Odinga agiye gushyiraho Inteko y’Abaturage yiga ibibazo bya Kenya – UMUSEKE

Odinga agiye gushyiraho Inteko y’Abaturage yiga ibibazo bya Kenya

Mu ijambo rya mbere abwiye abamushyigikiye nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora muri Kenya itangaje ibyayavuyemo ikemeza ko Uhuru Kenyatta ari we watowe nka Perezida wa Kenya, Raila Odinga utavuga rumwe na we yavuze ko bazakomeza kwereka amahanga ko ubutegetsi bwe budakurikije amategeko.

Raila Odinga yabwiye abamushyigikiye ko urugendo rwo kwamagana ibyavuye mu matora rugikomeje

Ngo azashinga Inteko y’abaturage yo kwiga ku bitagenda neza hanyuma bishyirwe mu bikorwa n’umutwe witwa National Resistance Movement.

Raila Odinga yavuze ko iriya nteko yitwa People’s Assembly izajya yigirwamo uko ibibazo biteye mu gihugu hanyuma igice cy’umutwe w’amashyaka atavugarumwe na Leta yishyize hamwe (NASA) kitwa ‘National Resistance Movement’ gishyire mu bikorwa ibyavuyemo.

Odinga yagarutse ku byo avuga ko biranga imigendekere mibi y’amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Yavuze ko asanga Komisiyo y’Amatora yarakoreshejwe na Leta bityo ntitegure amatora aciye mu mucyo kandi akurikije amahame ya Demokarasi.

Ati: “Igisirikare, Police n’abayobozi b’intara ni bo bagennye uko amatora azagenda. Ibi byerekana ko ibyavuyemo ari amafuti.”

Yemeza ko abagize Komisiyo y’Amatora batigeze bahura kenshi ngo bungurane ibitekerezo by’uko amatora yazaca mu mucyo, nyuma babibwire itangazamakuru na ryo ribigeze ku baturage.

Ati: “Ibyavuye muri aya matora nibyemerwa bizatuma abaturage batera Komisiyo y’Amatora ikizere ndetse n’amatora muri rusange kuko bazaba bumva ko ibizava mu matora byose bizajya biba ari ibintu byacuzwe na Leta.”

Yashinje ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta na William Ruto umwungirije ko ari ubw’abanyagitugu bagamije ko Kenya iyoborwa n’ishyaka rimwe.

Odinga yabihanije abasaba ko batagomba gusenya amahame ya Demokarasi abasekuruza ba Kenya bubutse mu bisekuru byinshi byashize.

Ku byerekeye ibiganiro hagati ye na Uhuru Kenyatta yavuze ko ibibazo Kenya ifite bidashingiye ku bantu babiri ahubwo bishingiye ku buryo amatora agenda muri kiriya gihugu.

Ati: “Kuba twaganira ntabwo NASA yanga ibiganiro kuko nibyo bikemura ibibazo hafi ya byose mu bantu…. Gusa mwibuke ko ibibazo bitari hagati y’abantu babiri ahubwo biri mu buryo amatora agenda bufifitse.”

Yashoje asezeranya abayoboke be ko NASA izakomeza guharanira ko ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta buvaho, igihugu kikaba mu mahoro arimo Demokarasi isesuye.

Ibyavuye mu matora yo mu Cyumweru gishize byerekana ko Kenyatta yatsinze amatora n’amajwi arenga 98% naho Raila Odinga abona 0.8%.

NTV

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Mwanainchi

    31/10/2017 at 6:53 pm

    Iyi ni imvugo iziguye yo kwemera ko avuye ku izima. Ko amatora ya ba deputes na ba senateurs yabaye kandi atasubiwemo, intebe yabonye zikaba zizwi, agiye kubavana muri Parliament ashinge indi nteko itazwi n’amategeko ya Kenya?

  2. nph

    01/11/2017 at 8:28 pm

    Odingaaaaaaa!!!!!!! Warananiwe Bwana tuza shyira umupira hasi ureke akavuyo! Tegura amatora y’ubutaha kd witwaye neza wanayatsinda da! Ariko se inshuro utsinzwe ko zitagira ingano! Imidari yo gutsindwa yo urayigwije pe! Uzasange TWAGIRAMUNGU azakugire inama y’uburyo bategura amatora! Naho ubundi biragukomereye cyane! Rubanda rugufi utesha imirimo yabo nibagutahura bazagutwikira mu nzu pe!

    • citoyen

      02/11/2017 at 2:26 pm

      These so called opposition leaders bashora abaturage mu mihanda ngo bigomeke kuri Leta mubona ataribo bateza akavuyo, bakicisha abantu? Nk’uyu uvuga ngo agiye gushyiraho “inteko yiga ibibazo by’abaturage” ko yikuye mu matora iyindi rwaserera arimo ni iyiki?
      Ariko abamujya inyuma nabo bafite ikibazo gikomeye.

    • Rukokoma

      02/11/2017 at 10:35 pm

      Uyu udinga ndumva niba ashaka kuyobora yakora iyabandi bakoresheje akayoboka ishyamba.

  3. Odinga

    02/11/2017 at 10:33 pm

    Njyewe nsanga bagombye gufata ibirego Diane afungiye bagahita bakora copy past bagahita bamuta muri yombi.Kuberako turi muri EAC.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock