Nyuma yo kwitoreza ku kibuga gishya Rayon yeguriwe Restaurant n’akabari – UMUSEKE

Nyuma yo kwitoreza ku kibuga gishya Rayon yeguriwe Restaurant n’akabari

Ku nshuro ya mbere ikipe yo mu Rwanda y’umupira w’amaguru igiye kugira igikorwa cy’ubucuruzi kiyibyarira inyungu. Rayon sports niyo ibitangiye kuko nyuma yo gutaha ikibuga gishya cy’imyitozo yubakiwe n’umuterankunga wayo ‘Skol’, urwo ruganda rwamuritse akabari na ‘restaurant’ beguriye Rayon sports. Ngo mu mwaka umwe iraba ifite na ‘Guest House’.

Akabari ka Rayon sports kari hejuru y'ikibuga

Akabari ka Rayon sports kari hejuru y’ikibuga

Ikibazo cy’amikoro make gishobora kwibagirana muri Rayon sports mu myaka iri imbere kuko ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo igiye gutangira kubaka ibikorwa by’ubucuruzi biyibyarira inyungu aho gukomeza gutegereza amafaranga ava mu banyamuryango bayo.

Ni imishinga y’igihe kirekire yatangajwe n’umuyobozi w’umuryango wa Rayon sports Ngarambe Charles nyuma yo gushyikirizwa ku mugaragaro ikibuga cy’imyitozo gishya yubakiwe n’umufatanyabikorwa wa Rayon sports, ‘Skol Brewery LTD (SBL)’.

Iki kibuga cy’ubwatsi kiri mu mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya mu kagari ka Nzove cyeguriwe Rayon sports ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2017. Olivier Karekezi n’abakinnyi bahita bahakorera imyitozo.

Kuri iki kibuga uruganda rwa Skol rwahubatse akabari na restaurant rubyegurira Rayon sports nk’ibikorwa by’ubucuruzi bishobora kuyibyarira inyungu. Umuyobozi w’uru ruganda Ivan Wulffaert yabwiye abitabiriye iyo myitozo  ko Rayon sports ibihawe nka bimwe mu bigize amasezerano bafitanye.

“Twumvikanye na Rayon sports ko tugomba kubafasha kubona imishinga yo kwigira. Twubatse ikibuga cy’imyitozo gishobora no kwakira imikino idakomeye cyane. Bivuga ko batazongera gutakaza amafaranga menshi bakodesha ikibuga cy’imyitozo.

Twubatse akabari na restaurent kuri icyo kibuga kagomba gucungwa no kwitabwaho na Rayon sports. Abakunzi bayo bitabira imyitozo bazabona uko bica inyota n’inzara. Ibikavuyemo bikajya kuri konti yayo. Ibyo ni bimwe muri byinshi duteganya. Turifuza ko mu myaka iri imbere hano hazaba igicumbi cya Rayon sports kuko turi kubaka amacumbi (Guest House) yakoreshwa mu mwiherero w’ikipe akanakodeshwa mu nyungu za Rayon sports.”

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi ba Rayon sports; Gacinya Chance Dennis na Ngarambe Charles byasojwe no gusangira n’abakunzi ba Rayon sports bari bitabiriye imyitozo ya mbere kuri ‘Nzove Training Center’.

Rayon sports yatangiye gukoresha iki kibuga mu myitozo yitegura umukino uzayihuza na Kiyovu sports mu munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’. Uteganyijwe ku cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017.

Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry na bagenzi babo babonye ikibuga gishya cy'imyitozp

Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry na bagenzi babo babonye ikibuga gishya cy’imyitozo

Nahimana Shasir (iburyo) yasubiye mu myitozo nyuma yo kumara icyumweru gishize i Burundi

Nahimana Shasir (iburyo) yasubiye mu myitozo nyuma yo kumara icyumweru gishize i Burundi

Ismaila Diarra (iburyo) nubwo akomeje imyitozo ntabwo arahabwa ibyangombwa byo gukina shampiyona

Ismaila Diarra nubwo akomeje imyitozo ntabwo arahabwa ibyangombwa byo gukina shampiyona

Batashye ikibuga gishya

Batashye ikibuga gishya

Baritegura umukino wa Kiyovu sports

Baritegura umukino wa Kiyovu sports

Gabriel Mugabo abaza Faustin Usengimana ati, iki kibuga urakibona ute

Gabriel Mugabo abaza Faustin Usengimana ati, iki kibuga urakibona ute

Uwahoze ari umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier (hagati) nawe yakoranye n'abandi

Uwahoze ari umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier (hagati) nawe yakoranye n’abandi

Ramadhan Nkunzingoma atoza Bakame uko bambura umupira ba rutahizamu

Ramadhan Nkunzingoma atoza Bakame uko bambura umupira ba rutahizamu

Yvan Wulffaert uyobora Skol atangaza ko yeguriye Rayon sports akabari na Restaurent

Yvan Wulffaert uyobora Skol atangaza ko yeguriye Rayon sports akabari na Restaurant

Abayobozi ba Rayon sports barimo Hadj Youssuf Mudaheranwa na Gacinya Chance Denis bahawe ububasha bwo gucunga ibi ibikorwa by'ubucuruzi bishya

Abayobozi ba Rayon sports barimo Hadj Youssuf Mudaheranwa na Gacinya Chance Denis bahawe ububasha bwo gucunga ibi ibikorwa by’ubucuruzi bishya

Roben NGABO

UMUSEKE

3 Comments

  1. claude

    08/10/2017 at 12:07 pm

    Nibyo

  2. J.PAUL MICHEL

    08/10/2017 at 5:34 pm

    Sawa twe nkaba rayon dushimiye skol. ni umufatanya bikorwa mwiza ndi jean paul i nyagatare

  3. alfa

    09/10/2017 at 8:41 am

    N’ibindi bizaza. Mutekereze kure hashoboka tuziyubakire na stade nibura yakira 50,000 by’abafana

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock