteka, kubyina, kukina umupira n’ibindi. Nyamara burya nta mwuga utigwa. Ubushakashatsi bwagaragaje KO abitabira iyo mirimo baba bafite quotient intellectuel iri hejuru cyaneee! Burya habaho ibyiciro 8 by’ubwenge. Guteka biri mû cyiciro cy’ubuhanga mû binyabuzima (intelligence naturaliste). Gusasa no gutaka biri mû cyiciro cya intelligence spatiale/visuelle. Aho ni ho usanga n’abatayeri, abanyabugeni ndetse na architecte. Kwakira abantu biri mû cyiciro cya intelligence interpersonnelle. Aho ni ho usanga abunzi. Burya uhamagarira abantu kwibumbira mû mashyirahamwe, aba ashyira mû bikorwa ubwo buhanga. Usenya ubumwe bw’abantu, aba yangiza ubwo buhanga. Umunyarwanda yagize ati: abishyize hamwe nta kibananira. Michael Jackson yari akomatanyije ubuhanga butatu: guhimba indirimbo(intelligence verbale/linguistique), kuririmba (intelligence musicale) no kubyina (intelligence kinesthésique). Kuba twarabayeho igihe kirekire nta mashuri y’iyo myuga dufite, murumva aho imyumvire yacu yari iri. Ni imwe mû mpamvu dufite abashomeri benshi mû rubyiruko rwaba urwize n’urutarize. Ndizera KO imyumvire izahinduka. Murakoze.

    • byumba wa mafene

      23/10/2017 at 11:09 am

      @Boni: urakoze cyane. Ibintu uvuze ku myuga ndabikunze kandi ni ukuli. Mbonye ko mu Rwanda hari ibintu dusuzugura kubera imyumvire yacu iri hasi. Njyewe byumba wa mafene,nzi neza ko hari abnatu batuye mu BURAYI,bakora imirimo yo muri toilet,gukubura,koza amashani…… kandi abo bose batuzanira amafr buri kwezi. Bavuga ko mu BURAYI nta murimo basuzugura ahubwo ko imyuga bayiteje imbere. None reba hano mu RWANDA tugwije intiti zarangije izo Kaminuza ariko zikaba zarabuze icyo zikora. Ubu mbabajwe n’umuhungu wanje ugiye kuzapfa nta kazi kandi yitwa njenyeri(Engineer)

  8. dominiko

    23/10/2017 at 11:14 am

    MU RWANDA akazi karahari cyane. AHUBWO ako izo ntiti zirangije Kaminuza zishaka ntagahari.

  9. shoma

    23/10/2017 at 11:15 am

    ariko waruzi ko ngonomubabuze akazi harimo na ba bandi barangije ibyo kubaka,agronomie,veterinaire etc

  10. ngagi wa nginga

    23/10/2017 at 1:42 pm

    mwese ngo muzajya kwiga KAMINUZA mugamije kuzaba ba gitifu,mayors,governors,ministers,gukora muri za offices,kwitwa boss…??????? MURIBESHYA kuko bene iyo milimo ifite beneyo KANDI ni mikeya cyane mu Rwanda. MBAGIRE INAMA YO KUREBA KURE

    • Muhizi

      24/10/2017 at 5:44 pm

      Nibagende basabe ababyeyi babo babagulize make bashore mubworozi bwingurube kandi barabibakanguliye kuva kera, doraho nibereye.

  11. KIBWANA

    23/10/2017 at 1:44 pm

    abize hanze,iyo barangije bakaza mu RWANDA bakora hehe ? abo bize hanze baba bafite ubwenge bwinshi,abize mu RWANDA ni iiibazo. Ubwo wumva abo bize mu RWANDA babona kazi keza gute kandi hari babandi bafite IQ iri hejuru cyane?

  12. bukomeza wa ndongo

    23/10/2017 at 1:45 pm

    KWIHANGIRA.COM

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock