Nyaruguru: Kunoza umubano n’Abarundi, imihanda, amasoko…Babyifuza kuri perezida uzatorwa – UMUSEKE

Nyaruguru: Kunoza umubano n’Abarundi, imihanda, amasoko…Babyifuza kuri perezida uzatorwa

*Bamutegerejeho umuhanda wa kaburimbo uva Huye ugahura n’uva i Burundi,
*Nyabimata na Kivu bifuza isoko,
*Uzatorwa baramwifuzaho kuwita ku byiciro by’Ubudehe,…

Mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi, Rusenge, Busanze, Munini, Muganza Nyabimata, Ruheru, Kivu na Kibeho bavuga ko umuhanda uva Huye-Kibeho na Munini ugahura n’uhuza u Rwanda n’u Burundi ukwiye gushyirwamo kaburimbo. By’umwihariko abatuye mu mirenge Busanze na Nyagisozi barifuza ko perezira uzatorwa yabafasha gukorana neza n’Abarundi kuko bamaze iminsi babaniye nabi.

Amasoko, imihanda no gutsura umubano n'Abarundi babitegereje kuri Perezida uzatorwa

Amasoko, imihanda no gutsura umubano n’Abarundi babitegereje kuri Perezida uzatorwa

Harabura umunsi umwe gusa Abanyarwanda bagejeje igihe kandi babyemererwa n’itegeko bage gutora ukwiye kubayobora mu myaka irindwi iri imbere.

Abo mu karere ka Nyaruguru kari mu duheza inguni z’u Rwanda, bavuga ko muri iyi manda iri kurangira hari byinshi bagezeho ariko ko hari ibikigaragaramo ingufu nke, bakavuga ko uzatorwa muri batatu bari guhatana bamwifuzaho kuzashyira ingufu muri ibi bigicumbagira.

Mu mirenge hafi ya yose igize aka karere bahuriza ku mashanyarazi bafata nk’imvumba y’amajyambere, bavuga ko n’ubwo hari aho yageze ariko hari n’aho ataragera.

Busanze na Nyagisozi bo bifuza umuhanda kuko uwo basanzwe bakoresha utajya ukorwa ku buryo mu bihe by’imvura bibagora guhahirana n’utundi duce.

Umuturage wo mu kagari ka Runyombyi, mu murenge wa Busanze utarashatseko ko umwirondoro we utangazwa, agira ati “Uyu murenge umeze nk’uwibagiranye, reba uyu muhanda ukuntu umeze, ni na wo ntandaro y’ibindi bibazo kuko n’ abo baterankunga twumva mu yindi mirenge hano tubona bacye.

Kuko uhaje rimwe ntiyifuza kuhagaruka kubera ikibazo cy’umuhanda, wenda n’iyo kaburimbo yarorera ariko tukabona umuhanda w ‘igitaka ariko ukoze neza atari nk’uyu umubyeyi utwite atinya kuwugendamo mu modoka.”

Kugira ngo ubone imodoka waraye mur uyu murenge bigusaba kubyuka sa munani (02h00) z’ijoro kuko n’iza Kompanyi ya RITCO bivugwa ko zigera hose mu gihugu zitagera muri aka gace.

Muri uyu murenge wa Busanze kandi bifuza amashuri y’incuke n’ay’imyuga, bakanavuga ko umukuru w’igihugu uzatorwa yazabubakira ikigo cy’ubuzima kuko by’umwihariko abo mu tugari twa Kirarangombe na Nteko bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Runyombya.

Abo muri uyu murenge kimwe n’abo yindi ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi bavuga ko bahura n’ikibazo cya reseau ya telephone kuko iminara yo mu Burundi iganza iyo mu Rwanda bigatuma basa nk’abahora mu bwigunge.

Ngo ntibanabasha kumva Radio zo mu Rwanda kuko biyumvira iz’I Burundi gusa, bakavuga ko uzatorwa yabafasha gukemura iki kibazo gituma badakurikirana iby’iwabo.

Aba batuye iyi mirenge bavuga kandi ko muri iyi minsi bahaganyikishijwe n’agatotsi kaje hagati yabo n’abaturanyi b’I Burundi, bagasaba ko Perezida uzatorwa yazanoza imibanire hagati yabo n’aba bavandimwe bari basanzwe bahahirana.

Umwe wo mu murenge wa Busanze agira ati “Jyewe abana banjye bashatse abagabo i Burundi ariko ubu n’iyo babyara, bakagira ubukwe cyangwa bagapfusha sinajya kubasura.

Uretse n’ibyo kandi, abantu benshi twahahiragayo ndetse natwe bakaduhahira tukabona agafaranga ariko ubu byose byarahagaze.”

Icyo asaba uzatorwa, agira ati “Perezida uzatorwa agaruwe ubumwe bwacu n’abarundi kuko n’ubundi ari abavandimwe byadufasha.”

Mu mirenge ya Nyabimata na Kivu bifuza ko uzatorwa yazabafasha kubona amasoko bajya bagurishirizamo imyaka beza, bakanabona aho bajya bagura utundi dukoresho bakenera nk’imyenda, inkweto, umunyu, isabune n’isukari.

Ntakirutimana Athanase utuye mu murenge wa Kivu twamusanze yaremye isoko rya Karamirabagenzi ryo mu murenge wa Muganza avuga ko kugira ngo agere muri iri soko bimusaba gukora urugendo rw’amasaha atatu.

Beatha Nyiraminani wo mu murenge wa Nyabimata na we wari waremye iri soko rya Karamirabagenzi aje kugurisha igitoki, avuga ko yakoze urugendo rw’amasaha abiri yikorere iki gitoko kugira ngo akigeze muri iri soko.

Mu murenge wa Kibeho ho bifuza ko umukuru w’igihugu uzatorwa yazubaka umugi wa Kibeho ukaba ikitegererezo kuko ufite n’umwihariko ko ujya usurwa n’abanyamahanga benshi baje gusobanukirwa iby’ibonekerwa ryabereye muri aka gace.

Benshi mu baganiriye n’Umuseke bavuga ko gahunda yo gushyira abantu mu byiciro by’Ubudehe ikirimo ibibazo byinshi, bakavuga ko Perezida ugiye gutorwa yazakosora iyi gahunda.

Abo mu mirenge ya Kivu na Nyabimata bakora urugendo rurerure bajya mu Isoko rya Karamirabagenzi kandi bikoreye

Abo mu mirenge ya Kivu na Nyabimata bakora urugendo rurerure bajya mu Isoko rya Karamirabagenzi kandi bikoreye

i Muganza mu isoko rya Karamirabagenzi riremwa n'abaturutse mu mirenge myinshi

i Muganza mu isoko rya Karamirabagenzi riremwa n’abaturutse mu mirenge myinshi

Ngo kugira ngo babone imyambaro n'ibindi bikoresho byihagazeho barema Kamirabagenzi

Ngo kugira ngo babone imyambaro n’ibindi bikoresho byihagazeho barema Kamirabagenzi

Imihanda ni ikibazo muri aka gace

Imihanda ni ikibazo muri aka gace

Mu gihe cy'imvura biba ibibazo bikomeye

Mu gihe cy’imvura biba ibibazo bikomeye

Nyabimata bakora ibilometero bigera kuri 12 n'amaguru bagiye kugurisha imyaka beza

Nyabimata bakora ibilometero bigera kuri 12 n’amaguru bagiye kugurisha imyaka beza

Ngo bakeneye n'imihanda

Ngo bakeneye n’imihanda

Imwe mu mihanda ifite agasura muri iki gihe cy'izuba ariko mu gihe cy'imvura ntibiba byoroshye

Imwe mu mihanda ifite agasura muri iki gihe cy’izuba ariko mu gihe cy’imvura ntibiba byoroshye

Mu mirenge myinshi imodoka za RITCO zigerayo ariko Busanze ntizihagera kubera umuhanda mubi

Mu mirenge myinshi imodoka za RITCO zigerayo ariko Busanze ntizihagera kubera umuhanda mubi

Barifuza ko Kibeho yubakwa ikaba umugi unogeye ijisho

Barifuza ko Kibeho yubakwa ikaba umugi unogeye ijisho

Ngo kubera iminara y'i Burundi ibegereye ntibapfa kubona ihuzanzira ryo mu Rwanda

Ngo kubera iminara y’i Burundi ibegereye ntibapfa kubona ihuzanzira ryo mu Rwanda

Mu tugari tumwe twa Nteko bafite byinshi bifuza kuri Perezida uzatorwa

Mu tugari tumwe twa Nteko bafite byinshi bifuza kuri Perezida uzatorwa

Ntakirutimana Athanase wo mu murenge wa Kivu avuga ko bakeneye isoko

Ntakirutimana Athanase wo mu murenge wa Kivu avuga ko bakeneye isoko

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017