Okubamariam Tesfom muri 5 Eritrea izazana muri TdRwanda – UMUSEKE

Okubamariam Tesfom muri 5 Eritrea izazana muri TdRwanda

Tour du Rwanda irabura iminsi itanu (5) ngo itangire. Amakipe azayihatanira akomeje gutangaza abakinnyi bazayahagararira. Ikipe y’igihugu ya Eritrea yatangaje abakinnyi batanu izazana mu Rwanda. Tesfom Okubamariam ni umwe mu bazwi bari ku rutonde  rw’iyi kipe.

Okubamariam na Amanuel Gebrezgabihier muri 5 Eritrea izazana muri TdRwanda

Okubamariam na Amanuel Gebrezgabihier muri 5 Eritrea izazana muri TdRwanda

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7).

Abasiganwa 80 bavuye mu makipe 16 bazahatanira Tour du Rwanda 2017 ibura iminsi itanu (5) ngo itangire. Imwe mu makipe ahabwa amahirwe, ikipe y’igihugu ya Eritrea yamaze gutangaza abakinnyi izazana biganjemo abasanzwe bamenyereye imihanda y’u Rwanda, banakina nk’ababigize umwuga.

Iyi kipe buri mwaka izamura impano z’abakinnyi basiganwa ku magare bakamenyekanira cyane muri Tour du Rwanda. Mu myaka ishize iri siganwa ryafashije Daniel Teklehaimanot, Natnael Berhane, Merhawi Kudus n’abandi.

Abatoza ba Eritrea bamaze gutangaza amazina y’abakinnyi batanu (5) bazayihagararira muri Tour du Rwanda barimo  Tesfom Okubamariam usanzwe ukina muri InterPro Cycling Team yo mu Buyapani.

Harimo kandi umukinnyi ukiri muto utanga ikizere Simon Mussie w’imyaka 19 waje mu myanya itandatu ya mbere mu masiganwa akomeye muri Afurika; Tour du Faso, na Tour of Eritrea.

Urutonde rw’abakinnyi bazakinira Eritrea muri Tour du Rwanda

  1. Tesfom Okubamariam
  2. Amanuel Gebrezgabihier
  3. Simon Mussie
  4. Natnael Mebrahetu
  5. Amanuel Tsegai
  6. Aron Debretsion

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock