Nyuma y’iminsi 26 abuze umubyeyi, Mugisha Samuel atsinze abitegura Tdu Rwanda – UMUSEKE

Nyuma y’iminsi 26 abuze umubyeyi, Mugisha Samuel atsinze abitegura Tdu Rwanda

Amarira y’ibyishimo yasaaze benshi bakurikiranye isiganwa rya Rwanda Cycling Cup ryahagurutse i Nyanza risoreza i Rubavu. Mugisha Samuel yatsinze abandi bakinnyi 29 bitegura Tour du Rwanda, intsinzi ayitura nyina witabye imana mu minsi 26 ishize.

Nyuma y'iminsi 26 Mugisha Samuel abuze umubyeyi, atsinze isiganwa ryahariwe kwitegura Tour du Rwanda

Nyuma y’iminsi 26 Mugisha Samuel abuze umubyeyi, atsinze isiganwa ryahariwe kwitegura Tour du Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017 habaye isiganwa ry’amagare ryahuje abakinnyi 30 b’abanyarwanda barimo 27 bahatanira imyanya mu makipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017, biyongeraho Manizabayo Eric bita Karadiyo utarageza imyaka yo gukina amasiganwa mpuzamahanga ariko wahawe umwanya ngo yimenyereze, na babiri bakina nk’ababigize umwuga i Burayi; Valens Ndayisenga wa Tirol Cycling Team yo muri Autriche na Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yo mu Butaliyani.

Isiganwa ryaranzwe n’ihindagurika ry’ikirere cyatanze imvura mu bice bimwe byaryo ryatangiriye mu mujyi wa Nyanza saa 10h ritangizwa na Mayor Ntazinda Erasme, risorezwa mu mujyi wa Rubavu ku ntera ya 180Km.

Abasiganwa ntibagaragaje ihangana rikomeye mu birometero bya mbere by’isiganwa kuko bagenderaga hamwe mu gikundi.

Barenze umugi wa Ruhango basatira mu Byimana na Muhanga nibwo bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye batangiye kugerageza gusatira no gusiga abo bahanganye.

Nizeyimana Alex na Jean Bosco Nsengimana babikoze ariko ntibemererwa n’abakinnyi ba Les Amis Sportifs y’i Rwamagana bafatanyaga na Valens Ndayisenga.

Nubwo batasiganwaga cyane ariko igikundi kihutaga byashimwe n’abatoza b’ikipe y’igihugu kuko habura iminsi mike ngo Tour du Rwanda itangire.

Ibintu byahindutse abasiganwa barenze i Kabgayi begera Muhanga, Manizabayo Eric bita Karadiyo w’imyaka 17 gusa yafashe ikemezo acomoka mu bandi ashyira igare imbere.

Uyu mukinnyi ukiri muto yakoze akazi gakomeye muri iri siganwa kuko yageze mu kirometero cya 110Km akiri imbere yanasize igikundi cy’abakinnyi bakomeye bari bamukurikiye.

Barenze i Buringa ya Muhanga, bambutse umugezi wa Nyabarongo basatira akarere ka Ngororero haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi bitunguranye.

Manizabayo wari imbere wenyine yatangiye gucika intege cyane ko adafite imyitozo ihagije nk’iya bagenzi be bari mu mwiherero bitegura Tour du Rwanda 2017, birangira bamufatiye mu misozi ya Gasiza na Kabaya.

Barenze akarere ka Ngororero bafata Nyabihu imvura yagabanutse. Byongereye imbaraga abakinnyi babiri; Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yo mu Butaliyani na Didier Munyaneza wa Benediction Club y’i Rubavu.

Aba bombi bakoresheje imbaraga nyinshi basiga abandi cyane ku buryo barenze Mukamira basiga ababakurikiye iminota itatu n’amasegonda ane.

Aka gace kihariye abakunzi b’umukino w’amagare benshi bari baje gushyigikira umuhungu wabo Mugisha Samuel ari naho iwabo. Bamubonye imbere ibyishimo birabasaga, nawe bimwongerera imbaraga ku rugamba.

Ibilometero byari bisigaye byasaga n’ibitagoye cyane kuko hinganjemo kumanuka. Aba bakinnyi bombi bari munsi y’imyaka 20 batangiye gukorana bituma bagera mu gace kuri Kora na Sashwara aho Didier Munyaneza avuka ariwe uri imbere.

Igikundi kibakurikiye cyari kiyobowe na kabuhariwe Valens Ndayisenga n’abakinnyi b’i Rwamagana cyakoresheje imbaraga nyinshi ngo gifate Mugisha na Munyaneza ariko ntibyashoboka kuko basesekaye mu mujyi wa Gisenyi bakiyoboye.

Kuri Samuel Mugisha ni iminsi 26 gusa nyuma yo gupfusha umubyeyi we tariki 25 Nzeri 2017.

Bakurikiwe na Jean Bosco Nsengimana ugira imbaraga nyinshi muri ‘sprint’ nawe wacomotse mu gikundi bageze ku bitaro bya Rubavu habura ibirometero bibiri ngo isiganwa rirangire.

Umunsi ntiwagendekeye neza bamwe mu bakinnyi bazwi nka Hakuzimana Camera wa Huye CCA utashoboye gusoza.

Uko bakurikiranye:

  1. Mugisha Samuel (Team Dimension Data): 4h 40min 58
  2. Munyaneza Didier (Benediction Club): 4h 40min 58
  3. Nsingimana Jean Bosco (Benediction Club): 4h 42min 49
  4. Byukusenge Patrick (Benediction Club): 4h 42min 53
  5. Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club)
  6. Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Club)
  7. Ukiniwabo Rene Jean Paul (Les Amis Sportifs)
  8. Jean Claude Uwizeye (Les Amis Sportifs)
  9. Nduwayo Eric (Benediction Club)
  10. Twizerane Mathue (Huye CCA)
  11. Hakiruwizeye Samuel (Huye CCA)
  12. Valens Ndayisenga (Tirol Cycling Club)
Mugisha Samuel watakaje umubyeyi mu kwezi gushize yaje yambariye urugamba

Mugisha Samuel watakaje umubyeyi mu kwezi gushize yaje yambariye urugamba

Mbere yo gutangira isiganwa Valens Ndayisenga na Mugisha Samuel bakina nk'ababigize umwuga nibo bahabwaga amahirwe mbere y'isiganwa

Mbere yo gutangira isiganwa Valens Ndayisenga na Mugisha Samuel bakina nk’ababigize umwuga nibo bahabwaga amahirwe

Bahiganwe ubutwari mbere yo gutangira

Barahiganwa ubutwari baganira mbere yo gutangira

Bahagurutse saa ine za mu gitondo mu mujyi wa Nyanza

Bahagurutse saa ine za mu gitondo mu mujyi wa Nyanza

Valens Ndayisenga ntabwo yorohewe n'isiganwa rya none

Valens Ndayisenga ntabwo yorohewe n’isiganwa rya none

Manizabayo Eric Karadiyo yakoze ibirometero 110 aterera imisozi myinshi ari wenyine yasize abandi

Manizabayo Eric bita Karadiyo yakoze ibirometero 110 aterera imisozi myinshi ari wenyine yasize abandi

Igikundi cyakoresheje imbaraga nyinshi ariko bananirwa gufata Mugisha na Munyaneza

Igikundi cyakoresheje imbaraga nyinshi ariko bananirwa gufata Mugisha na Munyaneza

Imvura yagoye cyane abasiganwa barimo Valens Ndayisenga (iburyo)

Imvura yagoye cyane abasiganwa barimo Valens Ndayisenga (iburyo)

Ruberwa Jean na bagenzi be imvura yabagoye baza mu myanya ya nyuma

Ruberwa Jean na bagenzi be imvura yabagoye baza mu myanya ya nyuma

Ihindagurika ry'ikirere nticyakanze abasiganwa na Police ibarindira umutekano

Ihindagurika ry’ikirere nticyakanze abasiganwa na Police ibarindira umutekano

Munyaneza na Mugisha basatira i Rubavu bakoresheje imbaraga nyinshi banikira ababakurikiye

Munyaneza na Mugisha basatira i Rubavu bakoresheje imbaraga nyinshi banikira ababakurikiye

Abafana ba Mukamira, Kora na Sashwari muri Nyabihu bashyigikira abakinnyi bahavuka cyane

Abafana ba Mukamira, Kora na Sashwara muri Nyabihu bashyigikira abakinnyi bahavuka cyane. Uyu aramuha umuneke ngo amwongerere imbaraga

Habura ikirometero kimwe ngo basoze aba bakinnyi bakiri bato batangiye kwishimira intsinzi

Habura ikirometero kimwe ngo basoze aba bakinnyi bakiri bato batangiye kwishimira intsinzi

Ni umunsi udasanzwe kuri Mugisha Samuel

Ni umunsi udasanzwe kuri Mugisha Samuel

Mugisha yagaragayeho amarira y'ibyishimo ku maso, atura umubyeyi we intsinzi

Mugisha yagize amarira y’ibyishimo ku maso, atura umubyeyi we intsinzi

Bageze ku murongo mu byishimo byinshi bakesha gusiga bakuru babo

Bageze ku murongo mu byishimo byinshi bakesha gusiga bakuru babo

Tour du Rwanda 2017 ayiteguye neza

Tour du Rwanda 2017 ayiteguye neza

Ati, Maman yaranshyigikiye muri buri kimwe, kuba yaragiye ntamusezeye bizambabaza iteka, ariko mutuye iyi ntsinzi

Ati, Maman yaranshyigikiye muri buri kimwe, kuba yaragiye ntamusezeye bizambabaza iteka, ariko mutuye iyi ntsinzi

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. x

    21/10/2017 at 4:36 pm

    Courage Man!

  2. Umuhorakeye

    21/10/2017 at 9:16 pm

    Courage muhungu wacu. Mama wawe mwari inshuti kd waramukundaga ariko iyamuremye yamukunze kukurusha. Komeza ujye imbere wuse ikivi yashigaje nawe aho ari azishimira intwari yasize. Imana ikomeze ikurindire muriyo carriers wahisemo.

  3. Gicali

    22/10/2017 at 12:43 am

    Yohh ndashavuye shenge ariko
    Courage mugisha
    Nukuri nanjye urupfu rwa Mama wawe rwaranshegeshe pe
    Burya mu kinyarwanda nibo babivuga neza
    Ngo umupfu wundi ngo arakubabaza ariko nyirawe ntabimenye
    Urabonako mugisha akibabaye mu maso
    Komera kandi ufite malayika mu ijuru
    Ukurwanirira iteka
    Courage Mama

  4. kay

    22/10/2017 at 5:27 pm

    niko ubu uyu mugore arangana gute buriya ntabwo azi aho gym ziba ndinkawe nakwiyamabrira ibikanzu binini

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock