Paris: Ubushinjacyaha bwasabye ko Claude Muhayimana ashyikirizwa urukiko – UMUSEKE

Paris: Ubushinjacyaha bwasabye ko Claude Muhayimana ashyikirizwa urukiko

Kuri uyu wa gatatu, Ubushinjacyaha bw’i Paris bwasabye ko Claude Muhayimana ashyikirizwa urukiko akaburaniranishwa ku cyaha akekwaho cy’Ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mucyahoze ari Perefegitura ya Kibuye hagati y’itariki 07 Mata kugera mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 1994.

Claude Muhayimana tariki 13 Ugushyingo 2013 i Paris

Claude Muhayimana tariki 13 Ugushyingo 2013 i Paris

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa “AFP” dukesha iyi nkuru biravuga ko ubu umupira ugiye mu kibuga cy’abacamanza bashinzwe iperereza kuko aribo bagomba gufata umwanzuro ku iburanishwa rya Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wa Hoteli ukekwaho kuba yaratwara Interahamwe zigiye kwica Jenoside muri yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda..

Claude Muhayimana wavutse mu 1961 yarezwe n’umuryango uharanira kugeza mu butabera abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa “Collectif des Parties Civiles Pour le Rwanda (CPCR)” tariki 04 Kamena 2013.

Claude Muhayimana wahungiye mu Bufaransa, yaje kubona ubwenegihugu bw’Ubufaransa mu 2010, ariko aza gutabwa muri yombi muri Mata 2014 afatirwa i Rouen. Gusa aza kurekurwa nyuma y’ibyumweru bike, atoherejwe mu Rwanda rwari rwamusabye kugira ngo rumuburanishe.

Gusa, Ubushinjacyaha bwagumye kuri wa mwanzuro bwafashe mu mpera z’ukwezi gushize wo kutamukurikirana ku byaha bimwe na bimwe mu byo yashinjwaga, nk’icy’ubufatanyacyaha mu gitero cyagabwe ku ishuri rya Nyamishaba muri Mata 1994, n’icyo gutwara Interahamwe zarimo zihiga Abatutsi bari bahungiye mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero.

Claude Muhayimana kandi arakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bahungiye mu Kiliziya cyo ku Kibuye ku itariki 17 Mata 1994, no kuri Stade Gatwaro, ndetse n’abakozi babiri bakoranaga muri Hoteli. Ibyaha Ubushinjacyaha bwa Paris bwavuze ko butazakurikirana kubera ko nta bimenyetso bifatika bwabonye.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock