Paapa yakubise umutwe ku modoka ye ava amaraso ajya no ku ikanzu – UMUSEKE

Paapa yakubise umutwe ku modoka ye ava amaraso ajya no ku ikanzu

Mu mpanuka idakunze kuba kenshi, umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi Papa Francis muri week end ishize ubwo yariho agenda mu modoka ahitwa Cartagena muri Colombia, imodoka ye yicetse mu mukuku nawe ayikubitaho umutwe arakomereka cyane ku jisho.

Papa yakubise umutwe ku kirahuri cy'imodoka ye

Papa yakubise umutwe ku kirahuri cy’imodoka ye

Francis w’imyaka 80 wari muri Popemobile (imodoka ye) yakomeretse hejuru y’ijisho no munsi y’ijisho harabyimba.

Hari amashusho yagaragaje uyu mukambwe yikubita ku kirahure cy’imodoka yari yicugushije maze abamurinda bahita bamutabara baramukomeza.

Ntibyamubujije gukomeza ibyo yari arimo, baramufashije asohoka mu modoka, nubwo yari afite amaraso ku ikanzu n’igikomere ku jisho, ajya mu bantu abaramutsa aseka.

Umuvugizi wa Vatican avuga ko Papa ameze neza kuko bahise bamuvura agakomeza urugendo rwe nta mpinduka.

Kuri iki cyumweru nimugoroba nibwo yavuye muri Colombia ataha i Roma.

Mu ruzinduko muri Amerika y’epfo Papa yasabye ko imyivumbagatanyo iri muri Venezuela yakemurwa mu mahoro abantu ntibakomeze gupfa.

Imyivumbagatanyo y’abasaba ko Perezida Nicolas Maduro yegura imaze guteza ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’imiti n’abantu bagera ku 125 bamaze kubigwamo kuva mu kwezi kwa kane.

Umwaka ushize, Vatican yagerageje guhuza guverinoma ya Venezuela n’abo bahanganye  ariko impande zombi ziza kwivana mu biganiro kubera kutizerana.

Yakomeretse munsi no hejuru y'ijisho ariko ntibyamubujije gukomeza gahundaye

Yakomeretse munsi no hejuru y’ijisho ariko ntibyamubujije gukomeza gahundaye

Amaraso yagiye no ku ikanzu ye

Amaraso yagiye no ku ikanzu ye

Muri Colombia yari ariyo muri iyi week end ari naho yagiriye iyi mpanuka

Muri Colombia yari ariyo muri iyi week end ari naho yagiriye iyi mpanuka

UMUSEKE.RW

17 Comments

  1. jeanne

    11/09/2017 at 2:47 pm

    Imana ishimwe cyane kuko yakinze ukuboko

  2. Pope Francis

    11/09/2017 at 3:10 pm

    …”Wemeye ko abagaragu bawe bagaragarwaho no kuba abanyantege nke, kugira ngo wumvikanishe impuhwe ugirira abakiri mu mwijima w’ubujiji no kwibeshya.
    Ha uzabagana wese kumva ko yakiriwe, akunzwe kandi ababariwe n’Imana”.

  3. RWAMGOMBWA James

    11/09/2017 at 5:02 pm

    Nubwo Abagatolika bigisha ko PAAPA wa mbere ari PETERO,nta hantu na hamwe muli Bible havuga ko PETERO yabaye PAAPA.Ni bya bindi bita “wishful thinking”.Icya mbere,PETERO yari afite umugore.Bisome muli 1 Corinthians 9:5.Ikindi,ntabwo PETERO yigeze aba I Roma.Nta muntu n’umwe PETERO yagize Umutagatifu,ahubwo yemeraga ko imana yonyine ariyo ifite ububasha bwo kugira abantu abatagatifu.Birababaje cyane kubona PAAPA yiha kugira abantu abatagatifu,kandi nawe atari umutagatifu.Bible ivuga ko abantu bose,na PAAPA arimo,turi abanyabyaha (Umubwiriza 7:20).Mujye mwibaza muti: PAAPA yiha kugira abantu abatagatifu,imana yagiye he??Niyo yonyine ituzi,kubera ko ireba mu mutima.Twebwe nk’abantu,dushobora kwibwira ko umuntu ari mwiza.Nyamara ari mubi mu maso y’imana.Urugero,biraruhije kumenya ko umuntu asambana kuko bikorwa mu ibanga.Biriya PAAPA akora,babyita USURPATION.Nukuvuga gukora ikintu nyirubwite ataguhaye uruhushya.Mu yandi magambo,ni gusuzugura imana.Ni UBWIBONE kandi ubwibone ni Icyaha.Kuki atareka imana ngo abe ariyo yonyine itugira abatagatifu???

    • Pablo

      11/09/2017 at 6:42 pm

      Bwana James ndashaka kukwibariza utubazo duke:

      1. Ibi bintu uzanye bihuriye he n’inkuru y’impanuka ivugwa?
      2. Kuri wowe Paapa bisobanura iki?
      3. Ko mbona usa n’ubisobanukiwe kurusha abandi, kuri wowe Paapa wa mbere ni nde? Kubera iki?
      4. Kuba i Roma kuri wowe niyo candition sine qua non yo kuba Paapa?
      5. Ese usibye Petero, undi Mupaapa uvugwa muri iyi Bible uvuga ni nde?
      6. Ko uvuga ko gukora ibintu nyirubwite atabigusabye ari USURPATION, ibi uvuga aha wowe wabisabye na nde?
      7.Uretse wenda amakuru “hafi ya ntayo” waba ufite, ni nde wakubeshye ko kuba Umutagatifu bivuze ko umuntu nta byaha yaba yarakoze?

      Mu bintu uvuga ndabona ugenda unacomekamo uturimi tw’amahanga umuntu yaheraho akeka ko waba warageze mu ishuri, ariko igitekerezo cyawe kirimo fanatisme n’imitekerereze iciriritse.

      Be blessed my brother.

      • Rwema

        11/09/2017 at 9:05 pm

        Byari kuba byiza iyo uba nawe wifashishije imirongo ya bibiliya nk’uko yabikoze. Cyokora nawe uzadusobanurire ukuntu umuntu atinyuka kwiyita Nyirubutungane!!

  4. Twin Yeah

    11/09/2017 at 5:16 pm

    Papa Francis n,ubundi yari yajyanye ubutumwa bwo guhosha imvururu ziri iyo muri America y,epfo! Ko ari cyo Nyagasani yamutumye se! Gusakaza amahoro mu bantu!! Arakira ari kumwe n,Imana mu kazi yamuhaye. Na twe twimakaze ayo mahoro n,urukundo mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu baturanyi, mu gihugu n,aho turi hose bityo Nyagasani azasange twiteguye. Ni icyo dusabwa nta kirenzeho.

    • Bongomani

      11/09/2017 at 6:47 pm

      Rwangombwa rwose uriniguye,ryama usinzire. Icyo ntumva ariko ni uko wowe ngo wubaha Imana uyandikisha inyuguti ngufi nyamara icyaha ukacyandikisha inyuguti nkuru. Bibiliya iravuga ngo: UWIBWIRA KO AHAGAZE ARITONDE ATAGWA.

  5. Nta soni👆

    11/09/2017 at 11:28 pm

    Uyu rwangobwa ararambiranye
    Hano nibitekerezo binuka
    Ibitungura bisesereza
    Turabyanze turabyamaganye
    Ibyo wihaye byo kuzana birebire
    Hoya
    Reka abantu basengere iyo bashaka
    Kuko ndumva ukurura wishyira
    Ucyekako hari umugaturika wabivamo
    Kubera utu tuntu twawe wandika hano
    Ni mureke umuntu yisengere aho ashaka abone amahoro ye
    Naho ibyo byo kwigira amashyaka ya amadini
    Twarabirambiwe
    Uri umurokore senga uko ubyumva yesu umuhamagare 2000 uko ubyumva
    Umusiramu na mubwira iki allhe we bashaka amuhamagere 100000 asare agahanga hakoboke
    Ibyo nibyo yihitiyemo akunda
    Ni aba uri muri gatorika sha nakubwira iki
    Upfukame na Bikiramaliya wawe ntaguceho tu
    Niba uri umudive umusabato wawe uweze bwana😂😂🤣
    Niba uri muporoso
    Ikoners ryawe na gitari nakubwira iki curanga
    Wivugirize idebe pe
    Niba kandi uri kwemera
    Gakondo wawe wa gihanga
    Pfumagura upfumure ariko mwese
    Mwihanire amahoro
    Maze mucane inzangano na amatsiko
    Kubi mudahuje iyobokamana
    Njyewe narabihaze ibi
    Niyo mpamvu mbyanditse
    Koko nabadasenga ikintu na kimwe
    Bariho kandi bimereye neza
    Mugire amahoro mwese

  6. k c

    11/09/2017 at 11:54 pm

    Ntiwaba papa utaragiye mugisirikare:
    Ziriya nintumwa za sauli: zikora nkibyo yakoraga zirirwa zicisha inzirakarengane ngo zagiye kuzagurura amaho:naho ibyokuba abatagatufu byo nikinyoma:nogukorera Fr: ikinyoma
    Cyabaroma.petero ntiyageze iroma:Kd papa wambere babeshya ko ari petero:

  7. k c

    11/09/2017 at 11:58 pm

    Na yesu (yezu)yamwiye intumwaze ko zitangomba kujya mumahanga uretse kumiryango 12 ya isirael ubwo bapapa nabakozi basatani cg iliminat.barishakira uburyo basambanya ababikira nibindi nkibyisodoma nagommora

  8. JBosco

    12/09/2017 at 9:28 am

    Dear James,
    Sinzi Niba ibyo uvuga ubizi. Ujye ubanza usome wige umenye. Gushyanuka no gushyomoka ni bimwe mubyo Imana Yehova yanga urunuka.
    Uwo Papa siwe wiyita intungane, n abayoboke bibyo yigisha babimwita. Ese wowe iryozina rya James cg Rwangombwa Uzi icyo bisobanura cyukuri. Hari impamvu utazi wiswe ayo mazina. Birekere abayakwise.
    Ibyo kwiha ububasha bwo kugira abantu abatagatifu byo sinzi uko bikorwa, gusa nemera Yesu cg Yezu yahaye ubwo bubasha abantu ngo: Icyo muzahambira mu isi no mu ijuru kizaba gihambiriwe.
    Va mu buyobe ukurikire ukuri

    • Nzabandora

      13/09/2017 at 8:07 am

      JBosco ko uwo ubwira yaokeresheje Bibiriya mbese wowe ntiwarukwiye kuyikoresha unyomaza ibyo yavuze kuko aho yabikuye harahari?

    • NANA

      13/09/2017 at 2:43 pm

      ESE J BOSCO KO NUMVA UZI GUTUKANA KURUTA KUDUHA IMIRONGO YA BIBLE NK ABANDI,WIKANZE IKI UBUYOBE USHAKA KO AVAMO NI NKUBUHE RA?WOWE UTUKANA NI WOWE UTAYOBYE EEEE BANZA UKOSORE UMUTIMA MUBI WIBISEHO!!!!

  9. GAGA

    13/09/2017 at 2:45 pm

    !!

  10. MUKAPAPA Magnifique

    15/09/2017 at 9:01 am

    Ariko ko numva abantu bakinisha iby’Imana ra? Imana niyo yonyine mucamanza naho amadini yo ni Adresse umuntu abarizwamo, gukizwa ni mu mutima cyane ko ari naho Imana ireba.kandi Paapa Imana imushoboze kuzasohoza urugendo yatangiye amahoro nkatwe twese. Twirinde ariko guca imanza kandi tutari abacamanza, ikindi kandi umuntu wese wiyita intungane icyo gusa aba acumuyeku Mana n’uwibwira ko hari icyo azi burya ntacyo aba ashoboye, twirinde kugira ngo tutagwa mu moshya. Thx

  11. Mujawamariya.Odile

    17/09/2017 at 6:33 am

    Ariko ubundi Rwangombwa na Rwema muzahimbe iryanyu dini mucengeze ingengabitekerezo yaryo uko mubyunva.
    Ndabibutsa ko u Rwanda rutanga umudendezo mu myemerere.
    Buri wese ahitamo idini ashaka.
    Kwikoma Kliziya Gatorika ntacyo Rwangombwa uzayitwara izabaho Iteka ryose.
    Ndabasaba kubaha imyizerere y’abandi kuko mu gihugu cyacu nta butagondwa buhafite umwanya.

  12. musemakweli

    20/09/2017 at 12:17 pm

    uwiyise k c azabanze ajye kwiga kwandika papa Francesco wacu turamwemera ni umushumba wacu hano ku isi abandi birirwa biyahuza utugambo bari gucumurira ubusa FANCESCO PAPA tu es saccerdos in aeternum secundum ordinem Merchisedek

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock