Oda Paccy ati “{Hon Bamporiki} araza gusubizwa n’abafana” – UMUSEKE

Oda Paccy ati “{Hon Bamporiki} araza gusubizwa n’abafana”

Hon Edouard Bamporiki umuyobozi w’Itorero ry’igihugu yavuze ko yabonye ibyo umuhanzi Oda Paccy yakoze, yifotoza yambaye ubusa yakinzeho ikoma, akabona akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco akagarurwa ku murongo muzima. Oda Paccy ubu yavuze ko abafana be aribo bazasubiza uyu muyobozi.

Oda Paccy ngo ategereje icyo abafana baza kubwira Honorable

Oda Paccy ngo ategereje icyo abafana baza kubwira Honorable wamusabiye kugororwa

Nyuma yo kwifotoza yakinzeho ikoma gusa ku myanya ye y’ibanga, hari benshi bahise bakora ibyo bise #OdaPaccyChallenge ku mbuga nkoranyambaga, bagamije kumushyigikira, kumunnyega cyangwa se kwishimisha bisanzwe.

Perezida w’itorero ry’igihugu we, Hon Bamporiki yabwiye City Radio ko abona Oda Paccy yarishe umuco ndetse akwiye kugororwa.

Yagize ati “ababishinzwe, natwe turimo, bakwiye kureba uko imyitwarire y’umuntu nkuriya n’abandi bameze nkawe bitatekerezwa ko izakemurwa n’itorero ahubwo yakajyanwe mu bigo ngororamuco hanyuma nyuma y’igororamuco akongera agatozwa”.

Hon Bamporiki avuga ko Oda Paccy atariwe uzamenya ko akeneye kujya mu kigo ngororamuco ko ahubwo ababishinzwe aribo babimenya kuko we ngo ibyo akora aba yumva aribyo.

Oda Paccy yabwiye Umuseke ko we ntacyo afite cyo gusubiza Honorable ahubwo ko abafana nabo abizeye bazamumusubiriza.

Yagize ati “Ndifashe ntacyo namusubiza rwose nta n’ahantu uri busange nagize icyo mbivugaho, araza gusubizwa n’abafana

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

92 Comments

  1. Murenzi

    10/10/2017 at 1:46 pm

    Uwo mukobwa rwose akwiye kugororwa, uwo sumuco wabanyarwanda, niba ingazo yamushiranye ntakwiye kwiyandarika, Imana imuhe umutabazi kbsa nkuwo Knowless yabonye ubwo yari atangiye nawe kujya yiyambika ubusa. Gusa umuntu iyo arwaye akaba atabimenya biba ari ikibazo gikomeye akanshi ntakira birangira apfuye cg amugaye.

  2. Mboni

    10/10/2017 at 1:46 pm

    Pasi ibyo yakoze turabishyigikiye kuko araryoshye. Iyuryoshye uburyoshye niyo ugenda uba ubyumva

    • titi

      11/10/2017 at 7:46 am

      ahubwo se ko narinzi ko ukora ibyiza ariwe ugira abafana, nukora ibikorwa byiterasoni agira abafana cyangwa agira abafatanaycyaha n’ibyitso, PACCY najya kurugorwa (aramutse agize amahirwe yu kubona umuntu muzima ndavuga ufite umuco w’irwanda) abantu bazibukiranya ko wamukobwa wiyambuye, kuko ntawambara ubusa, ahubwo aba yiyambuye, kandi kurangwa n’ikimenyetso cyo kwiyandarika nta butwari burimo peee, ubwo se disi ko yakinzeho ikoma suko yarazi ko kureba ubusa bwe ntawe byashimisha, ngo ni umustars daaaa, ndmausetse ndumwarimu kazi

  3. Hello

    10/10/2017 at 2:04 pm

    Wow!!!! Pacy ngukunzr kurushaho
    Najye mu bimureba ngo ngwicyiiii
    Pacy ni iwacu as star
    Wowe bakora iki uri iki Kuburyo ibanga amasaka na amasakramentu
    Mujye muha abahanzi bacu amahoro
    Uwakubwira ngo uri ya mu pentekote wirirwa wambaye agatambaro ariwe madamu wawe
    Yagakuramo yagiye gukubita ikembe rye
    Sha rwose nubwo uri hon uri kwivangavanga
    Nkuko utabwira umusiramu ngo narye ingurube
    Niko utagomba gutegeka aba star bacu
    Ibyo bakora
    Kandi bidushimishije
    Rega Ntugirango ubu twe nti tubabajwe nuko utangiye Kwiyenza kuri Pacy
    Reka muze kumufinga ngo yataye umuco kandi
    Waratakaye umunsi abantu bose basigaye barigize abacamanza babandi
    Reka kwivanga nushaka kwivanga
    Muri music twe urubyiruko ntuzadukira
    Ube ubyumva neza
    Apfa kuba ruriya rukoma atararwambariye mu nzu yawe
    Uziko wagirango umuntu asigaye agengwa na depite🤔🤔🤔
    Intoki yabadepite ifite akandi kazi kayigomba
    Kiba ntako sohokamo
    Kuko amaso yawe atangiye kubona ibitayareba

    • john

      10/10/2017 at 10:25 pm

      Kandi uyu wiyise hello wasanga ari Pasi ????akaba yiyise umufana?!!

      • Hello hello

        11/10/2017 at 9:10 am

        Sha ni Pasi cyangwa Paccy nk’uko ubivuga birashoboka; kuko urabona ko atazi n’amategeko y’imyandikire y’ikinyarwanda, nta kabuza ko nta n’urundi rurimi azi kwandika! Ni akumiro rwose! Iyi myitwarire ntaho izageza uwo ari we wese!

        • in7777777

          11/10/2017 at 9:30 am

          Uwo Hello ni Uzamberumwana Pacifique (wiyita Odda Paccy) cg undi bahuje imyumvire, iyi imwe itarenga ingohe zabo! Gusa Uwamuberuyumwana yaragowe kandi azakubitika kuko na se Lick Lick nta burere!

    • john

      10/10/2017 at 10:32 pm

      Ariko ubundi ubwo busa bwanyu mujya kwanika hanze!!!!haruwavuze ngo iyo uryoshye uba uryoshye????mwirinde kandi murinde akanwa kanyu n’imitima yanyu itabagusha mu moshya.ntabwo dukeneye izo nnyo zanyu.nubundi mwongozwa n’abanyamakuru baza kwirirwa babafotora ngo muri za Stars???ubusa busa.

    • umusomyi

      10/10/2017 at 10:42 pm

      Yewe Hello we uranyumije kabisa, kandi koko Hon BAMPORIKI aracyafite akazi kenshi ko gutoza. Kubaha no kubahana ni umuco mwiza kandi urubyiruko rukunda muzika nkeka ko rudakunda ubwambure kuko muzika ni ubutumwa ni n’ijwi risohora ubutumwa, si ubwambure bwa Odda. Ngo uwiba ahetse aba yereka uwo mu mugongoo!!!! Kwibasira Hon ngo abadepite n’ibindi biragaragaza ko hari ubwo tureba ibyo dushaka kubona ntiturebe ibidufitiye akamaro.Hon Bamporiki ni umukuru w’itorero ry’igihugu afite kwigisha indangagaciro na kirazira mu nshingano ze. Uwambaye ubusa nakomkeze niba yumva bimunogeye ariko si iby’i Rwanda

    • GOV

      12/10/2017 at 7:45 am

      ibi bigaragaza ko tugifite abantu bataragira discipline,ni gute ubwira depute gutya,umuyobozi,ese depute ni iki ubundi uzi inshingano ze,cg inteko urimo uvuga uzi inshingano zayo?please tugerageze kubaha no kwiyubahisha kuko nibyo bituma tugera ku ntego twiyemeje.kandi erega nawe nubwo uvuze gutyo nk’umufana wa paccy ntuyobewe ko hariya yiyandaritse pe.

  4. FINA

    10/10/2017 at 2:18 pm

    Ahaaaa, mbega Hello, ndumiwe koko !!!!!

  5. Tom

    10/10/2017 at 2:18 pm

    Courage Oda!! Bamporaki nareke kwibanga Dr Vuningoma niwe ushinzwe ako kazi

    • umusomyi

      10/10/2017 at 10:43 pm

      Iyo bavuze ngo buri wese abe ijisho rya mugenzi we twumva iki? uzasanga umwana w’umuturanyi yaguye mu cyobo witambukire utamukuyemo cg ngo umutabarize uvuga ngo si inshingano zawe ngo waba wivanze?

  6. K

    10/10/2017 at 2:32 pm

    Mbona akwiye kujyanwa Iwawe nawe nta mubyeyi muzima wifata kuriya buriya umukobwa yabyaye se azakurana uwuhe muco koko? ni yisubireho kuko ntibikwiye umunyarwandakazi naho kuvuga ngo abafana barasubiza ubwo ntabwenge akoresheje rwosee, nareke kwihagararaho mu mafuti.

  7. umusaza

    10/10/2017 at 2:33 pm

    @Hello n’abandi mwese mubona ko uyu mukobwa ari mu kuri murambabaje. Ese mubona ko tugomba kwigana abazungu gusaaa? Ubona kwambara ubusa butumariye iki? Ikindi nabonye udakurikira Honorable Bamporiki ntakiri depite yabaye umuyobozi w’itorero ry’igihugu. Bivuze ko abica umuco abashinzwe rero. Mujye mukurikira ibifite akamaro mureke gutinda ku ngirwa ba star babushakira mu kwerekana ibitsina byabo.

  8. #HakunaMatata

    10/10/2017 at 2:34 pm

    Hahahhaha! Boss yatanze itegeko rero muri gusubiza umuyobozi w’itorero ry’igihugu! Ntihazabura uwisanga ari gukandwa amapumbu!

  9. kaka

    10/10/2017 at 2:47 pm

    paccy nareke kwihagararaho areke kwambara ubusa! nabonye abiharaye! kwambara ubusa ntago aribyo bizamugira umustar mu Rwanda

  10. C

    10/10/2017 at 2:52 pm

    Ngo kwigana abazungu, ngo guta umuco. Abo bazungu se bataraza ahubwo abanyarwanda bambaraga iki? Simbona amafoto baragendaga amabere ari hanze. Kuririya photo se ahubwo urabona hagaragara iki. Ikindi umuPatron utakuzamura ntakababazwe ni pantalon utazamura, ndabona abantu bavuga ko afite ikibazo, mugende mumukemurire nibindi byose yaba afite munamutunge. Mureke abantu babeho ubuzima bwabo uko babyumva namwe mubeho ubwanyu.

    • john

      10/10/2017 at 10:28 pm

      Noneho mwasubiye mbere y’umwaduko w’abazungu?muri ibitangaza peee

    • Mujyanama

      11/10/2017 at 12:44 pm

      Ubwo kandi wanganga mwirirwa muvuza induru ngo murashaka amashyanyarazi, amazi meza ya WASAC, imihanda n’amavuriro, amashuri agezweho n’Ikoranabuhanga n’irindi terambere. Jye narumiwe pe, ko mbona mu myambarire musubira iyo twavuye se? bambaraga kuriya kuko nta myambaro bari bafite, kimwe nuko bararaga ku byatsi ndetse no ku mice, bakamurikisha urubingo bakicara ku biti n’amabuye barimo kwigira hanze munsi y’ibiti. Niba rero mushaka kwiyambura ngo mwerekane ubwambure bwanyu nimwongere mwubake za nyakatsi, amashuri muyavemo, mujye munyura mu mihanda y’ibitaka kabulimbo muziturekere n’ibindi bikorwa by’iterambere byose. Ubundi agapfa iteka kabungira akazakica, mukomeze mushotore Imana. Dore yabaramburiye ukuboko yeyura igicu none muratera shozi gusa, Umunsi izahina ukuboko kwayo muzaba mureba ko agahu kadahura n’umunyutsi. Erega mabere mwayahinduye amabendera hoshye abashinga ubwami, amatako muyagira amatangazo hoshye abashinze amaradiyo. Pole sana tuzahurira muri 20 Km de Kigali,Tour du Rwanda cg Volcanic Rally.

  11. Genesis

    10/10/2017 at 2:52 pm

    Ariko se kweli, uzi ko avuga ngo abafana baramumusubiriza nabo ukabona koko barabikoze? Sha iyo myaku yabo niyo iri no gutuma tutabona imvura

  12. uwinkindi

    10/10/2017 at 3:00 pm

    paccy mubyukuri njye kuruhande rwanjye mbona ibyowakoze ataribyo nkumubyeyi ufite umwana kd nawe wumukobwa ntabwo waba urikurerera urwanda.

  13. Lyly

    10/10/2017 at 3:06 pm

    Mukobwa jya wumva abakuruta inama baguha uzikurikize kandi uce bugufi ibyo ukora ntibizaramba na gato ni imivumo yibyaha wikururira tega amatwi abakuru point.

    • Jean Kumiro

      10/10/2017 at 3:38 pm

      Aba bamushyigikiye bose bari hanyuma ye ! Erega Shitani ifite abafana umurengera !

  14. Peter

    10/10/2017 at 3:25 pm

    Ariko nkiyi njiji ngo ni hallo ibanza gutekereza mbere yo kwandika? Gs Paccy akwiye no gufungwa rwose nta muntu umurimo

  15. Tonto

    10/10/2017 at 3:27 pm

    Buriya kwambara ubusa ushobora gusanga hari uwabimurangiyemo umuti! Sibyo nasigeho.

  16. K

    10/10/2017 at 3:33 pm

    Hhhh Urubyiruko ni rwigishwe guhanga imirimo n’abarushinzwe barufashe kubona akazi aho bishoboka .naho kwigisha umuntu uko agomba kwambara by’umwihariko umuntu w’umu star mbona nubwo byitirirwa umuco ariko nawo ntemeranwa na wo bitewe naho isi ndetse n’u Rwanda bigeze ntacyo byakunganira abatirarwanda rwose . Abayobozi ni bibande cyane kubibazo bihangayikishije urubyiruko aho iki myambarire cyo ntacyo cyarutezaho imbere . Kugitaho umwanya ni nko guta umwanya ku bibazo by’ubutinganyi bidashobora no kugira n’urumiya byakongera ku musaruro w”Igihugu.
    Murakozw

  17. King

    10/10/2017 at 3:40 pm

    Kereka buriya uwavuga ngo no Pacy play!!!
    Nkarebaaaa abo bafana aho bamukura, arakinisha umuco n’itoreto sha?
    Uwampa ubushobozi namuha 2 years out nta Radio imutumira maze nkareba ko atarutwa n’ufunze wakatiwe.

    • Fifi

      16/10/2017 at 7:42 am

      Ahubwo iyo ngingo bayihe agaciro kd cyane

  18. Nadine

    10/10/2017 at 3:40 pm

    Ubwose umufana wagushyigikira we yaba ameze nkawe njyembona bakujyana iwawa peegusambabajwe numwanawawe ubwo azakura akamenya ibyo nyina yirirwagamo

  19. K

    10/10/2017 at 3:45 pm

    Ariko ibi ni akumiro !!!list y’imyambarire yemewe mu Rwanda umuntu yayisangahe ngo ajye ayikurikiza niba ari itegeko.

    Sinenga abagaya Paccy kuko ni imitekerereze cgwa imyemere yabo bagenderaho ndetse ntanubwo ngaya paccy mu myemerereye . Ni inzira ra ye ahitamo yo gucuruza umuziki nundi wese agira uko akora business ye. Uzashima qualite y’indirimbo azayigure .uzayigaya nawe azayireke .
    Igikwiye nuko habaho kubaha ibitekerezo ni privacy bya buri wese igihe ntawe asagariye. 😃😃😃ubu nyine Leta y’abanyarwanda imanuke kuri field ngo ije kwiga ku ifoto ya paccy. !!nibura c ni ibyo bibazo by’amazi,umuriro,ubuzima,chomages ni ibindi bidufitiye akamaro baba bagiye gutaho umwanya!!!😎😎 ubundi guta umwanya=kudindira nyine

  20. Vestine

    10/10/2017 at 3:46 pm

    Yewe bamporiki we! Baguhora kwivanga mubitakureba! Arko rero gabanya kwinjira mubitakureba Dore kuba umuyobozi sibuvuze gushyanuka.

    • umusomyi

      10/10/2017 at 10:45 pm

      Iyi demokarasi isubiza abayobozi gutya si itujyana ku iterambere mba ndoga Rwajekare

  21. Mweyo

    10/10/2017 at 4:02 pm

    Bamporiki nawe arashaka ko bamuvuga.

  22. Makoro

    10/10/2017 at 4:03 pm

    Cyakora nibyo umwanya bamushyizemo nuwo gutera ibipindi.

  23. ndahayo

    10/10/2017 at 4:13 pm

    @vestine. aho kwambara ubusa k’umu star abana bacu bareberaho bitareba umukuru w’itorero nine?menya mutanamenya icyo itorero bivuze ubu wavuga intore utarebye umuco wa gipfura kirazira nyarwanda ukaba Uzi ibyo ukora?

  24. EUN

    10/10/2017 at 4:17 pm

    YEWE NIBA ASHYIGIKIYE UMUCO NABANZE AGE MU TUBYINRO AKEMURE IKIBAZO NAGE KU MUHANDA AREBE IMYAMBARIRE IHARIT

  25. Lily

    10/10/2017 at 4:23 pm

    Uyu mudamu Paccy umenya yibagirwa vuba. Isomere ibyo yavuze avuye mu Itorero mu mwaka ushize.http://izubarirashe.rw/2016/09/imyambarire-igaragaza-ubwambure-umuco-oda-paccy-yaciweho-nitorero/.

    • Iradukunda

      10/10/2017 at 7:11 pm

      Buriya biriya yavuze. Yabitaye aho yari yicaye cg se aho yarahagaze. Ndavuga aho yabivugiye. Nyamara iriya myambarire ye kimwe n’iy.abandi bagenzi be. Jye mbona yatera n’umuvumo igihugu. Akwiye rwose kwisubiraho nk’umubyeyi nk’uko benshi babivuze.

      Mana Jya Uduha Ubwenge Nyakuri. Maze tukubahe tunakubahishe.

  26. Hello

    10/10/2017 at 4:24 pm

    Peter ntugatukane kuri media
    Ni wowe injiji
    Gute Hon azajya ajya kwigisha
    Imyambarire ya abacuranzi
    Niba warize jya wubaha igitekerezo cya mugenzi wawe
    Ni wowe niki kuko uri ku rwanys music yacu
    Turasha ko music ikundwa kwisi hose

  27. Brad

    10/10/2017 at 4:24 pm

    Njye nibaza ko kwambara ari choice yumuntu kugiti cye abari kwimajina ibirimbere yikoma nibo banyamafuti ubwo ninde uyobewe ko imbere yipantaro haba harimo ubusa, let oda live life on her choice, naho umuco wo usigaye mubitabo nomumigani badufashije bakwiga kubibazo byingutu byugarije abaturage naho urubyiruko rwo rwamaze gusandara bikwirirwa barusama

  28. Hello

    10/10/2017 at 4:30 pm

    Umuseke njya nkwemera ariko ntikemere abantu batuka abandi
    Ni bibi
    Kwiyubaka tuniyubaka
    Nkuko mubivuga
    Naho Pacy na abandi ba star babigize umwuga
    Tubari inyuma sana
    Ntacyo wabigabanyaho
    Kuko yarari mu kazi ke
    Ntaho yambaye urukoma mu muhanda
    Or mu kiriziya
    Ibyo rwose nukubuza umuntu amahoro
    Naho uwo uvuga ngo Pacy yafungwa
    Ehhh icyaha nikihe?????
    Mama we kwambara se na byo bigiye
    Kubanerwa liste na kwa mbiya
    Njyewe ubwo polis izanyijyanire
    Kuko ngomba kwambara ibijyanye na njye

    • umusomyi

      10/10/2017 at 10:48 pm

      Courage tu! iyambarire ariko wibuke ko wambara neza kugira ngo abakureba banezerwa ntiwambara neza ngo ubyishimire wenyine, ari ibyo wajya wambara neza ugiye kuryama uri mu cyumba wenyine ukenjoyinga styles zawe. Tugire umuco wo kubahana

    • Mujyanama

      11/10/2017 at 12:51 pm

      Uziko aryambaye mu muhanda bamutera amabuye cg bakamuhunga bati yasaze? Uziko abamubona ari mbarwa kurusha abazabona iriya clip ye? Noneho nibafunge amaduka y’imyambaro rero kuko insina zo tumaze kuzigwiza.

  29. CLORADO

    10/10/2017 at 5:32 pm

    yewe ubwo busabwe ntawe ubukeneye , ahubwo akwiye kujya i WAWA,

  30. Genesis

    10/10/2017 at 5:38 pm

    Ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iyo yirirwa atugira inama yo kwihesha agaciro abantu bumva iki kweli? why don’t we import from outside for exemple professionalism in everything we do, to work hard and the time management, to think big instead yo kwirirwa dukora ubusa

  31. dugare

    10/10/2017 at 5:39 pm

    kuba yakora iriya post ashaka gucuruza ntakibazo mbibonamo kuko ni umugati,kuko nabamporiki uwamubaza ibyo akoreshwa numugati atemeranwa numutima we ntacyo yasubiza.pacy abagamba uzabareke bagambe……

    • Lily

      11/10/2017 at 10:23 am

      None se ko icyo agurisha ari indirimbo yaririmbye neza akareba ko idakundwa? Kuririmba no kwambara ubusa birahurira he? Kayirebwa ko atambara ubusa abakunda indirimbo ze bangana iki? Haba umugisha ntihaba gukanura amaso kandi byose bihira abakunda Imana.Ushobora kwambara ubusa bakakubonera ubusa kandi bikagupfira ubusa. Amahirwe masa. Ababyeyi b’abamama bakunda kubwira umwana w’iteshamutwe bati urakabyara. Bivuze ngo uwo uzabyara niwe uzakunyishyurira. Iyo wabaye umubyeyi ukitwa umubyeyi mu byo utekereza cyane harimo avenir y’umwana wawe. Paccy azabyumva ubwo umukobwa we azaba atangiye kuba agakumi yifuze kumubona ari umwari wiyubashye nyamara atibutse kubimuhamo urugero mu buto bwe.

  32. Dfhhj

    10/10/2017 at 6:55 pm

    Umuntu wataye umuco se aragira ngo bigende bite? Ajye mu kigo ngororamuco nta kindi.

  33. Gafuku

    10/10/2017 at 7:08 pm

    Nakwifuje ko abantu bari mu nzego za leta bakwigira kuri nyakubahwa Perezida iyo asubiza ibibazo biri controvetial cyane cyane iyo biri paradoxical, ni ukuvuga bijya kugira impande ebyiri zihanganye nk’iyo iterambere rihanganye n’umuco, democracy iyo ihanganye n’amahitamo n’amateka y’abantu, ibibazo nk’ubutinganyi vs umuco w’u Rwanda n’amategeko yarwo, igihe havukaga ikibazo cy’Imana mu itegeko nshinga n’ibindi. Muri macye navuga ko muri izo cases zose HE atanga ibisubizo bigereranyije (balanced answers).

    Niyo mpamvu numva ntamajwe cyane (I am very disapointed) na Hon. Bamporiki kuko imvugo yakoresheje kuri Paccy ari impezanguni kandi irimo gutesha agaciro uyu muhanzi. Nagira inama abayobozi b’abanyamadini kutaba biased kuko mbona bakunda kuvanga ukwemera kwabo n’inshingano rusange. Nkeka ko yibwira ko imyambarire ya ki ADEPER ariyo muco Nyamarwanda.

    Ko twe abemera gakondo tutemera biriya bintu byanyu ariko tukaba tutivanga mu kwemera kwanyu (nubwo tubona mwarishe umuco gakondo), ni gute wowe wiyadura ugafata umuntu utagize itegeko yica, utagize uwo atuka cyangwa ngo yenderanye ukavugo ko akwiye kujya mu ngorarumuco nk’aho ari indaya cyangwa yasabitswe n’ibiyobyabwenge?

    Muri macye kuba uvogereye Paccy nyamara nta tegeko yishe ndabona ko uri gukora ibyiha bibiri (uri kuvogera uburenganzira bwe ahabwa n’itegeko nshinga n’andi mategeko bw’amahitamo mu buzima bwe bwite, yo guteza imbere akazi ke, kandi urimo gukora abuse of your position) and That is despicable dear honorable.

    • Runyoni

      10/10/2017 at 10:04 pm

      @Gafuku, Arimu kindi gihugu Paccy aba amujyanye mubutabera.

      • Gafuku

        11/10/2017 at 4:54 pm

        Urashaka kuvuga nko muri Arabia Saudite cyangwa Yemen? Come on. Sasa rero iki nicyo kibazo nakubwiraga. Nta gihugu na kimwe gifite amategeko nk’ay’u Rwanda cyakwivanga mu migirire nk’iya Paccy. Keretse nyine ibihugu bifite amategeko agendera ku mahame y’amadini. Iyi rero niyo bias y’abanyamadini nakubwiraga. Itegeko nshinga ry’u Rwanda rivuga ko turi etat laique. Niba rero ushaka aho bashyiraho amategeko y’imyambarire you are free to go in Somalia, Afghnistan, ….

    • Mujyanama

      11/10/2017 at 12:55 pm

      Igihe giha umuntu ijambo ninacyo kirimwambura, uyu munsi mukeneye kutambara ariko hariho umunsi muzashaka imyambaro muyibure. Igihe ntikiruhuka kitageze kucyo gihishiye umuntu.

      Wari wabona intyoza yamanjiriwe?

  34. bombo

    10/10/2017 at 7:21 pm

    hello friends. umuntu suruhu gusa . ahubwo ibikorwa bye nibitekerezo nibyo bimugira uwoariwe. rwose uyu munyarwandakazi ntiyihagarareho ahubwo asabe imbabazi abafana be. niba dukunda ibihangano byumuntu ntitwakunda nimico mibi. kwambara ubusa c ni muco ki??? nkawe vestine nkwibarize. ubwo umwana wawe yasanga wambara ubusa wowe ukamubwira ngo yambare akagukundira? byashiduka abaye nkawe akagenda yanduza abandi ugasanga abantu babaye inyamaswa. doreko inyamaswa arizo zaremewe kutambara imyenda. ariko twibuke ko zifite ubwoya buzifasha guhisha ibice bidakwiye kujya kukarubanda.

  35. lolo

    10/10/2017 at 7:58 pm

    Bampoyiki buriya ararangiye ubwo agiye kuvanga idini n’akazi yitwaza iby’umuco.

  36. lolo

    10/10/2017 at 8:01 pm

    Ariko n’ubundi jye mbona buriya Bamporiki atari serious kabisa. Turetse ni bya Pacy, Bamporiki rwose mbona nta buyobozi bwe

    • Mujyanama

      11/10/2017 at 12:58 pm

      Wowe urihe? Urinde? Ushinzwe iki? wasanga nawe umeze nkanjye na net uyibona bikugoye.

      Uzamusange mu nteko noneho ubimubwire ndebe ko upfa kunyura kuri ba Basore bambaye imyenda y’Ubururu uko wishakiye.

  37. JP

    10/10/2017 at 8:31 pm

    Paccy turabyemera uri umu star, ariko rero kutiyubaha si byo!Umuco ni wo uturanga, cyereka niba ushaka kwihakana ubunyarwanda. Ariko muzatubabarire ntimuzadukane porno ino mubyita iterambere.

  38. Hello

    10/10/2017 at 8:42 pm

    Bravo kuri Gafuku
    Paccy ari mu kazi ke ntacyo yangije nshuti
    Njyewe nkunda music
    Nifuzako twayiteza imbere muri byose
    Kuri ibi bya abantu bamadini binjiye muri leta
    Ngo nice music yacu
    Abarokore namwe turabakunda nibitambaro byanyu
    Rwose ntitubahutaza na busa
    Njyewe niyo mbabonye bdihungira ngo batanyaturiraho ibyabo
    Nibaturekere ibyacu
    Twiryohere muri music
    Pacccyyy courage sana
    Wowe nziko uburyo nkufana nzakugeza kure
    Nabandi mwese

    • rob

      11/10/2017 at 7:58 am

      Ni ba Abanyarwanda kazi babona iterambere mukwambara ubusaa twitegure byinshii,, birenze biriya Pacy Tuza ukore umuziki ariko ureke kwiha rubanda wakoze amakosa uyemere kandi usabe abanyarwanda imbabazi cyane cyane igitsina gore…Ntasoniii, Kwiyubaha gukoresha ingufu zawe nibyo bizagutezimbere…..Abo bose bakubwirako ari sawa ni abarangije kwangirika kera garukiraho rerooo

    • Mujyanama

      11/10/2017 at 12:59 pm

      Aho ho ntubeshye uzamugeza kure pe, cyane ko aho uzamugeza atazahikura.

  39. Vianney

    10/10/2017 at 10:37 pm

    Uburyo wanditse igitekerezo cyawe biragaragarako ufite ikibazo mumitekerereze
    Ntabwo uzi gutandukanya icyiza n’ikibi, Ntanubwo uzi icyo umucowacu wemera Kubwibyo
    Ukeneye umuganga

  40. NYAKWIHWEZA

    10/10/2017 at 11:08 pm

    U Rwanda ruragowe kbsa nkurikije comments mbonaha abantu bashyigikira umuco mubi WO kwambara ubusa maweya ngo Ni uburenganzira.
    Abashinzwe umuco indangagaciro na kirazira mu muco nyarwanda bakwiriye kwegera uyu mugore njye ntakwwmerera umuntu numwe kumwita umubyeyi kuko atabikwiriye.
    Namwe nimundebere indero arimo guha umukobwawe!
    Ubwose koko ntarimo kutwangiriza umuco wacu ukazavaho ucika????
    Oya rwose nave muri musika nyarwanda ngo Ni za Mastar zidahesha ishema igihugu. Njye ndababaye kubona hari imbaga ishyigikiye ano mafuti

  41. Alain

    11/10/2017 at 2:57 am

    Ariko se Aba banyamuco ko Baca uwambaye ikoma kandi barangiza bagatumira abambaye ubusa ngo baririmbire abanyarwanda nabana babo! Ikirenzeho mukabishyura amamilioni Aba banyarwakazi bararushye, bakikwiza, bagakora byose ntimubabone ? Buri kazi kose kagira uko gakorwa iyo ushaka kugakora as professional. Umwana we azakura aziko ari Umwana w’umuhanzi kazi, wicyamamare, (public people). Kandi ibi naho bihuriye nubuzima Passy abamo bisanzwe. Amahugurwa no mubadepite arakenewe. Kwisi, America, Nigeria industry yamuzika ifatiye runini economy yibi bihugu, sinibaza impamvu mwirirwa mushyiraho limits Akazi kabo mukagahuza n’ubuzima bwabo babamo n’imiryango yabo. Passy ashatse Yana kujyana mu nkiko koko uko nukuvogera her private life and her family. making prejudices for her and daughter. Culture it’s not means letting ignorance dominate the real life.

    • Mujyanama

      11/10/2017 at 1:03 pm

      Uwiba n’ushyikirizwa ibyibano bose ni mahwi. Uwambaye ishozi n’umutumnira bose kimwe, gusa udatekereza ko gutumira bigirwamo uruhare na bose kuko abenshi tubibona byatuguyeho ubundi tukaba ntacyo twabikoraho, ubundi bikaba bwa bworoherane ariko bitavuze ko tuba mu mubare w’abashyigikiye ibibi.

  42. Eugene

    11/10/2017 at 3:20 am

    Ahubwo Bosenibamwe ahere kuri Pacy akora akazi yashinzwe. Erega ubu bigiye kuba urubanza, ngo Hon yavuze nabi kandi yavuze ukuri. Ahubwo niba Pacy afite umuco asabe imbabazi z’ibho yakoze. Naho kuvuga ngo ni umu star se bivuze iki? Nta bu star butagira indangagaciro. Ibyo yakoze ni ishyano

  43. Kundwa

    11/10/2017 at 7:48 am

    Ese ubu nkawe koko!!!!!

  44. Eric

    11/10/2017 at 8:05 am

    yewe nubundi uyu mukobwa yabaye indaya kera tukigana.I Bulinga bamufashe yaywaye inda ya prefe ayikuramo yarimuhitanye kwitwara gutyo twebwe tumuzi ntibyadutungura peee bamwitaga kiri kunzira muzabaze abantu bose biganye baramuzi peee

    • Gafuku

      11/10/2017 at 1:35 pm

      Urashaka kuvuga ko nta muntu mu muryango wanyu watwaye inda atabishaka? hanyuma abo byabayeho na bene wanyu barimo ni indaya? Ariko ubwenge nk’ubwo mubukura he?

  45. Umuhorakeye

    11/10/2017 at 8:28 am

    Urumva iyi nkumi ngo irishongora kuri Bamporiki di! Ngo ntacyo afite yabivugaho! Ubundi se mama wavivugaho iki ufite abavugizi. Cyakora Kagame aracyafite akazi!!!

  46. FOFO

    11/10/2017 at 8:38 am

    Njye ndumva ibyo uyu muhanzi yakoze bitari kumvikana kimwe kdi birumvikana koko niko kamere muntu iremye, ariko uwajya hagati na hagati yakwibaza ibi bikurikira:

    Uwabikoze yashakaga kugera kuki? ( Kumenyekana; Gucuruza?)
    Ese niyo nzira nyayo yo kukigeraho? ( cg byaba byiza akoze ibihangano byiza bikaba aribyo bituma akundwa)
    Ese ibyo yakoze bifite iyihe ngaruka ( Nziza cg mbi ?) kubazabibona
    Ibyasubijwe na BAMPORIKI rero njye ndumva ari inshingano ze kandi numva ataratandukiriye pe!

    Umwanzuro: Abahanzi bose nibahurizwe hamwe nk’abanyamakuru, noneho abazajya batandukira bahanwe na bagenzi babo. Nkuyu yakwiriye guhagarikirwa ibihangano bye nko mugihe cy’umwaka, yazongera bigahagarikwa burundu.

  47. Mugwananeza

    11/10/2017 at 8:38 am

    Je kubwanje mbona pascy ntacyaha yakoze.ntabwo yagendagenda mumuhanda yambaye ubusa, ari gukora publicité yakazi ke,yihangiy umurimo,none abizire.urya nu mustar ntabwo ari umu adpr.je nibaza ko atategeko yishe pe.

  48. Mugwananeza

    11/10/2017 at 8:41 am

    Ntcyaha mbibonamo.ari gukora publicité mukazi ke yihangiye.ntiryambaye ngo agendagende mumihanda. Ni foto yo kugita agurishe music .ubwo rero je nziko ari umu Star atari umuririmvyi wo muri ADPR

    • Mujyanama

      11/10/2017 at 1:08 pm

      Ariko Hon. yavuze Umuco nyarwanda ntabwo yavuze umuco wa ADEPR, keretse ahubwo niba abavuga ADEPR ariyo bashaka kuvuga kandi ntanubwo mubyo yashinzwe harimo ADEPR kuko siyo ahagarariye mu nteko.

  49. justine

    11/10/2017 at 8:42 am

    Passy nasabe imbabazi kandi yisubireho.naho Hon.yavuze ukuri.none se acecetse umuco ugakomeza gutakara yaba amaze iki mu nteko.ahubwo murebe ko hari itegeko rihari ahantwe niba ari ntaryo bamujyane Iwawa.

  50. Mugwananeza

    11/10/2017 at 8:43 am

    Je kubwanje mbona pascy ntacyaha yakoze.ntabwo yagendagenda mumuhanda yambaye ubusa, ari gukora publicité yakazi ke,yihangiy umurimo,none abizire.urya nu mustar ntabwo ari umu adpr.je nibaza ko atategeko yishe pe.

  51. J

    11/10/2017 at 8:43 am

    Ariko Mana tabara u Rwanda uhe abarutuye ubwenge bwo gukora ibifite umumano

  52. musemakweli

    11/10/2017 at 3:27 pm

    imbwa yiganye inka kunnya mu rugo irabaizira muzigana iyomanzi n’imburaburere z’i Burayi ngo namwe mwabaye aba star ubu c kwambara ubusa ni ubwenge koko? niba ashaka kongera kubyara nabikore ariko atandaritse ubwo busa bwe bwa fake bunuka

  53. musemakweli

    11/10/2017 at 3:28 pm

    ibyomanzi sorry

  54. James

    11/10/2017 at 6:32 pm

    muzage mureka amatiku, none se izo hanze bambaye ubusa ko muzikunda. abanyarwanda mugira amatiku cyane, iyaba ari Beyonce mwarikuvuga ko yakoze agashya. ….nuburenganzira bwe, kandi ntategeko yishe. mwigize abachamanza gusa ngo umuco…atsiii

  55. jonas

    11/10/2017 at 6:56 pm

    uvuze neza kbsa @Gafuku. ubundi se umuco bavuga ni uwuhe koko? Hon Bamporiki akwiye gusaba imbabazi Paccy kuko yamuharabitse anamutesha agaciro ke nk’umuhanzi kdi nta cyaha yakoze. Paccy nziko yujuje indangagaciro z’umunyarwandakazi so, mumuhe amahoro.

  56. jadooo

    11/10/2017 at 7:02 pm

    ibyo yakoze niba bimufasha kubona umugati wu mwana aramaze bamporiki nacunge izamu rye man

  57. jonas

    11/10/2017 at 7:22 pm

    gusa icyo nabwira Paccy Nacike intege kuko ibyo yakozo akazi ke karabimwemerera. muminsi iri imbere murabona abandi bahanzi bamwigana. Inspire ’em Paccy!.

  58. Kazi nikazi

    11/10/2017 at 10:03 pm

    Mbibarize ese paccy niwe mubonye uciye inka amabere? Ese miss Rwanda komutamuhagaritse amurika imideri? Ntiyarimukazi? Paccy ari mukazi arigushaka amafaranga ubonye nibura yara mushyiriye nka 500k kuri County Paccy kimwe nundi wese akeneye amafaranga numureke ayahige nimba aribwo buryo a bonye.

  59. Kazi nikazi

    11/10/2017 at 10:11 pm

    Paccy niba mureke
    nibanawe yarusizeho?
    Azajye mumigina arebeko harurwobashyiraho?
    Ajya nye angahe baho?

    Azajye colodolon giporoso Ajya nye angahe?.
    Kwa paccy siho harikibazo najye gusha kira ahandi.

  60. liki liki

    11/10/2017 at 10:37 pm

    ntago yari yambaye ubusa kuko iswandi yari ihishe. ahubwo iyo haza nkumuyaga wa danger ukagurukana ikoma, gafotozi yari kuba akasiriwe, haje za See Through, iriya yo ni See Baack. HIHIHHIHI

  61. jacknev

    11/10/2017 at 10:50 pm

    Ubwose uzamwigana kwambara ubusa azaba yabaye indaya, nawe kuko nizo zambara ubusa gusa yagahawe igihano cyumwaka indirimbo ziwe ntanahamwe murwanda zikinwa kugirango bibere isomo nabandi babitekereza , koshimye abikora yitwako yabyaye ,arumukobwa yakora ibingana gute? akwiye iwawa!

  62. Umguta

    12/10/2017 at 6:54 am

    yewe si inkumi
    ni umugore (utagira umugabo)
    😂😂
    univugiye indaya sinakuveba😀

  63. Kazi nikazi

    12/10/2017 at 3:26 pm

    Paccy bihorere ishakire inote
    Batumurikire igitabo cyuwo muco
    Turebe ingingo

  64. Kazi nikazi

    12/10/2017 at 3:28 pm

    Abo bose bavugi byo baba bahaze n’ayo batakoreye shaka ipinda ubareke
    Bazavuga nibaruha bazacoka

  65. KORANEZA

    12/10/2017 at 8:59 pm

    Birakaze,ibyo yakoze abatabibona na abasigaye inyuma mu ikoranabuhanga,ibi hirya hino mubihugu duturanye birigutera imbere birakorwa kandi birabatunze, kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga turabibona ,aho gusabiriza akoze ikizamuhesha umugati, mumureke kuko ndizera ko nawe ari uwacu kandi ntagikuba cyacitse

  66. D'amour

    14/10/2017 at 9:38 am

    Njye ndabona abahanzi bakeneye gusibizwa mu torero kwiga nuguhozaho hari ibyo bakosoye n’ibitarakosorwa bityo kujyana Paccy mu kigo ngorora muco siwo muti , ahubwo yajya mu torero muri iki cyiciro cy’abahanzi gitahiwe, kandi nyuma hakazabaho kumuganiriza niba hari change .

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock