Nyanza: Barakingira Tetanus nyuma hazabeho gusiramura ku buntu – UMUSEKE

Nyanza: Barakingira Tetanus nyuma hazabeho gusiramura ku buntu

Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu badasiramuye baba bafite ibyago byinshi byo kwandura Virus itera SIDA mu buryo bworoshye, mu karere ka Nyanza kuva tariki ya 28 Kanama -16 Ukwakira hari kubera igikorwa cyo gukingira indwara ya Tetanus no gusiramura ababyifuza.

Aba bari guhabwa inkingo ebyiri za Tetanus nyuma bazasiramurwa

Igikorwa cyateguwe n’abanyeshuri biga Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC n’indi miryango nterankunga.

Berabose Charles,  umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuvuzi uhagarariye igikorwa cy’ubukangurambaga ku kwisiramuza, ibikorwa barimo bigamije kurwanya SIDA.

Ati “Twateguye iki gikorwa mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda SIDA kuko ubundi uwasiramuwe aba afite amahirwe 60% yo kutandura SIDA, bimurinda n’izindi ndwara za kanseri y’igitsina ifata umugabo, binagabanya indwara zifata urwungano rw’inkari, ibi bituma abantu tubashishikariza kwisiramuza.”

Bamwe mu bahawe urukingo rubategurira kwisiramuza bavuga ko iyi gahunda bayibonye ikenewe cyane kuko batari bazi ibyiza byo kwisiramuza.

Tuyishimire Gad wo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza afite imyaka 35 y’amavuko, avuga ko arinze angana uko atari azi akamaro ko kwisiramuza, amaze kumva akamaro kabyo yahisemo kwisiramuza.

Agira ati “Ubu menye ko mfite amahirwe 60% yo kutandura SIDA, biranshimishije kandi bazabinkorera ku buntu.”

Kimwe n’abandi bahawe ubu bufasha by’umwihariko abanyeshuri bavuga ko usanga muri sosiyete bavuga ko  wasangaga baterwa ipfunwe no kuba bajya kogana n’abandi badasiramuye bakabaseka.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyanza Doctor Pascal Ngiruwonsanga avuga ko muri iki gikorwa cyo gusiramura, bafashe umwanzuro wo kubanza gukingira inkingo ebyiri za Tetanus mbere yo gusiramura nyuma yo kubona ko iyo usiramuye umuntu utabanje kumukingira iyi ndwara bishobora kuba byatuma bayirwara.

Mu karere ka Nyanza abamaze kwitabira iki gikorwa cyo kwikingiza Tetanus bakingiwe urukingo rwa mbere ni 4872, abamaze guhabwa urukingo rwa kabiri ni 2 500, iyi gahunda yo gusiramura izagera ku bantu 5000, birakorerwa mu bigo nderabuzima umunani.

Nyanza ni akarere ka kabiri mu turere dufite ubwandu bwinshi nyuma y’Umujyi wa Kigali.

Imbogamizi abari gukora ubu bukangurambaga bahura nazo ngo ni bamwe mu bagifite imyumvire ko umugabo usiramuwe atabasha gukomeza gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko bisanzwe.

Gutanga urukingo rwa kabiri nibirangira hazakurikiraho gusiramura bizatangira tariki ya 14 Ukwakira 2017.

Uyu yakingirwaga urukingo rwa kabiri rwa Tetanus

Itsinda riri mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu kwirinda SIDA binyuze mu kwisiramuza

Abana b’abanyeshuri na bo bemerewe kwikingiza no gusiramurwa

Christine Ndacyayisenga
UMUSEKE.RW/Nyanza

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock