Nyaruguru: Abanyarwanda baba muri Canada bishyuriye ‘Mutuelle’ abantu 947 – UMUSEKE

Nyaruguru: Abanyarwanda baba muri Canada bishyuriye ‘Mutuelle’ abantu 947

Abanyarwanda baba muri Canada bishyuye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de santé bw’abantu batishoboye 947, bavuga ko iki gikorwa cyashibutse ku binezaneza baterwa n’imiyoborere myiza y’u Rwanda n’impanuro z’umukuru w’igihugu.

Ngo basanze imibereho myiza ishingira ku buzima

Ngo basanze imibereho myiza ishingira ku buzima

Aba banyarwanda baba muri Canada bavuga ko batewe ishema no kuba bakomoka mu Rwanda ruri kugaragaza impinduka nziza zishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bikomeje kuranga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Joachim Mutezintare uyobora Abanyarwanda baba muri Canada avuga ko iyo mu mahanga baba bakurikira ibibera mu gihugu cyababyaye.

Ngo ibi byose byatumye bakomeza kwiyumvamo imbaraga zo gukomeza gushyigikira igihugu cyabo mu nzira yo kwigira, bahitamo kwishyurira imisanzu ya mutuelle y’abantu 947 batuye mu murenge wa Kibeho.

Mutezintare ati   “Usibye njyewe wananezezwa nuko ndi umunyarwanda n’umunyamahanga iyo ageze mu Rwanda atangazwa n’ibyo rwagezeho. “

Uyu munyarwanda uba muri Canada ariko wumvikana nk’uzi ibibera mu Rwanda byose, avuga ko iyo Perezida Kagame yabasuye abigisha gukundana, kwiha agaciro no guhoza ku mutima igihugu cyababyaye, akavuga ko izi mpanuro ziri mu byatumye bakora iki gikorwa.

Mutezintare unakomoka mu Karere ka Nyaruguru avuga ko iki gitekerezo yakigize ubwo yaherukaga mu Rwanda muri 2012.

Avuga ko amafaranga yo gufasha aba baturage yabonetse  nyuma y’ibiganiro bagirana n’Abanyarwand baba muri Canada, buri wese akagira icyo yigomwa mu gutera inkunga iki gikorwa.

Usibye gufasha batanga ubwisungane mu kwivuza, Mutezintare avuga ko bariho banatekereza uko bazafasha abatishoboye muri gahunda ya Girinka munyarwanda bagira.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bisizi Antoine avuga ko iki gikorwa kije kubunganira mu kuzamura igipimo bari bariho muri mutuelle cya 61 %.

Abahawe ubwisungane bahise babutahana

Abahawe ubwisungane bahise babutahana

Umuyobzi w'akarere wungirije (ibumoso) n'uhagarariye abanyarwanda baba muri canada (iburyo)

Umuyobzi w’akarere wungirije (ibumoso) n’uhagarariye abanyarwanda baba muri canada (iburyo)

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Nyaruguru

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock