Paris: Umushinjacyaha yatangaje ko hari ibyaha atazakurikiranaho Claude MUHAYIMANA – UMUSEKE

Paris: Umushinjacyaha yatangaje ko hari ibyaha atazakurikiranaho Claude MUHAYIMANA

Kuri uyu wa 27 Nzeri, Umushinjacyaha wa Repubulika ku rwego rw’urukiko rwisumbuye rwa Paris amaze kumenyesha ko mu kirego ubushinjacyaha bushinja Claude Muhayimana hari igice atazakurikirana “non-lieu partiel”, hakaba n’ikindi gice cy’ikirego ngo azakurikirana.

Claude Muhayimana tariki 13 Ugushyingo 2013 i Paris

Claude Muhayimana tariki 13 Ugushyingo 2013 i Paris

Claude Muhayimana wavutse mu 1961 ndetse ubu akaba anafite ubwenegihugu akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari nabyo umuryango uharanira kugeza mu butabera abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa “Collectif des Parties Civiles Pour le Rwanda (CPCR)” yatangiye ikirego tariki 04 Kamena 2013.

Nubwo abunganira uregwa basabye kenshi ko iki kirego kitakurikiranwa, umushinjacyaha mukuru yasabye umucamanza ushinzwe gutegura urubanza ko yakwemeza ko hari impamvu zo kugira ikirego gikurikiranwe. Kugira ngo kijya mu rukiko rw’i Paris.

Alain GAUTHIER, Perezida wa CPCR ati “Tubabajwe n’uko Claude MUHAYIMANA atazaburanishwa ku byaha yakoreye ku Kiliziya cyo ku Kibuye, kuri Saint-Jean cyangwa kuri stade Gatwaro.”

GAUTHIER yavuze ko ari ugutegereza umwanzuro w’umucamanza ushinzwe gutegura urubanza ugomba kwemeza igihe urubanza ruzatangirira kuburanishwa “Ordonnance de mise en accusation (OMA).

Ati “Ubwo nibwo tuzamenya ibyo Claude MUHAYIMANA ashinjwa mu rukiko rw’i Paris (Cour d’assises de Paris).”

Muri Gashyantare 2014, ubutabera bwo mu Bufaransa bwanze kohereza mu Rwanda Claude Muhayimana ngo abe ariho aburanishirizwa..

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock