Perezida Kagame mu birunga, mu kagera, Nyungwe,…amaze gutembera u Rwanda – UMUSEKE

Perezida Kagame mu birunga, mu kagera, Nyungwe,…amaze gutembera u Rwanda

Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umunyamakuru wa Televiziyo CBS Peter Greenberg bivugwa ko ari gukora ikiganiro The Royal Tour kivuga ku bukerarugendo, bamaze kuzenguruka impande enye z’igihugu basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda birimo amaparike.

Amafoto aragaragaza ko Perezida Kagame yanasuye Parike y'akagera.

Amafoto aragaragaza ko Perezida Kagame yanasuye Parike y’akagera.

Amakuru dufite aravuga ko uru rugendo rwatangiriye mu birunga basura ingagi, rwaje gukomereza ku Gisenyi ejo kuwa kane aho basuye, ndetse bakagaragara batembera ku igare, ndetse Perezida Kagame atwaye n’akamoto ko mu mazi “Jet ski”.

Kuri uyu wa gatanu amakuru agera ku Umuseke aremeza ko Perezida Paul Kagame yasuye Parike ya Nyungwe, ndetse nyuma yo kuyisura yashimiye abashinzwe iyi parike kuba bakomeje kuyifata nza uko yagakwiye gufatwa.

Mu butumwa bugufi iyi Parike yatangaje, Perezida Kagame yagize ati “Akazi keza gakorwa hano. Ndabashimira mwese kubwo kurinda aha hantu hagakomeza kuba uko hameze uku, n’uko hakwiye kumera. Murakoze cyane.”

Ubutumwa Perezida Kagame yasize kuri Parike ya Nyungwe nyuma yo kuyisura.

Ubutumwa Perezida Kagame yasize kuri Parike ya Nyungwe nyuma yo kuyisura.

Biravugwa ko muri Nyungwe, Perezida Kagame yaba yasuye igice gikurura abagenzi cyane muri iyi parike kizwi nka “Canopy Walkway”, ikiraro cyo mu kirere.

Amafoto agera ku Umuseke aragaragaza ko muri iyi “Tour” n’uyu munyamakuru, Perezida Kagame yanasuye Parike y’akagera.

Abakurikiranira hafi iby’ubukerarugendo bw’u Rwanda, baravuga ko uku gusura ibice nyaburanga by’u Rwanda kwa Perezida Paul Kagame bigiye gutuma abanyarwanda benshi nabo bitabira kubisura, dore ko kugeza ubu abanyarwanda bari hafi 45% gusa by’abasura parike z’u Rwanda.

Umwe mubo, Allan Ssenyonga yagize ati “Perezida Kagame gusura ahantu nyaburanga h’u Rwanda ni ikimenyetso kiza, kigaragaza ko ashyigikiye ko abanyarwanda bajya basura ibyiza nyaburanga byabo (confidence in domestic tourism). Abanyarwanda bakwiye gukurikiza urugero yabahaye bagasura igihugu cyabo kenshi. U Rwanda ni igihugu kiza.”

Perezida Kagame mu kiyaga cya Kivu ku Gisenyi.

Perezida Kagame mu kiyaga cya Kivu ku Gisenyi.

Jet ski ni imwe muri serivise zitangwa kuri Kivu Serena Hotel kandi ku mafaranga atageze ku bihumbi 10 ku minota itanu.

UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Dfhhj

    08/09/2017 at 7:53 pm

    Byiza cyane rwose pe.

  2. Gafaranga

    08/09/2017 at 9:20 pm

    Reka reka, utu “tuzungu” turimo gutegura ikiganiro Royal Tour cya CBS uyu Greenberg agirana na ba Perezida bamwe na bamwe baba bishyuye amadolars afatika. Ntaho rero bihuriye na tourism cg kuruhuka, ni Public Relation campaign umusaza yibereyemo gusa, kandi sitwe bireba, birareba abanyamerika.

    • mahoro jack

      11/09/2017 at 9:55 am

      Just useless critics! Ntimukigire ba bamenya, niba ari PR campaign “yibereyemo” wowe uri mu biki bidufitiye akahe kamaro uretse ibigambo?

  3. Theophile

    08/09/2017 at 10:03 pm

    Dufite Prezida w’imfura ukunda u Rwanda n’abanyarwanda

  4. RFB

    09/09/2017 at 12:19 pm

    Gafaranga se ukeka ko iyo PR uvuga arimo… tourisme yacu nimenyekana iyoo bakaza gusura inaha ari benshi ntacyo bazasiga?? Iyo basuye se bishyura Perezida cg bishyura igihugu?? Mwagiye mureka umutima w’urwango ko ntacyo uzabamarira

  5. BILLY

    09/09/2017 at 12:57 pm

    NIBYIZA ARIKO PEREZIDA NTABWO ARI MUBUTEMBERE AFITE IKINDI ARIHO UYU MUNYAMAKURU ARAZWI MUKUGARAZA IBYIZA NYABURANGA BY’IGIHUGU BIZATUMA PEREZIDA AMENYEKANA KURUSHAHO MURWEGO MPUZAMAHANGA UGIRANGO IYABA ATARI IBYO YARI BWEMERE KWITERA AMAZI NGO ARAJYA MUMAZI Y’IKIVU NIBYIZA KUKO PEREZIDA WA ISRAEL YARAMUSUYE UWA MEXICO……..UBWO NUWACU YUBATSE IZINA NAHO IBYO NTAHO BIHURIYE NA POLITIKE THEOPHILE URI MUBYAHISE REBA IBYAWE IBYABANDI BYARAKEMUTSE NSHUTI.

  6. mico

    09/09/2017 at 12:59 pm

    @ gafaranga,abushyura amafaranga afatika ni abazungu cg aba perezida

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock