OPINION: Niki urubyiruko rutegereje kuri Minisitere nshya yabashyiriweho! – UMUSEKE

OPINION: Niki urubyiruko rutegereje kuri Minisitere nshya yabashyiriweho!

Pacifique RURANGWA ni umwanditsi w’iki gitekerezo. Ni umunyarwanda uba mu gihugu ukurikiranira  hafi Politiki y’igihugu.
Yahawe igihembo na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (NCHR) cy’uwanditse inyandiko yahize izindi ku bwisanzure bwo gusenga (article on freedom for worship) mu Rwanda (2016).

Facebook: Rurangwa pacific
Twitter :@prurangwa

Nyuma yo gutorwa Nyakubahwa Perezida   y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abagize guvernoma mu ijoro ryo ku italiki ya 30 Nzeri 2017 anakira indahiro zabo mu gitondo cyo ku italiki ya 31 nzeri 2017.

Mu barahiye harimo Hon. Roze Mary Mbabazi wahawe Minisitere nshya y’Urubyiruko yashyizweho muri iyi guvernoma nshya.

Urubyiruko rwari rufitwe mu nshingano na Ministere y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), ya Jean Philbert Nsengimana. Nubwo byari bimeze bitya ariko, byagaragariraga amaso y’ubyitayeho ko MYICT yahariraga igice kinini ibijyane n’ikoranabuhanga cyane kurusha urubyiruko.

Yaba ikoranabuhanga, yaba urubyiruko, byose ni bimwe mu bintu by’ibanze mu gihugu. Abarenga 50% y’abaturage ni urubyiruko kandi u Rwanda rwiyemeje gushingira iterambere ryarwo ku ikoranabuhanga n’itumanaho. Byumvikane ko byari ibintu bigoye kuri MYICT guhuza ibi bintu byombi byose by’ingenzi ku gihugu.

Mu gihe twari dutegereje ishyirwaho rya Guverinoma nyuma y’amatora, ndi mu bantu bari bategereje impinduka muri MYICT, ku bwanjye numvaga ko uko biri kose hazashyirwaho nibura Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko (nk’uko hamwe na hamwe mu bindi bihugu bikorwa).

Sinatekereje ko Intore izirusha Intambwe, yabibonye kare cyane ndete akanategura kudashyiraho Umunyamabanga wa Leta gusa, ahubwo yanateguye gushyiraho Minisiteri yihariye y’Urubyiruko. Ntagushidikanya ko kureba kure kwe atari ibya none.

Ibi rero, bigaragaza agaciro n’umwanya munini Umukuru w’Igihugu aha urubyiruko muri gahunda ze mu kuyobora igihugu. Muri iki gitekerezo cyanjye kigufi, nk’umwe mu rubyiruko rw’u Rwanda ndavuga ibintu bitanu (5) urubyiruruko rutegereje kuri iyi Minisiteri nshya yarwo.

 

  1. Gushyiraho politiki n’umurongo bihamye byafasha urubyiruko kwiteza imbere (Youth development policy and strategy): Iyo urebye kugeza ubu ubona nta mirongo ihamye yari iriho yerekeye mu byo gufasha urubyiruko kwiteza imbere n’ubwo Leta y’u Rwanda yagerageje gushyiraho gahunda zo gufasha urubyiruko. Umuntu yavuga nka gahunda ya Hangumurimo, Ikigega BDF n’izindi. Iyi Minisiteri rero ifite akazi gakomeye ko gushyiraho pilitiki ihamye yo kuzamura urubyiruko no gushyiraho umurongo wo kuyishyira mu bikora.
  2. Gushyiraho politiki n’umurongo bihamye byo kongerera ingufu urubyiruko (Youth Empowerment Policy and strategy): Kongerera ingufu urubyiruko ni ikintu gikenewe cyane. Ibi bishobora gukorwa binyuze mu gutanga amahugurwa y’ubumenyingiro (technical and professional training) yaba ayigihe gito cyangwa kirekire ndetse no gukomeza gahunda zo kwimenyereza imirimo (professional internship) ku rubyiruko.
  3. Gufasha urubyiruko kubona akazi no kwihangira imirimo (Youth Employment and Entrepreneurship): Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ni ikibazo gikomeye, byongeye kandi hari ibibazo by’ubukungu hirya no hino ku Isi. Ubushakashatsi bugaragaza imibereho y’ingo mu Rwanda n’ishusho y’impinduka mu mibereho y’Umunyarwanda (EICV IV) rya 2015 rigaragaza ko abadafite akazi mu Rwanda, urubyiruko rw’abashomeri, 9% ni urwarangije amashuri yisumbuye, naho 13.5 % ni abarangije Kaminuza. Urubyiruko rutegereje iyi Minisiteri kubafasha kwivana muri iki kibazo cy’ubushomeri. Ibi bishobora kugerwaho binyuze mu gushyiraho za porogaramu zabafasha harimo no kunoza nka Hangumurimo ndetse n’imikoranire n’Ikigega BDF.
  4. Kwita ku rubyiruko rwo mu cyaro: Minisiteri y’Urubyiruko ifite umurimo ukomeye wo kwita ku rubyiruko rwo mu gice cy’icyaro usanga ko bari inyuma mu bikorwa by’iterambere. Ibi byagerwaho binyuze mu bukangurambaga (campaigns), n’amahugurwa muri ibyo bice. Urubyiruko rukigishwa kwiteza imbere binyuze mu guhindura imyumvire no gukura amaboko mu mifuka.
  5. Gukorana n’inzego zose zifite aho zihuriye n’urubyiruko (Liaise with other institutions): Minisiteri y’Urubyiruko igomba kuzakorana bya hafi n’izindi nzego, umuntu yavuga nk’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Ikigega BDF, Ministere y’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse n’izindi nzego zishobora kuba ngombwa igihe runaka.

Muri make, Ministere y’Urubyiruko ifite umurimo ukomeye wo gukorera abagize umubare munini w’Abanyarwanda ari bo “Urubyiruko”. Bayitegerejeho kandi byinshi muri iyi gahunda y’imyaka irindwi.

Nasoza rero, nifuriza abayobozi n’abakozi b’iyi Minisiteri kuzagera ku nshingano zabo. Mboneyeho kandi umwanya wo kwifuriza imirimo myiza abagize Guverinoma bose n’abandi Bayobozi Bakuru bashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

 

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. x

    06/09/2017 at 4:05 pm

    Urakoze cyane. reka na Njye nongereho akantu gato; Buriya Uwafata Amabarizo yose yo mu Rwanda, Atelier zisudira zose zo mu Rwanda, Amagaraje yose yo mu Rwanda, Salon de Coiffure zose zo mu Rwanda, etc, etc, agategeka ko zigomba kuba “zanditswe ku/zirimo” ufite Certificate ya TVET muri Field bijyanye, mbese muri make nka bimwe byakozwe na Hon. Ntawukuriryayo JDm kuri za Pharmacy, ibi byahindura byinshi cyane; Urubyiruko rwabona akazi, habaho Quality na innovation, etc.

  2. Gasore

    06/09/2017 at 4:07 pm

    Ntana kimwe tuyitezeho

  3. ka

    06/09/2017 at 4:49 pm

    njye ndasaba ministere y’ubuzima gushyira mubikorwa statu nshya yemejwe mu igazeti ya leta mukwa 11 umwaka ushize ariko kugeza na nubu ikaba itarashyirwa mubikorwa
    ikindi kdi ndayisaba ko yakurikirana ibizamini bikorwa kubagiye kwiga ikiciro cya masters muri medecine kuko abakora ibyo bizamini batamenya amanota bagize ahubwo hatangazwa list yabemerewe gusa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock