Perezida Putin yanenze umugambi wo gufatira ibihano Korea ya Ruguru – UMUSEKE

Perezida Putin yanenze umugambi wo gufatira ibihano Korea ya Ruguru

Vladimir Putin, Perezida w’Uburusiya yavuze ko kongera gufatira Korea ya Ruguru ibihano ari ugukora ubusa, ngo Korea ya Ruguru yakwemera ikaraisha ibyatsi ariko ntihagarike ibikorwa byo gukora intwaro kirimbuzi.

Perezida Putin w’Uburusiya asaba ko abafite inyungu muri Korea baganira

America yatangaje ku wa mbere ko izageza umwanzuro kuri UN ukubiyemo ibihano bikomeye cyane bigomba gufatirwa Korea ya Ruguru nyuma yo kugerageza igisasu rutura ku cyumweru.

Putin yavuze ko ibikorwa byo kurata imbaraga za gisirikare birushaho kwiyongera bishobora kuzateza ibyago Isi.

Yavuze ko umuti wonyine ku kibazo cya Korea ari ibiganiro.

Ubushinwa na bwo bushyigikiye Korea ya Ruguru bwahamagariye ibihugu birebwa n’ikibazo cya Korea kujya mu biganiro.

Ambasaderi wa Korea ya Ruguru muri UN, Han Tae-song, yavuze ko ingamba zo kwirinda ziherutse kugaragazwa n’igihugu cye yari impano yagenewe Leta zunze Ubumwe za America.

Ati “America izakira izindi mpano ziturutse mu gihugu cyanjye igihe cyose izakomeza gutsimbarara ku bikorwa by’ubushotoranyi no gukora ibikorwa bigamije gushyira igitutu kuri Korea ya Ruguru.”

Mu nama ihuza ibihugu bifite ubukungu buteye imbere, ari byo Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa na Africa y’Epfo ibera ahitwa Xiamen, mu Bushinwa niho Putin yanengeye ibihano bishya kuri Korea ya Ruguru.

Yavuze ko ibikorwa bya Korea ya Ruguru birimo ubushotoranyi ariko avuga ko ibihano by’ubwoko bwose byafatwa ubu nta cyo byageraho ndetse ngo ntacyo byaba bimaze.

Ati “Bakwemera bakarisha ibyatsi aho kureka ibikorwa byo gukora intwaro kirimbuzi, keretse igihe bazumva batekanye. Ubwo ibyo byazana umutekano? Kubahiriza amategeko mpuzamahanga. Tugomba gushyira imbere ibiganiro ku mpande zose zirebwa n’ikibazo.”

Perezida w’Uburusiya yavuze ko ibihano bishya byatuma abantu benshi bababara, yongeraho ko gukoresha ibihano byarambiranye.

Nikki Haley, Amabasaderi wa USA muri UN yavugiye mu nama ko ibihano bishya kandi bikomeye byatuma inzira y’ibiganiro ishoboka.

Umutegetsi w’Ubudage, Angela Merkel ashyigikiye ibihano bishya, kuko ngo byaba ari inzira yo kwishyura ku bikorwa bya Korea ya Ruguru binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Ambasaderi wa Korea ya Ruguru muri UN, Han Tae-song avuga ko ibihano bishya bitazigera bigira icyo bimara, kandi ngo igihugu cye nta mpamvu n’imwe izagitera kwemera ibiganiro bivuga ku mugambi wacyo w’intwaro kirimbuzi.

Nikki Haley, Amabasaderi wa USA muri UN yavuze ko Korea ya Ruguru irimo “isabiriza intambara.”

BBC

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. mahoro

    05/09/2017 at 9:00 pm

    Huuuum,mwanga amahoro mukimika amahano kuki?

  2. Rugema

    06/09/2017 at 10:58 am

    Kuki Abanyamerika babuza Korea gukora intwaro za Kirimbuzi kandi na Amerika izifite? Nibareke n’abandi babifitiye ubushobozi bazikore kugira ngo muri iyi isi habemo “√©quilibre des forces”, haveho agasuzuguro k’Abanyamerika usanga basa naho aribo bayobora isi.

    Niba badashaka intwaro za kirimbuzi ku isi, nihafatwe umwanzuro uhamye basabe ibihugu byose bizifite kuzisenya zose bisigare nabyo bimeze nk’abandi bose (ntantwaro za kirimbuzi bifite). Naho kwemera ko bimwe bizitunga ibindi ntibizitunge ni “injustice” n’ubwikanyize.

  3. KANYAMANZA Joseph

    06/09/2017 at 5:20 pm

    Ibyo PUTIN avuga nibyo.Ntabwo North Korea izahagarara gukora Atomic Bombs kuko bituma Amerika iyubaha.Ariko mumenye ko Russia na China bishyigikiye North Korea.Amerika nayo,iriyemera.Ibi nta handi bijyana uretse ku Ntambara ya 3 y’isi.Niramuka ibaye,twese twashira kuko noneho bakoresha intwaro za kirimbuzi (Atomic Bombs).
    Iramutse ibaye,haba ARMAGEDDON.Nukuvuga ko imana yazana UMUNSI W’IMPERUKA,ikica abantu bose banga kuyumvira (Yeremiya 25:33),igatwika n’izi ntwaro bashaka gukoresha ngo barimbure isi (Zaburi 46:9).

  4. Alexis

    18/10/2017 at 6:18 pm

    Ariko USA irikunda pee!ahubwo UN nifate umwanzuro ikitwa intwaro kirimbuzi mubihugu byose gisenywe.Naho ubundi niba bitabaye ibyo nireke nabandi bashoboye bubake ubudahangarwa bwabo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock