Nyaruguru: Hubatswe ikigo cyo gukemuriramo amakimbirane yo mu miryango   – UMUSEKE

Nyaruguru: Hubatswe ikigo cyo gukemuriramo amakimbirane yo mu miryango  

Mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyaruguru hubatswe ikigo kizajya kiganwa n’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku makimbirane yo mu miryango kugira ngo bagirwe inama, uwahohotewe kandi ashobora kujya gucumbika muri iyi nyubako aho kurara ku gasozi.

Iki kigo cyubatswe kugira ngo ab'i Nyaruguru bagire imiryango itarangwamo amakimbirane

Iki kigo cyubatswe kugira ngo ab’i Nyaruguru bagire imiryango itarangwamo amakimbirane

Ku kicaro k’iki kigo kizajya gitanga inama ku bashakanye bafitanye ibibazo, hari abakozi bazajya bakira uwahuye n’ihohoterwa ryo mu miryango bakamugira inama byaba ngombwa bakitabaza inzego z’ubutabera.

Muri iyi nzu hagaragaramo uburiri ku buryo uwahohotewe ashobora kuharara aho kugira ngo age gusembera mu gasozi cyangwa ngo age kurushya ababyeyi be abakinguza mu gicuku.

Bizumutima Obed wiyemerera ko yahoraga ahohotera umugore we avuga ko nyuma yo kugana iki kigo bakabagira inama yahise yumva ko nta mpamvu yo kubanira nabi umugore we, ubu bakaba babanye neza.

Ati ”Nahoraga mpohotera umugore bitewe nuko ambajije ku mutungo nabaga nasesaguye, yagira icyo avuga nkahita mukubita, aza kundega ku murenge batwohereza muri iki kigo batugira inama ubu narahindutse burundu ntanga ubuhamya kuko amakimbirane ntakirangwa iwacu.”

Nyiraneza Christine washakanye na Bizumutima avuga ko mu rugo rwabo hatakiranwa intonganya no guhohoterwa bya buri munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Franciois avuga ko iyi nzu uruhare mu kubanisha neza imiryango yahoragamo amakimbirane.

Uyu muyobozi avuga ko muri aka gace hakunze kugaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ko bizeye ko iyi nzu izagira uruhare mu guhosha ibi bibazo.

Ati “Akenshi ihohoterwa riba nijoro, niyo mpamvu wasangaga bamwe barara ku gasozi babuze aho bahungira, iyi nzu rero ni yo ibafasha.”

Umukozi ushinzwe kwakira abagana iyi nzu, Uwikunda Odette avuga ko mu kwezi kumwe yakira abantu bari hagati ya 20 na 30 bafite ibibazo bifitanye isano n’ihohoterwa.

Uyu mukozi uvuga ko hari n’abagabo bahohoterwa ajya yakira, avuga ko ibibazo bakunze kwakira byiganjemo ibyo gusesagura umutungo, gucana inyuma n’ubuharike.

Iyi nzu kandi yakira n’abafite ibibazo byo guterwa inda zitateguwe bakagirwa inama.

Uzajya ahura n'ihohoterwa azajya aza kurara muri iyi nzu aho kujya mu gasozi

Uzajya ahura n’ihohoterwa azajya aza kurara muri iyi nzu aho kujya mu gasozi

Bizumutima wahoraga ahohotera uwo bashakanye ngo ubu amahora arahinda mu rugo rwabo

Bizumutima wahoraga ahohotera uwo bashakanye ngo ubu amahora arahinda mu rugo rwabo

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Nyaruguru

1 Comment

  1. Hiryori

    08/09/2017 at 9:33 am

    Mayor Habitegeko ntakababeshye kiriya kigo ntikigikora neza kandi ushonje wese yiyiziragayo kuko babagaburiraga gishyigikira uburara kuko hard ni bitanda umugore aza ukwe n,umugabo akaza ukwe cg umuturanyi bakahahurira.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock