Perezida Kagame yagaragaye anyonga igare i Rubavu ahitwa Bruxelles – UMUSEKE

Perezida Kagame yagaragaye anyonga igare i Rubavu ahitwa Bruxelles

Perezida Paul Kagame uyu munsi yagaragaye mu karere ka Rubavu ku muhanda wa Nyamyumba – Gisenyi hejuru yo kuri marines ahari aga-centre bita Bruxelles ku muhanda ujya Brasserie.

Perezida Kagame n'uyu mushyitsi ku igare i Rubavu

Perezida Kagame na Peter Greenberg ku igare i Rubavu

Perezida yari ari kumwe na Peter S. Greenberg, umunyamakuru ukora inkuru z’ubukerarugendo kuri Televiziyo ikomeye ku isi CBS.

Amakuru yizewe agera k’Umuseke aremeza ko Perezida Kagame na Peter Greenberg ejo kuwa gatatu mu gitondo bari kumwe mu birunga aho basuye Ingagi.

Bombi basuye ingagi zo mu muryango witwa Agashya ku kirunga cya Bisoke.

Perezida Kagame ntabwo ari ubwa mbere yari asuye ingagi kuko mu muhango wo kwita izina uheruka yavuze ko hari n’ubundi yigeze kuzisura.

Ubwo bariho banyonga igare n’uyu mushyitsi abaturage batari bacye bamaze kubona ko ari Perezida Kagame bageze aho baba benshi bamwereka ko bamwishimiye maze nawe ahagarara kubaramutsa.

Peter Greenberg ashobora kuba ari gutegura ikiganiro kizatambuka kuri CBS kivuga ku bukerarugendo bw’u Rwanda.

Byageze aho abaturage baba benshi nawe ahagarara kubaramutsa

Byageze aho abaturage baba benshi nawe ahagarara kubaramutsa

Perezida Kagame n'uyu mushyitsi

Perezida Kagame na Peter Greenberg wari wazanye n’abafata amashusho.

 Bagendaga baganira

Bagendaga baganira

Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

38 Comments

  1. Kamali

    07/09/2017 at 3:26 pm

    Ubwose niba mutamuzi nanjye nkaba ntamuzi ubwo azwi kwisi cyane gute?

  2. Sanko

    07/09/2017 at 3:37 pm

    Woow… Buretse uze urebe ngo team Rwanda irashishimura noneho… Vive le Rwanda…

  3. Aimee

    07/09/2017 at 3:48 pm

    mbega byiza wee, turagukunda president muyobozi wacu

  4. Bukwisi

    07/09/2017 at 3:53 pm

    Yego ra, niba batamuzi nawe ukaba utamuzi ndetse nanjye nkaba mbona ntamuzi ubwo azwi kw’isi gute!!?

    • t

      07/09/2017 at 4:42 pm

      Hhhhhhhh muransekeje peee.hhhhhhh ahwiii nange nawe nzi pe.ubwo c azwi nande wamugani.

      • DEDE

        07/09/2017 at 6:03 pm

        Sha nanjye ndabona ntawe nzi.ubwo se wazwi kw’isi gute!!?

    • Arch patrick zind

      07/09/2017 at 9:08 pm

      hhhhhh ariko imyumvire nkiyo muyivana he isi se ituwe namwe babiri gusa???

      by the way nibyiza kugihugu cyacu ko ubukerarugendo buri gutera imbere

  5. J.Claude

    07/09/2017 at 4:03 pm

    President nakomereze aho nahe nabandi urugero.

  6. Rwangabo

    07/09/2017 at 4:26 pm

    @Kamali, Iby’iyi si ntiwamenya ibyaribyo muvandimwe!!!! Reka kubyibazaho byinshi.

    Muri Bibiliya, mu gice cy’umubwiriza haranditse ngo: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe,+ ndetse buri kintu cyose gikorerwa munsi y’ijuru gifite igihe cyacyo: 2 hariho igihe cyo kuvuka+ n’igihe cyo gupfa;+ igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura icyatewe.+ 3 Hariho igihe cyo kwica+ n’igihe cyo gukiza;+ igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka.+ 4 Hariho igihe cyo kurira+ n’igihe cyo guseka;+ igihe cyo kuboroga+ n’igihe cyo kubyina.+ 5 Hariho igihe cyo kujugunya amabuye+ n’igihe cyo kuyarunda;+ igihe cyo guhoberana+ n’igihe cyo kwirinda guhoberana.+ 6 Hariho igihe cyo gushaka ikintu+ n’igihe cyo kwemera ko cyatakaye; igihe cyo kubika n’igihe cyo guta.+ 7 Hariho igihe cyo gutanyura+ n’igihe cyo kudoda;+ igihe cyo guceceka+ n’igihe cyo kuvuga.+ 8 Hariho igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga;+ igihe cy’intambara+ n’igihe cy’amahoro.+ 9 None se ibyo umuntu akorana umwete byose bimumarira iki?+”

    • Victor

      07/09/2017 at 5:52 pm

      Ubwo c wowe ibi bihuriye he ninkuru?

    • DEDE

      07/09/2017 at 6:05 pm

      Wowe uri mumaganya ntacyo twavugana.ibyo wifuza ntacyo uzabona ndakurahiye.

    • Maxime

      08/09/2017 at 12:41 am

      uri injiji wa mugabo we ! Imana ijya kukurema yaguhaye akenge kagufasha gutekereza ndetse no gufata amadecision personnel kuri situations zose mu buryo buri independent ! Simbona impamvu wowe ubwawe udashobora kuvuga ijambo rikuvuye mu mutwe witekerereje ahubwo wirukankira gucira imirongo ya bibiliya idafite aho ihuriye na situation!! Iyo Imana yaguhaye ubwonko bwo gutekereza first, nyuma iguha bibiliya nka accessory cg tool igufasha mu buzima! ni gute wafashe Bibiliya ukayisimbuza ubwonko kandi byombi warabihawe ngo buri cyose gikoreshwe mu gihe cyacyo?! Fungura amaso ureke kubaho nka Robot !! Abantu nkamwe mudusigaza inyuma, kuko abantu batera imbere kubera ubwonko no gutekereza uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo bibari imbere, so abahisemo kubufungira mu gakarito, mukajugunya muri pubelle murushaho kudusigaza inyuma.

      • Else

        13/09/2017 at 1:01 pm

        Ego ko!!! Ko mubigize intambara se suburenganzira bwe kuyoborwa ba bible verses?? Kandi wasanga waragiye kwiga cg nubu wiga? Ubwo koko uyobirwa nubwonko bwawe gusa koko? Cg ahubwo buri oriented nibyo wagiye wiga? Bishatse kuvuga ko rero nawe orientation ayikura muri bible .

  7. Danny.

    07/09/2017 at 4:29 pm

    ibi ni byiza pe! byerekanako igihugu kirimo umutekano knd bituma abaturage bamwiyumvamo kurushaho.

  8. frederic z

    07/09/2017 at 4:57 pm

    Byiza mureke umusaza ajye ananyuzamo ahumeke kuko ubuzima twabuherewe kubwishimiramo.

  9. Mugasa

    07/09/2017 at 5:15 pm

    Ubwo ntihabuze abaturage mugiye kwimura mu masambu yabo ku ngufu ubwo ndeba mwazanye “utuzungu” mukaba murimo mutunga intoki muri iyo misozi, ubwo nyine byarangiye, abo baturage bashatse baba bitegira kwimuka

    • Alphonse

      07/09/2017 at 5:54 pm

      Yoooooooooooooo agahinda kazabamena inda mwo kanyagwa mwe!!!
      Uko mubonye umusaza wacu murajigimwa kubera ishyari ry’ibyo agejeje ku gihugu.

      Muri ba bangamwabo muraka puuuuuuuuuuu ariko murabeshya ntumuzahagarika iterambere ry’igihugu kubera amagambo, ibikorwa biriho isi yose irabibona kereka mwe ba mujinya, ariko mushatse mwahinduka.

      Imana y’u Rwanda ubu yaragarutse yongeye kujya iharara namwe nimushaka nimutuze badi

  10. Nzitatira

    07/09/2017 at 5:28 pm

    Umutekano urahari inzara ntayo Aho umusaza atugejeje turanyuzwe nawe niyicare aruhuke,atembere kuko twese tumwibonamo uwiteka amurebe neza ahore yicisha bugufi nibyo Rurema yishimira.

  11. Yves

    07/09/2017 at 5:47 pm

    @Mugasa, uwabaroze imitima mitindi yarabahemukiye cyane.

  12. Mudenge

    07/09/2017 at 5:56 pm

    Ubu se nkawe muvandimwe uvuze iki? Igitekerezo cyawe cyuzuye amahanya no gusa n’utega iminsi abantu. Urwanda rwa none si urwawe pe, niba ugifite icyizere cy’andi marira. Ntawarira ngo arenze 1994, niba ari ukugwa mu rwobo nta robo rusumba genoside. Wihahamura abi ntege nke U Rwanda rwarahindutse kandi bidasubira inyuma.

  13. ndahayo

    07/09/2017 at 5:58 pm

    gusa aturemye agatima naho Amakuru twari twumvise ejo ya FDLR yari yaduteye kwibaza niba Amahoro ahinda none ubwo HE ari gutembera mu muhanda ku igare mpise ngarura icyizere

  14. Mudenge

    07/09/2017 at 5:59 pm

    Nta uzimurwa, intoki barazitunga ku misozi nyaburanga ikikije u Rwanda kandi banimuwe bahabwa ingurane. Ubuyobozi bw’u Rwanda bwita ku baturage.

  15. Ami dacus

    07/09/2017 at 7:03 pm

    Kagame nkundanda uragahore kungoma uwiteka iMana akomeze akongerere umurava nubushishozi ukomeze uduteze imbere Amen

  16. rwanda

    07/09/2017 at 7:23 pm

    ndahayo we ngo wari wumvise fdlr ivuga ugir’ubwoba ? harya burya ibaho ? ujy’uyumva ? hhhhhhhhh ntayihari n’inzozi zawe, ntikanabeho yo kagwa muri WC

  17. melisa Kayiranga

    07/09/2017 at 8:20 pm

    cyane rwose. va kuri cyo cyuzuye ingengabitekerezo mbi. umukerarugendo arikwirebera ibyiza bitatse u Rwanda kdi bimuwe bagahabwa inoti zitubutse haricyo?

  18. Vital

    07/09/2017 at 8:46 pm

    Muzaze murebe u Rwanda rw ubu mubone icyo muvuga musubiyeyo mureke ibinyoma bisenya kuvugira ishyanga Ni ibitabapfu nta terambere bizabajyezaho bizabaheza iyo hatari iwanyu muhorane ipfunwe iteka

  19. philbert

    07/09/2017 at 10:05 pm

    Our President arashoboye arugejeje aho kwishimirwa, ninde wabishoboye mumateka y’uRwanda? Abamutega iminsi n’abasebanya ntidukwiye kubaha umwanya.

  20. Hakizimana jean Marie vianney

    07/09/2017 at 10:20 pm

    Turamwishimiye umubyeyi wacu nakomeze ateze ubukerarugendo imbere ariko Nate mukarere ka RUTSIRO turamwifuza twebwe azaze aje gushimangira gahunda ya made in Rwanda kuko muri kinunu new vision turakataje dukorere ikinunu,h mumu urenge WA boneza dutunganya ibikomoka kurumpu harimo.INKWETO,imikandara,Congo,godax,sandal,ibikapu byabAd nibindi…….kandi dukomeje kongera ibyo dukora mibwishi no mubwi. 0786886829

  21. Borrochou

    07/09/2017 at 10:39 pm

    Mana weee
    Nzarinda ngira ubuvivure nkimwiragira.
    Ndamureba, nkamwumva noneho nanabona nk’ibi…nkumva odeur inyuzuye mu mutima. Vive #KagamePaul , béni soit le #Rwanda…

  22. amakwa

    08/09/2017 at 8:35 am

    igitangaza Perezida kugaragara mu bo ayoboye bikaba inkuru? ibi nibyo biwiye natwegere akemure ibibazo…bizageraho tubibone nk ibisanzwe

  23. kayitesi

    08/09/2017 at 9:38 am

    Ariko rwose kwishima no kuruhuka ni ibisanzwe! None bituvugishije menshi kubera ko byakozwa na Prezida!! Ubwo niba umunyarwanda usanzwe atembereza inshuti ye aho akunda bakabonneraho nakanya ko kuganira nta stres kuki H E abikora bikaba birebire? Ngo amasambu ngo ikintu ni igihe cyacyo nibindu bica intege! Turi mu gihugu gitekanye nyakubahwa akitse imirimo kuruhuka ni byiza ku mubiri we! Nimuhumura azi icyo akora ntiyarengera.

  24. Umuhoza francine

    08/09/2017 at 9:41 am

    Nukuri umubyeyi wacu aradushimisha cyane
    Ibi bitwereka ko atwitayeho akadukemurira ibibazo
    Mbese ni Mana yabanyarwanda twese
    Ndamukunda pe uwampa amahirwe yo kumubona amaso kumaso namushimira nkamuhobera kuko yatuvanye kure kdi ibyo amaze kutugezaho nibyinshi cyane
    Imana imuhe imigisha myinshi

  25. gilbert

    08/09/2017 at 10:09 am

    aha numvisemo abantu nka batatu babuze uko bigira baraga puuuuu naho umusaza wacu nibamuveho ajye yiruhukira dore ko aba yanakoze cyane ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere nukuri. turi kumwe nawe muzehe wacuuuuuuuuu oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  26. Ephrem Ndayishimiye

    08/09/2017 at 12:02 pm

    Mwiriwe, erega umusaza wacu gusabana n’ingeri zose z’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga nibimurimo ntago aribyo yinginga ahubwo twese nk’abanyarwanda twabonye urugero rwo kwigiraho ndetse tukanamufasha kurwubaka kandi tuzabigeraho ndabarahiye tugire amahoro.

  27. Niyonsenga Norbert

    08/09/2017 at 2:57 pm

    Ibi nibyo byiza Cyane ubwo Umubyeyi Wacu akomeje kutwereka ko ubukerarugendo aringenzi Cyane bityo akaba atubereye urugero bwiza bityo twese turebereho duhe agaciro ubucyerarugengo

  28. Else

    13/09/2017 at 1:05 pm

    Amen!!! N’umubyeyi wabanyarwanda twese nabatamwenera bazemezwa nibikorwa byiza byivugira!!

  29. Elysée

    13/09/2017 at 1:06 pm

    Amen!!! N’umubyeyi wabanyarwanda twese nabatamwenera bazemezwa nibikorwa byiza byivugira!!

  30. Rebero sam

    08/10/2017 at 5:56 pm

    Anyway ! !!! Abantu barara kubikarito nibo bakora analysis ya leadership yacu? Kubera baheruka murwanda abanyarwanda babayeho muburyo bwa prey and predator ntabwo babisobanukiwe ubu! Ubudasa bwabanyarwanda . Resistance yarabarangiranye barigendera , kubaho abanyarwanda bafite uburenganzira bungana byarababaje , pore sana

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017