Perezida Kagame n’Umuherwe nyiri Alibaba bazaganiriza urubyiruko rwa Africa – UMUSEKE

Perezida Kagame n’Umuherwe nyiri Alibaba bazaganiriza urubyiruko rwa Africa

Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza urubyiruko rwa Africa “Youth Connekt Africa 2017”, Perezida Paul Kagame n’Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze Ikompanyi y’Ubucuruzi izwi nka Alibaba Group bari mu bazaganiriza uru rubyiruko.

Umuherwe w'Umushinwa Jack Ma

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma

Iyi nama “YouthConnekt Africa” iteganyijwe ku matariki 19 – 21 Nyakanga, izibanda cyane ku gushyiraho za Politiki, gahunda n’imikoranire yafasha urubyiruko gutera imbere. Ikazitabirwa n’abantu barenga 1 500 biganjemo urubyiruko, abayobozi mu nzego za Leta n’izabikorera, n’abandi banyuranye.

Uretse Perezida Paul Kagame uzayifungura, iyi nama ngo izanitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye n’abashyitsi badasanzwe barimo umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze Alibaba Group, Dr. Mukhisa Kituyi Umunyamabanga mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD), abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bikorera muri Africa, za Sosiyete Sivile, abafatanyabikorwa mu iterambere, abari mu rwego rw’uburezi, ba rwiyemezamirimo, abahanzi n’abandi banyuranye.

Umubabane wa Africa ufite urubyiruko rugera kuri miliyoni 226 ruri hagati y’imyaka 15 – 24, kandi byitezwe ko mu 2030 ruzaba rumaze kwiyongeraho 42%, ndetse rwiyongereho 50% mu 2055.

Africa kandi ikaba ariwo mugabane ufite urubyiruko rwinshi, ndetse ukaba ariwo mugabane ufite urubyiruko rwinshi ku isi rutagira imirimo rungana na 60%.

Ibi ngo byatewe ahanini no kubura imirimo, ubushobozi bucye mu mashuri n’ubumenyi no kutagerwaho na Serivise z’ubuzima no kuboneza urubyaro, bituma Africa ubu ifite urubyiruko rwinshi ariko rudashobora kubona imirimo.

Youth Connekt Africa mu ntego zayo harimo gutanga ibisubizo ku bibazo binyuranye urubyiruko rwa Africa rufite, dore ko runafatwa nk’umusingi w’iterambere rirambye rya Africa. Ngo byibura mu 2020 Africa izaba ibasha guhangira urubyiruko imirimo igera kuri miliyoni 10, kandi abagera kuri miliyoni 25 bahabwe amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu mahugurwa no kwinjizwa mu mirimo.

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Pesa

    13/06/2017 at 9:54 pm

    Prezida Kagame abaherwe baramukunda pe! Ariko ajye azirikana ko abenshi muri bo atari inshuti z’abakene. Icyo bashyira imbere ni inyungu zabo bwite.

  2. Shema smith

    14/06/2017 at 3:51 am

    Izo ni propagande za leta none se ntabwo twagiye gutanga ibyangombwa ngo dufungure company nkizo abahinde na banyamerica bari bazanye bamara kudukubita amaso babona ko turi abirabura bene wabo,baduciye intege mu buryo bugaragara
    Umwe yagize ati”mufate dossier yanyu muyitange kuri reception tuzayigaho tubahamagare” byari nko kuvuga ngo mufate dossier yanyu muyijyane muri poubelle
    Iyo bari imbere ya banyamahanga bivuga neza cyane Ariko mu byukuri ntabwo wakora ikintu mu Rwanda udafitemo umuntu ukomeye niyo ukibabwiye usanga bakubaza ibibazo bifitanye isano naho wabaye cyangwa aho wavukiye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock