Perezida Uhuru Kenyatta yatoye: Ngo azemera ibizava mu matora natsindwa – UMUSEKE

Perezida Uhuru Kenyatta yatoye: Ngo azemera ibizava mu matora natsindwa

Perezida wa Kenya, uri mu bahatanira kuyobora igihugu muri manda ya kabiri, Uhuru Kenyatta yatoye kimwe n’abandi baturage, yasabye abatuye Kenya gutora mu mahoro kandi ngo azemera ibyavuye mu matora naramuka atsinzwe.

Perezida Uhuru Kenyatta mbere y’uko atora yabanje gutanga indangamuntu ye barayisuzuma

Mu matora yo kuri uyu wa kabiri yavuzwe cyane ku isi bitewe no guhangana cyane kuyarimo, abakandida umunani bafite buri umwe undi muntu ukomeye bafatanyije bari guhatanira intebe ya Perezida.

Uhuru Kenyatta, usanzwe ari Perezida ari kwiyamamaza mu izina ry’ishyaka Jubilee Party of Kenya afatanyije na  William Ruto.

Raila Odinga usanzwe akuriye ishyaka Orange for Democratic Movement, afatanyije na Kalonzo Musyoka, ariyamamaza mu ihuriro ry’amashyaka, National Super Alliance.

Abandi bakandida batandatu ni Ekuru Aukot wiyamamaza mu ishyaka Thirdway Alliance Kenya afatanyije na Emmanuel Nzai, Abduba Dida afatanyije na Titus Ngetuny  ariyamamaza mu ihuriro ry’amashyaka, Alliance for Real Change.

Cyrus Jirongo na we afatanyije na Joseph Momanyi ari kwiyamamaza nk’umukandida w’ishyaka United Democratic Party.

Japheth Kaluyu afatanyije na Muthiora Kariara bari kwiyamamaza  nk’abakandida bigenga kimwe na Michael Mwaura  ufatanya na Miriam Mutua, na Joseph Nyagah ufatanya na Moses Marango.

Perezida Uhuru Kenyatta yageze ku biro by’itora umuseseri abanza gusuzuma indangamuntu ye abona kwemererwa kujya gutora.

Yabwiye abanyamakuru ko azemera ibyavuye mu matora kabone n’iyo azaba yatsinzwe, asaba abatuye Kenya kurangwa n’amahoro.

Kenyatta ati “Nakomeje kwigisha amahoro n’ubumwe. Ntekereza ko iki gihugu gishobora gutera imbere gusa igihe twaba turi umwe. Nizeye ko tuzagira amatora arangwa n’amahoro, kwishyira ukizana no guca mu mucyo.”

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto ndetse akaba ashyigikiye Uhuru Kenyatta yatoreye mu gace ka Kosachei, hirya y’umujyi wa Eldoret, yasabye abaturage kurangwa n’umutuzo.

Ati “Turashimira abanya-Kenya bagaragaje kwitabira cyane igikorwa cya demokarasi barimo, turabasaba kudashora igihugu mu mvururu. Turashaka amahoro haba ubu na nyuma y’amatora.”

Yongeyeho ati “Turi abantu bakunda demokarasi, tuzashyigikira uwo ari wese uzatsinda amatora. Tuzemera ibyavuye mu matora igihe tuzaba twatsinzwe kandi turasaba n’abo duhanganye kuzabigenza gutyo”

Raila Odinga uhanganye n’ishyak riri ku butegetsi yatangaje mbere y’amatora ku munsi w’ejo ko hari ibimenyetso ko amajwi azibwa kandi ko atazabyemera.

John Kelly wabaye Umunyambanga wa Leta muri America na we ari muri Kenya nk’ukuriye indorerezi zo mu kigo Carter Center yasabye ko amatora muri Kenya yarangwa n’ituze.

Abaturage ba Kenya biteguye kwihitiramo Perezida

Haratora abantu miliyoni 19 imirongo yari miremire cyane ku biro by’itora

BBC

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. makenga

    08/08/2017 at 3:33 pm

    Ikobazo si ugutora ikibazo kiba mukubarura amajwi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock