Nzayisenga Jean d’Amour  Mayor urwaye impyiko agiye kubagwa – UMUSEKE

Nzayisenga Jean d’Amour  Mayor urwaye impyiko agiye kubagwa

Myugariro w’iburyo wa Rayon sports Nzayisenga Jean d’Amour  bita Mayor yagize ikibazo ku mpyiko cyatumye adakina kuva umwaka w’imikino 2017-18 watangira. Ashobora kuzongera gukina umupira mu mwaka utaha w’imikino.

Mayor agiye kubagwa impyiko bizatuma amara igihe kinini hanze y'ikibuga

Mayor agiye kubagwa impyiko bizatuma amara igihe kinini hanze y’ikibuga

Tariki 9 Nzeri 2017 nibwo Rayon sports iheruka gukina ifite myugariro wayo Nzayisenga Jean d’Amour  mu mukino batsinze Police FC 1-0 mu mikino y’igikombe cy’Agaciro.

Nyuma y’uyu mukino uyu myugariro bita Mayor w’imyaka 21 yagize ikibazo mu mpyiko y’ibumoso. Ni ingaruka y’ivi yigeze kukubitwa mu rubavu mu mwaka w’imikino 2015-16 mu mezi ya mbere yakiniye Rayon sports avuye mu Isonga FC.

Umuganga wa Rayon sports Mugemana Charles yabwiye Umuseke ko uyu myugariro agiye kubagwa.

“Ni ikibazo amaranye hafi imyaka ibiri. Yarababaraga tukamwitaho ariko nyuma y’igihe akazongera kuvuga ko ababara mu rubavu. Twagiye kumukoresha ibizami dusanga afite ikibazo ku mpyiko kandi agomba kubagwa. Dutegereje ‘transfer’ iva CHUK aho yivurizaga tujya mu bitaro bya Faisal.

Ntabwo turamenya igihe azamara adakina kuko iyo inyama nk’izi zibagwa abaganga bashobora kubona ibindi bibazo bikomeye bitandukanye nuko tubibona ubu. Ni ugutegereza tukareba uko bizagenda namara kubagwa.”

Iki kibazo kimenyekanye nyuma yo gukinira Rayon sports umukino umwe amaze kuyongeramo amasezerano yo kuyikinira 2017-19. Ubu Rayon sports isigaranye Nyandwi Saddam gusa nka myugariro umwe w’iburyo.

Kuva yongereye amasezerano yakiniye Rayon sports umukino umwe wa Police FC mu irushanwa ry'Agaciro

Kuva yongereye amasezerano yakiniye Rayon sports umukino umwe wa Police FC mu irushanwa ry’Agaciro

Roben NGABO

UMUSEKE

2 Comments

  1. kiki

    07/11/2017 at 2:54 pm

    imana imufashe agaruke vuba

  2. juma

    08/11/2017 at 8:00 am

    yayayaya!! iyikipe ko ifite abarwayi benshi n’abandi bakaba bafite match nyinshi mumavubi aho uyumwaka hari ikizavamo!!! kariya kana kazamukaga neza cyane. Imana imufashe azakire vuba.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock