PIASS: Dr Muvunyi yasabye abarangije Kaminuza guhaguruka bagashaka akazi – UMUSEKE

PIASS: Dr Muvunyi yasabye abarangije Kaminuza guhaguruka bagashaka akazi

Abarangiza amashuri makuru na kaminuza barasabwa kutiheba bavuga ko babuze akazi, ahubwo bagomba gutekereza kure bagahanga udushya kuko ngo aribwo buryo bwihuse bwo kugera ku bukire, ndetse ngo bagakomeza no kwiga.

Abarangize kwiga basabwe guhanga akazi cyangwa bakajya kugashaka aho kari

Dr Muvunyi Emmanuel Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru, yabisabye mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza y’Abaporoso mu Rwanda, (PIASS) ku nshuro ya gatanu ku wa kane tariki 26 Ukwakira 2017.

Yavuze ko kwiga bitarangira atanga urugero ko n’abamaze kugera ku rwego rwo kwitwa ba ‘Profeseur’ igihe cyose baba bifuza gukomeza kwiga.

Ati ”Muzagenzure neza murebe, na ‘Professor’ igihe cyose aba ari mu bushakashatsi, kuko kuri ubu ku isoko ry’umurimo hanze aha bisaba gukomeza kwiga, ntimwumve ko murangije ahubwo muratangiye.”

Usabyimana Jean Paul urangije muri iyi kaminuza mu ishami rya Teworojiya (Theology), avuga ko ubumenyi bakuye muri iyi kaminuza bugiye kubafasha mu guhanga imirimo, kandi akabifatanya no gukorera Imana kuko ari na byo yize.

Ubusanzwe yari umubwirizabutumwa ariko akabikora nta bumenyi buhagije abifitemo, ubu ngo agiye kubikora akoresheje ubumenyi n’amasomo akuye aha, kandi bitume afasha benshi mu guhindura imibanire barushaho kubana neza.

Ati ”Najyaga mbwiriza ubutumwa, ariko ubu inyigisho nakuye aha zizamfasha no kuzamura iterambere ry’Umwuka ndetse n’iry’umubiri kuko mbere twumvaga ko twazamura iterambere ry’Umwuka gusa ntitwibuke ko n’umubiri bijyana, narasobanukiwe nzabisobanurira n’abandi.”

Umuhoza Emeritha, warangije amasomo mu ishami ry’Uburezi kimwe na Nshimiyimana Protogene urangije mu bijyanye n’Iterambere ry’Icyaro bavuga ko n’ubwo akenshi muri PIASS abahiga baba bafite akandi kazi bakora, ngo kuba babonye impamyabumenyi ya kaminuza byabafunguye umutwe.

Rev.Prof Elise Musemakweri Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’Aba-Protestant (PIASS) avuga ko uretse kuba bigisha amasomo y’ibijyanye na Science bateganya no gufungura amashami yigisha amasomo y’ubumenyingiro mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo.

Ati ”Iyi ni kaminuza ya ‘Social Sciences’, ariko tugiye gufungura program ya technology kugira ngo bijyane na gahunda ya Leta, ndetse natwe bidufashe kwagura amasomo.”

Dr Muvunyi Emmanuel kandi yasabye abanyeshuri kuticara ngo bategereze akazi kuko bagomba gukomanga hirya no hino, kuko ngo akazi katazabizanira aho bari.

Abanyeshuri barangije muri PIASS bahawe impamyabumenyi kuri iyi nshuro ya 5 ni 273 bigaga mu mashami atatu : Uburezi, Iterambere ry’Icyaro n’Ibijyanye n’Iyobokamana.

Dr Muvunyi Emmanuel Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC)

Rev.Prof Elise Musemakweri umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’Aba-Protestant (PIASS)

Abarangije ni ikiciro cya gatanu

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Huye 

5 Comments

  1. UNR Butare

    27/10/2017 at 9:41 am

    Izi ningaruka zo gupfunyikiramazi abana bu Rwanda kuko uburezi bwahindutse business irimo akantu.Ibaze kubona umuntu urangije mu Rwanda adashobora nokubona akazi muri Congo cyangwa mu Burundi? Ariko harabantu batangiye kubibona nubwo bakiri bake nta ba Rwakabamba banditse ejobundi batakambira amahanga ko yaza kudufasha kuzamura ireme ryuburezi mu Rwanda kandi narimenyereye ko ahubwo arabandi baza kutwigiraho.Byose byapfuye abantu babireba baricecekera none nimundebere namwe.Ejobundi muri 2015 niba nibuka neza hari nyakubahwa witakumye ati: Uburezi bwacu bwateye imbere buri mwaka muri kaminuza zacu hasohoka umubare uruta cyane abarangije kaminuza kuva u Rwanda rwabona ubwigenge kugeza muri 1994.Uwo nguwo yeba habagaho ubutabera bwo gupfobya uburezi nawe yagombye gushakishwa agashyirwa mwipingu.

  2. DUFATANYE

    27/10/2017 at 8:12 pm

    Higher Education Council (HEC) iri mu byishe ireme ry’uburezi muri za kaminuza aho yagiye ikora amagenzura abogamye atarimo ukuri kandi atonesha bamwe agatoneka abandi. Ese ubu basobanura ukuntu batigeze bamenya ko nta reme ry’uburezi riheruka muri University of Rwanda ikaba irimo gusohora umubare gusa ariko nta bumenyi bityo ikaba isigaye ku izina. Ibi si impuha kuko Bwana Murigande yabisobanuriye abanyarwanda kugira ngo amateka atazabimubaza. HEC nimenye ko uyu yakoze akazi kayo bityo aho kwihutira gufunga kaminuza zigenga kandi zo byibuze yaremeje ko zujuje ibisabwa ahubwo nirenganure abanyeshuri biga muri kaminuza za Leta izikorera igenzura kandi izigira inama. Ikigaragara ni uko zagombye kuba zifunze kuko nta bumenyi burimo bakabanza bakikosora nk’abandi. Icyizere abanyarwanda bafite ni uko muri iri vugurura ry’inzego z’uburezi aba badashoboye bazakurwamo maze uburezi bugasagamba.

  3. Yewee

    30/10/2017 at 10:04 am

    NGO GUHAGURUKA BAGASHAKA AKAZI NJYE MURANSETSA RWOSE ABANTU BAJYE BAKORA IBINTU BAMAZE NO KUREBA INGARUKA GISHOBORA GUTERA UBUNDI KERA KOSE IYO MUREKA HAKAJYA HIGA UGOMBA KWIGA UWATSINZWE AGASHAKIRA UBUZIMA AHANDI NONE NGO IKI UBUHE BUMENYI SE ABANTU BAKURAMO YEWE NZABA MBARIRWA DAAAAAAAAAAAAAA.

  4. kweri fedeli

    30/10/2017 at 12:17 pm

    Koko hari abarangiza izo za kaminuza za prive nta kintu bazi! Wasa ute akazi muruhe rurimi nubuhe bumenyi!Arega nujya guhanga akazi aba yarize neza!
    Naho HEC irarengana! Ntabwo byroshye kurwana na ba prive!

  5. NSHIMIYIMANA Emmanuel

    07/11/2017 at 10:45 am

    Believe in God , don’t cry imenya igishwi cy’inyoni ikakigaburira kikabaho izabura ite kwita ku muntu Yaremye , don’t judge any one YESAYA 46:3-4

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock