Perezida Nkurunziza yongeye gusohoka mu gihugu…Na none ajya muri Tanzania – UMUSEKE

Perezida Nkurunziza yongeye gusohoka mu gihugu…Na none ajya muri Tanzania

Nyuma y’imyaka ibiri, kuva yakongera gutorerwa kuyobora u Burundi, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi agiriye uruzinduko hanze y’igihugu, ajya gusura igihugu cya Tanzania yaherukaga kujyamo akagaruka igitaraganya nyuma yo kumva ko habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi.

Yakiriwe na Minisitiri w'ingabo wa Tanzania Dr. Husssein Ali Mwinyi

Yakiriwe na Minisitiri w’ingabo wa Tanzania Dr. Husssein Ali Mwinyi

Kuri Twitter ye, umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Willy Nyamitwe akaba ashinzwe n’itumanaho yagaragaje ko Perezida Pierre Nkurunziza yakiriwe ku mupaka wa Tanzania ahitwa Kabanga.

Willy Nyamitwe avuga ko umukuru w’igihugu cy’u Burundi yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania, Dr. Husssein Ali Mwinyi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 20 Nyakanga Perezida Nkurunziza w’u Burundi na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania baza kugirana ibiganiro.

Perezida Nkurunziza aherekejwe n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’umutekano, uw’ububanyi n’amahanga, Minisitiri mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe ibikorwa bya EAC na Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

Perezida Nkurunziza yaherukaga kugirira uruzinduko hanze y’igihugu muri Gicurasi 2015, icyo gihe na bwo yari yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yigaga ku bibazo by’umutekano mu karere.

Icyo gihe habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi ahita agaruka iyi nama yari yagiyemo itarangiye.

Nkurunziza yakiriwe ku mupaka wa Tanzania

Nkurunziza yakiriwe ku mupaka wa Tanzania

Magufuli na Nkurunziza babanje kuramukanyije

Magufuli na Nkurunziza babanje kuramukanyije

Perezida Magufuli yakiriye mugenzi wa Nkurunziza

Perezida Magufuli yakiriye mugenzi wa Nkurunziza

Perezida Maufuli yakiriye Nkurunziza

Perezida Maufuli yakiriye Nkurunziza

Nkurunziza avuga ko umubano w'u Burundi na Tanzania ari uwa kera

Nkurunziza avuga ko umubano w’u Burundi na Tanzania ari uwa kera

Photos/W. Nyamitwe

UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. iki?

    20/07/2017 at 1:50 pm

    ariko mbona ibyobaba bavuga arinabyo! Nkurunziza ko afite igihugu ayobora muba mumugenzuraho iki?

    • c

      21/07/2017 at 6:39 am

      Wari uziko urebye Statistics muri USA hicwa abantu benshi ku munsi kurusha i Burundi?

  2. Baraganza

    20/07/2017 at 2:38 pm

    Nkurunziza Oyeeee…

  3. musa

    20/07/2017 at 2:55 pm

    uyu mutama niwe nabonye ushoboye abazungu,bamumukubise coup d’etat arayipfubya vubavuba kandi atari mugihugu nibifaranga bari babayishoyemo bitagira ingano, hari isomo yahaye abanyafrica benshi cyane batazi amabanga y’ubutegetsi.

  4. joaan

    20/07/2017 at 4:47 pm

    uzamumve yisararanga !!!!!! akora ibyo azi uyu musaza

  5. NZOYIBONA

    20/07/2017 at 7:05 pm

    HHHH, YARAVUZE NGO AZATUMESA UWO MUTAMA ,BACA UMUGANI NGO AGASOHOTSE UMUNKWA KARUSHA IHAMGARA ,MURABEHO

  6. Joseph

    20/07/2017 at 8:31 pm

    Yewe muzi no gufana da, mba numva binsekeje!!!

  7. patrick

    21/07/2017 at 9:18 am

    Azabanze yimese mumutwe igikoma cyuzuyemo urwanda rurakomeye rurimo gutera imbere

    • Kamanzi

      22/07/2017 at 9:56 am

      Mujye mureka ibitutsi uyu muco koko wadutse w’abayobozi batukana tuzawukizwa niki?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock