‘Nzasara’ indirimbo ya Just Family irimo amateka y’urukundo rwa Sandra na Bahati – UMUSEKE

‘Nzasara’ indirimbo ya Just Family irimo amateka y’urukundo rwa Sandra na Bahati

Itsinda rya Just Family ryashyize hanze indirimbo nshya “Nzasara”. Ivugwamo amateka y’ urukundo rwa Bahati na Sandra Umumararungu bakundanye nyuma baza gutandukana.

Bahati wahoze akundana na Sandra. Ubu ngo yifuza kongera gukundana na Sandra

Just Family risigaye rigizwe n’abasore batatu aribo Bahati, Jimmy hamwe na Chris waje kuziba icyuho cya Croidja utakiba mu Rwanda.

Muri iki gihe bari kugaragaza imbaraga mu kazi kuko basohoye indi ndirimbo nyuma y’izo baherukaga gukora zirimo Hammer, Mureke agende, Nashiriyemo, Harabura iki n’ izindi zo ha mbere nka Nyorohereza, Bindimo na Bakubwire.

Indirimbo nshya ‘Nzasara’ yibanda ku rukundo rwa Bahati na Sandra nkuko yabibwiye Umuseke.

Bahati avuga  ko mu ndirimbo ‘Nzasara’ aba ashaka kumvikanisha ko agikumbura Sandra nubwo batandukanye.

 

Hari aho aririmba ngo “Genda umubwirire y’uko n’ ubu nkimukunda nubwo wansize urabizi ko nkukunda”

Hari ahandi agira ati: “ Niba ushaka ko nkureka keretse nuhindura uko usa cyangwa ukava kuri iyi si”.

Mu ndirimbo ye humvikanamo amazina y’abandi bantu avuga ko ari abo mu muryango wa Sandra yakundaga kuganira nabo bityo ngo arabakumbuye niyo mpamvu abaririmba.

Umuseke wahamagaye Sandra umubaza niba yumva agifitiye urukundo Bahati asubiza ko atagikeneye kubya ibye nawe mu itangazamakuru.

Ati: “Bahati twarakundanye kandi hashize igihe dutandukanye rero sinkishaka kubigarukaho kuko buri wese abaye ho ukwe undi ukwe.”

Sandra yakomeje avuga ko iyo ndirimbo ya Just Family ataranayumva ko nta byinshi afite yayivugaho.

Nubwo Bahati yatangaje ko akumbuye Sandra mu minsi yashize hasakaye amakuru avuga ko asigaye afite umukunzi uba mu gihugu cya Uganda witwa Dudu Julie uhakorera ubucuruzi ariko akaba ari Umunyarwandakazi.

Sandra avuga ko atagishaka ko urukundo rwe na Bahati rukomeza kuvugwa mu itangazamakuru

Dudu Julie usigaye akundana na Bahati

Bonaventure KUBWIMANA

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock