Papa Francis yanenze abategetsi b’Isi bapfobya ingaruka zo kwangirika kw’ikirere – UMUSEKE

Papa Francis yanenze abategetsi b’Isi bapfobya ingaruka zo kwangirika kw’ikirere

Mu rugendo arimo muri Colombia Papa Francis yabwiye abanyamakuru ko abategetsi b’Isi bapfobya ingaruka zo kwangirika kw’ikirere bahemukira abatuye Isi kandi ko amateka atazabura kubibagayira.

Papa Francis yemeza ko amateka azashinja abategetsi b’Isi uruhare mu kaga gaterwa no kwangirika kw’ikirere

Mu bategetsi bakomeye banze gusinya amasezerano mpuzamahanga yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere harimo na Perezida wa Usa, Donald Trump wavuze ko igihugu cye gifite ubushobozi bwo kwirinda ingaruka zabyo kandi kigakomeza gutera imbere.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yagize ati: “Mu by’ukuri ihindagurika ry’ikirere ni ikintu tutazahagarika ako kanya ariko dushobora kugabanya ingaruka zacyo. Abahanga bahora batubwira ingamba twafata ariko tukabima amatwi.”

CNN ivuga ko Papa Francis yemeza ko buri muntu utuye Isi agira uruhare mu gutuma ikirere cyangirika bityo ko umuhate wa buri wese mu kugabanya ubukana bwo gushyuha kw’ikirere wazagira icyo ugeraho mu bihe biri imbere.

Papa Francis avuga ko abantu batagomba gukina n’ibyo abahanga bababwira ngo babifate nk’aho ari amagambo gusa.

Ingaruka zo kwangirika kw’ikirere zimaze iminsi zigaragara ndetse no muri Leta zunze Ubumwe za America. Mu byumweru bibiri bishize Leta ya Florida yibasiwe n’inkubi y’umuyaga ikomeye yiswe Irma.

Iyi nkubi yangije ibintu byinshi, inzu zirasenyuka, abantu bitaba Imana n’ibindi bikibarurwa kugeza ubu.

Imijyi nka Charleston yahuye n’akaga katewe n’iyi nkubi ndetse igera no muri za Leta nka Atlanta, na Carolina y’epfo.

Hari abantu byibura batatu bitabye Imana muri Leta ya Georgia n’undi umwe muri Carolina y’epfo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. GASHUGI Alphonse

    12/09/2017 at 1:18 pm

    PAAPA arashaka kuvuga president TRUMP.Niwe wasinyuye amasezerano y’i PARIS yasabaga kugabanya kohereza imyuka mu kirere (Air pollution).Mu bintu byerekana ko turi mu minsi y’imperuka,na Air pollution irimo.
    Ibi mubona by’IMIYAGA ica ibintu muli Amerika,Inkangu,Imitingito,etc…,byose biterwa nuko inganda z’ibihugu bikomeye zangiza IKIRERE.Bikomeje gutya,nabyo byatuma isi ishira.Ni kimwe nuko mubona ibihugu birimo kurushanwa gukora INTWARO za kirimbuzi (Atomic Bombs).Ibi byose byerekana ko turi mu minsi y’imperuka,itujyana kuli Armageddon.Armageddon ivugwa muli Bible,ni umunsi wa nyuma,ubwo imana izarimbura abantu bose banga kuyumvira,igasigaza abantu bayumvira gusa bazatura mu isi izahinduka Paradizo.Ibihe bibi turimo,byerekana ko imperuka iri hafi cyane.Mwishukwa nuko ibihugu bimwe bitera imbere mu majyambere,ngo mwibagirwe Air pollution n’ukuntu ibihugu bifite Atomic bombs bimeranye nabi bishaka kurwana.Kiriya kibazo cya North Korea na Syria,bihangayikishije isi yose.Ni akantu gato kabura ngo ibihugu bikomeye birwane bikoresheje Atomic Bombs.Aho kugirango barwane batwike isi imana yaremye,imana izazana Armageddon mu gihe gito gisigaye.Ni Bible ibivuga kandi imana ntijya ibeshya.

  2. Mutabare urubyiruko

    12/09/2017 at 10:47 pm

    Ibyo ninde ubikubwiye ko ari we
    Kuki ibyo utekerereza abandi
    Ubyemeza
    Waruri muri ntekerezo ye igihe yabivugaga
    Njye narumiwe ubu ngubu
    Ahandi kirazira gutekerereza umuntu
    Ibintu atavuze ukabituraho🤔

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock