Nyarutarama: Abatuye ‘Bannyahe’ ntibishimiye uko bazahimurwa – UMUSEKE

Nyarutarama: Abatuye ‘Bannyahe’ ntibishimiye uko bazahimurwa

*Bazubakirwa inzu mu Busanza ‘hatarebwe’ agaciro k’aho babaga
*Bo bifuza ko babaha amafranga bakajya aho bashaka
*Umwe ati “Nyakubahwa Mayor wibuke ko nta mugabo wubakira undi”

Gasabo, Remera – Kuri uyu mugoroba, mu nteko rusange y’abaturage bo mu kagari ka Nyarutarama mu midugudu ya Kibiraro I, Kangondo I na Kangondo ya II … mu gace k’akajagari kazwi cyane nka “Bannyahe”, abaturage baho babwiye abayobozi ko batishimiye uburyo babwiwe bagiye kwimurwamo bagahabwa inzu z’ingurane mu Busanza (Kicukiro) hatitawe ku gaciro k’inzu babagamo.

Inteko rusange y'abaturage bo mu midugudu itatu y'i Nyarutarama

Inteko rusange y’abaturage bo mu midugudu itatu y’i Nyarutarama

Iyi Nteko rusange yari yitabiriwe kandi n’umuyobozi w’Umugi wa Kigali, uw’Akarere ka Gasabo ndetse n’umwe mu bashoramari (Denis Karera) wifuza kwimura aba baturage. Yatangiye abaturage bibutswa impamvu yatumye babasura ko ari ikibazo cy’imiturire y’akajagari muri ako gace.

Aba baturage ngo si ubwa mbere bari basobanuriwe ko bakwiye kwumuka hano bagatura ahakwiriye kuko abayobozi bungirije mu mugi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo babibasobanuriye ubushize ariko ibisobanuro byabo ntibibanyure.

Abaturage bavuze ko aba bayobozi baje mbere bo ngo bakoresheje imvugo zitari zo bababwira ko kubimura muri ubwo buryo bitagibwaho impaka.

Abaturage benshi bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo bose bagaragaje ko batishimiye gutura mu kajagari hano Bannyahe, kandi ngo ntibarwanya ishyirwamubikorwa ry’igishushanyombonera cy’umugi. Ariko ngo ntibishimiye uko babwiwe ko bazimurwa

Biteganyijwe ko umushoramari azabatuza mu nzu yubaka za ‘etages’ mu Busanza (Kicukiro) maze mu kubaha inzu bagendere gusa ku buso bugaragara ku cyangombwa cy’ubutaka bw’uwimurwa, hatarebwe agaciro k’inzu yari ahafite aho yari atuye.

Inzu nini izatangwa ngo ni ifite ibyumba bitatu, kumanura.

Ubutaka bazavanwaho bwo buzabyazwa umusaruro n’umushoramari wabimuye.

Aba baturage ariko bahuriza ku kunenga ubu buryo babwirwa ko bazimurwamo kuko ngo bwafashwe batagishijwe inama kandi ngo nta nyungu babibonamo.

Hari abagaragaje ko bafite inzu nyinshi aho batuyeziri ku cyangombwa kimwe mu gipangu kimwe, zituwemo n’abantu benshi bazikodesha. Ngo bakabona bazahomba nibabarirwa muri ubu buryo.

Umwe yagize ati “Njyewe naje ino mu 2005, navuye iwacu mu cyaro ngurishije nza gushakira ubuzima hano. Ubu mfite inzu y’ibyumba bibiri mfite abana barindwi, umukobwa wanjye w’imfura afite abana bane,  akandi mfite nagahaye umuhungu wanjye ayishakiramo umugore. Ariko nkurikije ifasi mfite uko ingana njye bazampa inzu y’icyumba kimwe ngaho mumbwire uko nzatuza iyo miryango yose muri icyo cyumba kimwe.”

Muri aka gace bita Bannyahe hatuye imiryango myinshi y'abavuye mu zindi Ntara bakaza gutura i Kigali

Muri aka gace bita Bannyahe hatuye imiryango myinshi y’abavuye mu zindi Ntara bakaza gutura i Kigali

Ibibazo byabo byari bishingiye ku kuba bazahabwa inzu nto, bimuwe bakajyanwa kure y’ibikorwa byabo, akazi, ubucuruzi… kandi ngo bakimurwa mu buryo bumva budakwiye kuri bo.

Bavugaga ko bifuza ko hakorwa igenagaciro k’inzu, ibikorwa n’ibibanza byabo bagahabwa amafaranga bakajya gushaka aho biyubakira, naho ngo gukora ‘forfait’ bizatuma hari benshi bajya mu gihombo.

Bavuga kandi ko ibyiza bavuga bizazanwa aha bari batuye badakwiye kubibahungisha ahubwo bikwiye kuza bihabasanga bitabaye ibyo ngo bagahabwa ingurane bifuza.

Josephine Mugorucyeye utuye aha ati “ Ntabwo twabyanze {ko mutwimura} ariko muri iyo myimurire  Nyakubahwa nimubanze murebe kwimuka  mbere yo kureba gutura.” Ngo babanze baganire ku buryo bagiye kubimura ariko bikorwe nta ngingimira cyangwa uryamira undi.

Yongeraho ati “Kandi Nyakubahwa wibuke ko nta mugabo wubakira undi. Turashaka kwiyubakira ukamenya igitanda cyawe kijyahe ? icy’abana kijyahe ? ikibumoso kijyahe?”

Yakomeje agira ati “Mwaduhaye ubutaka tubukodesha imyaka 20, mutubwira kubusorera turabusorera turabikora. Aho abagabo basezeraniye niho bahurira  ntiturabatenguha. Ahubwo mwe nimudufashe muturebere turiya tuntu twari tudutunze mutudusubize maze mutuyobore.”

Mugorucyeye abwita Mayor ati "Nyakubakwa wibuke ko nta mugabo wubakira undi"

Mugorucyeye abwita Mayor ati “Nyakubakwa wibuke ko nta mugabo wubakira undi”

Umushoramari asobanura iby’uyu mushinga n’akamaro kawo ku miturire ari nako yumva ibibazo by’abaturage kuri wo, yasabye bamwe muri bo kutareba ku nyungu zabo bwite (kuko yenda bafite ubutaka bunini)  bareba no kubafite ubutaka buto, ariko umwe muri bo nawe ati “nonese iby’ubutaka n’inzu ni mutuelle de santé?”

Pascal Nyamurinda, umuyobozi w’Umugi wa Kigali we yabahumurije ababwira ko yazanye n’abandi bayobozi ngo bicarane bafate imyanzuro itagize uwo ibangamira.

Nyamurinda ati “Icyo dushaka ni uko nta muturage wakwimurwa ataganirijwe, atabanje kubyumva neza.”

Gusa avuga ko uko uyu mushinga umeze nta ngurane y’amafaranga uteganya ahubwo aho bazatuzwa ni ho ngurane.

Abaturage bo bavuga ko bumva ushaka inzu nk’ingurane bayimuha n’ushaka amafranga akajya aho ashaka akayabo.

Icyifuzo cy’abaturage imbere y’abayobozi n’abashoramari ngo ni uko babarirwa ingurane  ushaka inzu bakayimuha ushaka amafaranga bakayamuha hatabayemo guhatirwa ikintu .

Iyi nteko rusange nta myanzuro yafashe, habayemo guhanahana ibitekerezo hagati y’abayobozi n’abaturage ba hano.

Umushoramari Denis Karera yavuze ko uyu mushinga ugamije kubavana mu miturire y’akajagari bagatuzwa ahantu heza hakwiriye

Umushoramari Denis Karera yavuze ko uyu mushinga ugamije kubavana mu miturire y’akajagari bagatuzwa ahantu heza hakwiriye

Uyu muturage aha yavugaga ati “Ese abaturage twanze muzageraho mutubarire imitungo yacu? cyangwa bizaba itegeko ngo ‘mwanze cyangwa mwemeye mwese pale pale….”

Uyu muturage aha yavugaga ati “Ese abaturage twanze muzageraho mutubarire imitungo yacu? cyangwa bizaba itegeko ngo ‘mwanze cyangwa mwemeye mwese pale pale….”

Abaturage banyuranye bagiye batanga ibibazo byabo mu bwisanzure no kubahana

Abaturage banyuranye bagiye batanga ibibazo byabo mu bwisanzure no kubahana

Pascal Nyamurinda yababwiye ko baje ngo baganire kuko bifuza ko ntawimurwa abangamiwe

Pascal Nyamurinda yababwiye ko baje ngo baganire kuko bifuza ko ntawimurwa abangamiwe

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

18 Comments

  1. Gakiriro

    10/10/2017 at 9:52 pm

    Harya ko bavugaga mu Gakinjiro abantu bakavugako arizina ribi ritajyanye nigihe tugezemo ko yari imiyoborere mibi, Bannyahe yo yaje gute yaje ryari?

  2. Ntare

    10/10/2017 at 9:54 pm

    Uyu mu Mugorucyeye abivuze neza nta mugabo wubakira, cyangwango acyure undi.Icyo gihe ntabwo aba akirumugabo.

  3. Patrick

    11/10/2017 at 7:53 am

    Nukuri nihabeho igena gaciro rigendeye kugiciro kiri ku isoko bitari ibyo abaturage bazahomba hakiyungukira abo bashoramari kuki hatabarurwa iyo mitungo yabo ubundi wamushinga ugakorwa ugendeye kubushobozi bugaragara kuri terrain

  4. ishibo

    11/10/2017 at 8:00 am

    Ariko abashaka kwimuka babafashe bimuke ariko ntiazabeho guhutaza ngo bose bashyirwe mu cyiciro kimwe ikindi abaturage nibabona bahomba rwose bazabareka bigumire muri bannya he n’ubundi nibo bazi uko bahacunga. Gusa nanone niba inzobere zibonako aho batuye ari mu manegeka nanone ubukangurambaga bwakorwa bagasobanurirwa ibibi byo kuba batuye aha hantu maze bakimuka bazi neza igitumye bimuka. Niba hari umushinga ugiye kuhakorerwa for sure urimu inyungo cyane ko uzanakorwa n’umushoramari. Niyunguke ndabyemera ariko n’abo asanze bajyane umutima mwiza.

  5. c

    11/10/2017 at 8:11 am

    Nyamara ndumva hari deal umuntu yakora; urugero Inzu nshya bashaka kumpa jye ntayishaka, uwakwishakira umpa cash akayifata, ubundi jye ngafata izo noti nkajya ahandi nshaka!

  6. Bavugayo

    11/10/2017 at 8:17 am

    Ibyo Abaturage bavuga ni ukuri: Nibareke uwumva ashaka kujya gutura ahandi bamubarire ibye bamuhe ingurane ikwiriye, naho uzahitamo kujya muri iyo nzu umushoramari azubaka nawe azayijyemo ku bushake bwe nta kindi ahawe.

    Kaba ari akarengane guhatira umuntu kujya gutura mu nzu y’icyumba kimwe (ngo ni uko ari nziza) kandi afite umuryango mugari.

    Kuki uwo mushoramari arimo gusaba abaturage ngo bareke kureba ku nyungu zabo bwite, kandi we ubwe nk’umushoramari nawe arimo kureba inyungu ze??!! Iki kibazo ubuyobozi bukwiye kucyitwaramo neza, kuko bitabaye ibyo gishobora gukurura amakimbirane atoroshye.

  7. Rwemera

    11/10/2017 at 8:36 am

    Ibintu byo kwimura abaturage bisigaye bikorwa muri iki gihugu hafi mu turere twose, bigomba kubanza kwigwaho neza, bigahabwa umurongo ugaragara/ugororotse, kandi abaturage ba nyirubwite bakabigiramo uruhare n’ijambo. Rwose abaturage ntibakwiye kurenganywa ngo bahombe ibyabo byari bibatunze.

    Gufata isambu y’umuturage yari imutunze ukayimikuramo ukamujugunya aho ubonye nta ngurane umuhaye rwose kuba ari ukumuhohotera. Biratangaje kandi biranabaje aho ubona abayobozi bamwe batita na gato ku bibazo abaturage babo bafite muri iryo yimurwa ugasanga bababwira gusa ngo bagomba kubyemera uko biri ngo kuko hagomba kubahirizwa igishushanyo-mbonera. Wagira ngo ijambo “igishushanyo-mbonera” ryabaye urwitwazo rwo kurenganya umuturage muri iki gihugu.

    Ce mot “igishushanyo-mbonera” est utilisé à tort et à travers dans tout le pays/This word “igishushanyo-mbonera”is being used wrongly across the country.

    Ce mot “igishushanyo-mbonera” est devenu une arme qu’utilise le pouvoir public pour chasser la population de sa terre nouricière sans aucune compensation/This word “igishushanyo-mbonera” has become a weapon used by the public authorities to drive people out of their land without any compensation.

  8. Jhon

    11/10/2017 at 8:45 am

    Ikibazo gihari giteye gutya!kuki umuyobozi wumugi ashimangira ko ntangurane zihari?niwe mushoramari?cg baba bararangije ibyabo numushoramari ubundi bakaza guta umwanya wabaturage babivugishaho ibyo bamaze kurangiza!ntabwo bisobanutse nibareke abaturage bumvikane numushora mari nibyanga haze abashoramari beshi abaturage bihitiremo.kko umutungo wumuntu nintavogerwa

  9. Innocent

    11/10/2017 at 11:08 am

    aha njye ndumiwe niba waraguze ahantu miriyoni20 harimo umuryango myinshi ukuramo ibihumbi 200none ngo hingura uze ucumbikirwe mucyumba no salon ibyo nibintu koko?!!!???

  10. Gad

    11/10/2017 at 11:59 am

    Mbona umuntu yahabwa amafaranga ahwanye n’aho yari atuye akayajyana aho ashaka kuba. Leta na yo igacungana na bo irinda ko hari ahandi hakubakwa akajagari. Ariko ubundi mbabaze mwebwe Abayobozi b’igihugu: iyo muvugane ngo igishushanyo mbonera cy’umujyi mukaguma muduhigika abaciye bugufi muzadusunika mutugarukirize he? Mwatugeneye ahahwanye n’ubushobozi dufite ahubwo mukadutegeka guca mo imihanda bigakomeza bityo! Muzajya mwigumira mu biro mujye mumanuka muzanywe no kudusenyera? Nge mbagiriye inama bitaragera aho bibacanga kuko twe byaducanze kera.

  11. Manzi

    11/10/2017 at 1:35 pm

    Mbere yo kuvuga ibijyanye no kwanga umushinga twibaze uko Bannyahe yavutse, ni abari Batuye Kimihurura bimuwe bahabwa frw bubaka akajagali nta muhanda ndetse no gutabara uwahura n’inkongi z’umuriro ni ikibazo ubwabo. Mureke twimukire mu mazu meza kandi ajyanye n’icyerekezo

  12. Lambert

    11/10/2017 at 2:14 pm

    Nanjy iyo deal yawe ndayemera

  13. citoyen

    11/10/2017 at 2:15 pm

    Yewe burya koko ngo ururimi ntacyo rupfana na nyirarwo kweli: barakubwira ko aho utuye nta bushobozi bwo kuhabarizwa ufite ahubwo urimo wanduza quartier nawe uti “umenye ko nta mugabo wubakira undi”!! Ubugabo se burihe mu kajagali wangu? Cyakora nibyo niharebwe agaciro k’utururi twanyu nta kubatwara mu kivunge!

  14. Lambert

    11/10/2017 at 2:19 pm

    Inzu nyinshi sa hariya bannyahe uzikoreye igenagaciro wasanga zifite agaciro kari hasi kuko zubakishije rukarakara n’ibikoresho biriho usanga biciriritse ahubwo jyew numva uwabishobora yakwikoreshereza expertise noneho akagereranya n’agaciro k’inzu agiye kubona akamenya gufata icyemezo, akanaburana azi ibyo aburana.

    • No name

      17/10/2017 at 11:12 am

      None se Nyakubahwa Lambert, niba zifite agaciro kari hasi, ni kuki batazibarira ako gaciro kakishyurwa uko kangana cyane ko byanafasha abo bashoramari kwishyura macye. Jye mbona igitekerezo cyafasha ku mpande zose, ari uko babarira buri muntu, abashaka kujya muri Appartment bakiyandikisha, abatabishaka bakerekeza ahandi n’ayo mafaranga yabo macye, bityo Abashoramari bakubaka inzu zijyanye n’umubare w’abubakirwa, kuko hari n’igihe umuntu yahitamo no gusubira mu ntara kuruta kugerekerana mu cymba kimwe bitewe n’ubuso inzu ye y’ibyuma 4 na salo yari yubatseho

  15. David Munyaneza

    12/10/2017 at 7:43 am

    Mwibagiwe imibanire yabamwe muri twe?Ntabwo umuntu waturutse ikantarange mwabana munzu mudahuje ibibazo nubuzima.kandi mwibuke ko izo nzu ntankwi zizageramo ndetse namakara harya abafite ubushobozi bwa gaz nibindi byisumbuyeho muriyo midugudu nibangahe?ko harababura namakara ya 100frw ku kadobo.

  16. kano

    14/10/2017 at 11:08 pm

    abarage dutuye bannyahe na kibiraro niMuhumure perezida twitoreye ejo bundi azaturenganura baduhe ingurane twifuza ushaka amafaranga bayamuhe nushaka izo pariteme bayikuhe kubushake bwe nyakubahwa peresida wacu tuziko wumva abakene dufashe uturenganure tubone ingurane yutwacu urakoze

  17. Kanyarwanda

    18/10/2017 at 4:13 am

    Nyamara umururage nta gihe atazarenganywa, babariwe bakajya who bashaka! Harya Nyamulinda uwo uwamwirura atamubariye aho atuye ntibwacya yambutse kandi akavuga akari i Murori?
    Nyamara nimukorere umuturage, mumutege amatwi mureke “kumurekereza” iteka no kureba inyungu z’umushoramari,leta ni iya Rubanda si iy’abashoramari kuko bahombye igihugu gisigarana benecyo!
    N’aho bikomeje uko wasanga u Rwanda koko rwaraguzwe cyangwa ari igikingi cu’abifite gusa batarenga na 4% by’abagituye (cfr ubudehe)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock