Perezida Kagame yasabye urwego rw’ubucamanza kurwanya ruswa, babibasha akabagororera – UMUSEKE

Perezida Kagame yasabye urwego rw’ubucamanza kurwanya ruswa, babibasha akabagororera

Atangiza umwaka w’ubucamanza, Perezida Paul Kagame yamaze iminota hafi 18 asaba abacamanza, abashinjacyaha n’abandi bari mu rwego rw’ubucamanza kurwanya ruswa no kuba intangarugero muri uru rugamba, ndetse abizeza ko uko bazajya bagabanya ruswa ariko nawe azajya azamura inkunga Leta ibagenera.

Ijambo rya Perezida Paul Kagame ryibanze cyane ku kurwanya ruswa ndetse n’ingaruka za ruswa ku rwego rw’ubutabera ubundi “bukwiye kugaragarira buri wese ko butabogamye, kandi ko nta ruswa n’indi mikorere mibi iburangwamo.”

Yakomoje ku nkunga bamusabye, abemerera ko ikwiye gutangwa, ariko abasaba ko mbere yo kuyibaha bagomba kubanza kugirana amasezerano.

Kagame yagize “Uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye (ruswa), niko nzajya nzamura ikwiye. I think that’s a fair deal.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe ruswa igabanutse igihugu cyunguka kandi amikoro yacyo akazamuka, kandi ngo igihe amikoro yacyo azamutse nta mpamvu n’umugabane ujya mubakora mu butabera utazamuka.

Yijeje urwego rw’ubutabera ubufatanye mu kurwanya ruswa kugira ngo igende igabanuka ndetse izagere n’aho itsindwa burundu.

Yagize ati “Haracyari abakozi muri izi nzego bagikurikirana inyungu zabo bwite, ndetse n’abagana inkiko barabivuga ku mugaragaro murabizi.”

Perezida wa Repubulika yavuze ko nubwo ikibazo cya ruswa kitari mu nkiko gusa no mu zindi nzego irimo, ngo mu nkiko niho hakabaye ikitegererezo kuruta ahandi.

Ati “Birazwi ko ababuranyi bamwe bahitamo gushaka abacamanza,abashinjacyaha,…nyuma y’akazi kugira ngo abakemurire ibibazo, ubundi bitari bikwiye ko bikemurirwa ahatari mukazi,…ibi binaha isura mbi ubucamanza.”

Paul Kagame yavuze ko kubera ruswa mu bucamanza, hari abantu bigamba ko badakeneye ubabunganira mu rubanza kuko baba bizeye ko bafite umucamanza uzabakorera ibyo bifuza. Ibi uretse kwanduza isura y’imikorere y’ubucamanza, ngo binatuma abaturage batera urwego ikizere.

Perezida Kagame kandi yasabye abacamanza kwirinda guca imanza nabi, kuzitinza cyangwa kuzisubika hatagaragajwe impamvu.

Maze agira ati “Abaturage bose icyo bakeneye ni ubutabera butangwa nta kiguzi, ku gihe, butabogamye, nta kuvangura,…n’ahandi hose niko tubyifuza.”

Yavuze ko kugira ngo imikorere nk’iyi icike abaturage babone ubutabera butabogamye, ngo ni ngombwa ko abacamanza n’abashinjacyaha n’abandi bakorana bamagana ku mugaragaro abagaragayeho ruswa.

Aha yagize ati “Gushyira imbaraga nyinshi mu kwiregura cyangwa gutunga agatoki abandi ngo barabeshya ntacyo bikemura ahubwo dukwiye gukurikirana ikibazo ubwacyo kandi turakizi, igisubizo kiri mu kunoza imikorere, kuzuza inshingano kandi bigakorwa mu budakemwa.”

Perezida Kagame yabwiye abacamanza ko bafite uruhare runini mu guha abakeneye ubutabera ikizere ko bafite amahoro n’umutekano kubera ko hari ababarengera, aribo bacamanza.

Umukuru w’igihugu kandi yemereye urwego rw’ubucamanza ku rufasha mu gukemura ibibazo binyuranye birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi bagaragaje.

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. hundreds step back

    12/09/2017 at 12:21 am

    njye mbona atari byiza ko perezida yabwira Abacamanza ko nibagira uburyo runaka bakoramo bazabona inkunga.bigaragaza ko ubwo bucamanza butigenga.mbese ko urwego rw’ubutabera ntaho rutandukaniye n’urwi yubahiriza tegeko(pouvoir executif). iyo batumviye executif nta nkunga babona.njye ahubwo numva bashikariza gutanga ubutabera byanze hagakomeza ubucamanza.

  2. RWAMGOMBWA James

    12/09/2017 at 8:11 am

    Ntabwo RUSWA ishobora gucika.Abagomba kuyirwanya,nabo barayirya kubera gushaka gukira batavunitse.Niyo mpamvu LETA zo ku isi zose zifite ikibazo cya RUSWA.Ama Etages mubona,amenshi yubakwa binyuze muli RUSWA.Impamvu ISI yacu ifite ibibazo,nuko abantu banga kubahiriza ibyo imana idusaba binyuze kuli Bible.Niba abantu bubahirizaga Principle YESU yavuze muli Matayo 7:12.ISI yaba Paradizo.Yaravuze ati:”Icyo utifuza ko cyakubaho,ntukagikorere mugenzi wawe”.Turamutse tubyubahirije,nta muntu wakongera kwiba,kurya ruswa,gusambana,kujya mu gisirikare,gukora politike,etc…Nubwo abantu bakomeza gusuzugura imana,siko bizakomeza.Imana yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,izica abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Abazarokoka,bazatura mu isi izahinduka Paradizo.Uwo niwo muti wonyine.
    Kagame niyo yaha ABACAMANZA za Millions nyinshi z’amafaranga,ntabwo RUSWA yacika.Aramutse abahaye ayo mafaranga,nabwo byaba ari RUSWA!!
    RUSWA izacika mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Kandi iri hafi cyane.

  3. Kanazi

    12/09/2017 at 2:06 pm

    Ahubwo Leta nikore iperereza ku bujura buri muri Rwandair kuko imikoranire ya Rwandair na agence yitwa Satguru y abahinde iri mu bintu bihombya leta.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock