Patrick Byukusenge yasize cyane abitegura Tdu Rda barimo Mugisha na Valens – UMUSEKE

Patrick Byukusenge yasize cyane abitegura Tdu Rda barimo Mugisha na Valens

Isiganwa rya nyuma rigamije gutegura abakinnyi bo gusiganwa ku magare bazakina Tour du Rwanda 2017 ryasojwe ku ntsinzi ya Patrick Byukusenge wa Benediction Club. Yanikiriye cyane abakinnyi bazwi nka Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel na Nsengimana Jean Bosco basizwe iminota irenga 22.

Mbere yo guhaguruka Patrick Byukusenge yari yifitiye ikizere

Mbere yo guhaguruka Patrick Byukusenge yari yifitiye ikizere anasoza neza

Nyuma y’urugendo rurerure cyane (180Km) abasiganwa ku magare mu Rwanda  bakinnye kuri uyu wa gatandatu bahaguruka i Nyanza bagasoreza i Rubavu, uyu munsi hari hatahiwe abatuye umuhanda wa Rubavu – Musanze, ku ntera ya 95Km.

Ni mu isiganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY mu rwego rwo kwimenyereza imwe mu mihanda izakoreshwa mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda Tour du Rwanda 2017.

Abakinnyi 30 barimo 27 bari guhatanira imyanya 15 y’abazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda, biyongeraho Manizabayo Eric bita Karadiyo utarageza imyaka yo gukina amasiganwa mpuzamahanga ariko wahawe umwanya ngo yimenyereze, na babiri bakina nk’ababigize umwuga i Burayi; Valens Ndayisenga wa Tirol Cycling Team yo muri Autriche na Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yo mu Butaliyani.

Babanje kuzenguruka imihanda itandukanye y’umujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu inshuro enye mbere yo gufata umuhanda uberekeza mu karere ka Musanze baciye mu bice bya Nyabihu. Uyu muhanda nta misozi myinshi iwubamo byatumye abakinnyi bazwi mu Rwanda nk’abahanga mu guterera imisozi nka; Valens Ndayisenga, Bosco Nsengimana, na Mugisha Samuel ntabwo bakoresheje imbaraga nyinshi kuko byari bigoye ko batsinda isiganwa ry’uyu munsi.

Byagize ingaruka ku buryohe n’imigendekere y’isiganwa kuko ubwo bazengurukaga Rubavu batarafata umuhanda wa Musanze igikundi cyacitsemo ibice; Hakizimana Seth na Jean Claude Uwizeye ba Les Amis Sportifs, Hakiruwizeye Samuel wa Huye CCA, Patrick Byukusenge wa Benediction Club, Ruberwa Jean na Gasore Hategeka ba Nyabihu Cycling Club,  bashyize igare imbere basiga abandi (ibyo bita Break Away).

Nyuma yo kuzenguruka bazamutse umusozi umwe rukumbi uri muri uyu muhanda uva mu mujyi wa Rubavu ukagera mu gace ka Nyakiriba. Byari byitezwe ko igikundi cya kabiri cyongera imbaraga kigasatira abari imbere bayobowe na Byukusenge na Uwizeye ariko ntibabikora.

Abasiganwa bageze Mahoko na Kora nta kirahinduka, ahubwo abari imbere bakomeza kongera ibihe barusha ababakurikiye kuko bageze kuri ‘centre’ ya Sashwari abari imbere basiga igikundi cyarimo Valens Ndayisenga iminota icyenda (9).

Bamanuka basatira Mukamira abakinnyi babiri bakiri bato Hakiruwizeye Samuel na Ruberwa Jean bagerageje amahirwe yo gucomoka mu gikundi cyari imbere ngo bajyane barebe ko basesekara i Musanze bayoboye ariko ntibyabahira kuko barenze mu Byangabo igikundi cyongereye umuvuduko cyane binjira muri Musanze ahitwa Yaounde bamaze kubafata.

Bivuga ko kugera ku murongo bakiri ikivunge (sprint) aricyo cyashobokaga. Niko byagenze birangira Patrick Byukusenge atsinze abandi. Yakurikiwe na Gasore Hategeka. Gusa abakinnyi bazwi barimo n’abatwaye Tour du Rwanda nka Valens Ndayisenga na Nsengimana Jean Bosco bahageze nyuma y’iminota 22, ngo kuko atari abakinnyi b’abahanga muri ‘sprint’ ntibakoresheje imbaraga nyinshi.

Uko abakinnyi bakurikiranye:

  1. Patrick Byukusenge (Benediction Club): 2h 38min 01′
  2. Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club): 2h 38min 02′
  3. Hakiruwizeye Samuel (Huye CCA): 2h 38min 02′
  4. Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs): 2h 38min 04′
  5. Nduwayo Eric (Benediction Club): 2h 38min 04′

Ukiniwabo Rene Jean Paul wa Les Amis Sportifs nawe yakereye Tour du Rwanda ibura iminsi 21 ngo itangire

Ukiniwabo Rene Jean Paul wa Les Amis Sportifs nawe yakereye Tour du Rwanda ibura iminsi 21 ngo itangire

Abasiganwa babanje kuzenguruka umujyi wa Rubavu inshuro enye

Abasiganwa babanje kuzenguruka umujyi wa Rubavu inshuro enye

Igikundi cyarimo (uhereye iburyo) Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeye, Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel bitunguranye cyasigaye abakinnyi batazwi cyane baragisiga

Igikundi cyarimo (uhereye iburyo) Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeye, Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel bitunguranye cyasigaye abakinnyi batazwi cyane baragisiga

Umusozi wa Nyakiriba niwo rukumbi wari mu isiganwa ry'uyu munsi

Umusozi wa Nyakiriba niwo rukumbi wari mu isiganwa ry’uyu munsi

Mukamira abakunzi b'uyu mukino baba ari benshi

Mukamira abakunzi b’uyu mukino baba ari benshi

Bategereje kureba uwengukana intsinzi

Bategereje kureba uwengukana intsinzi

Basesekaye i Musanze kuri sprint

Abasiganwa basesekaye i Musanze kuri sprint

Mugisha na Valens basigaye cyane baje bisekera bemeza ko byari bigoye ko batsinda kuko batazi sprint

Mugisha na Valens basigaye cyane baje bisekera bemeza ko byari bigoye ko batsinda kuko batazi sprint

Mushiki wa Mugisha wambaye umutuku yaje gushyigikira umuvandimwe we

Mushiki wa Mugisha wambaye umutuku yaje gushyigikira umuvandimwe we

Nyuma y'isiganwa hafashwe umunota wo kwibuka umubyeyi wa Mugisha

Nyuma y’isiganwa hafashwe umunota wo kwibuka umubyeyi wa Mugisha

Ruhumuriza Abraham utagisiganwa ku igare by'umwuga aba yaje gushyigikira barumuna be

Ruhumuriza Abraham utagisiganwa ku igare by’umwuga aba yaje gushyigikira barumuna be

Hakiruwizeye Samuel niwe watsinze mu batarengeje imyaka 23

Hakiruwizeye Samuel niwe watsinze mu batarengeje imyaka 23

Ibihembo byatanzwe imvura igwa, Patrick Byukusenge ahembwa nk'uwasize abandi

Ibihembo byatanzwe imvura igwa, Patrick Byukusenge ahembwa nk’uwasize abandi

Ati, nifuzaga gutsinda nkatanga ubutumwa bwemeza ko niteguye Tour du Rwanda

Ati, nifuzaga gutsinda nkatanga ubutumwa bwemeza ko niteguye Tour du Rwanda

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock