PK amaze kurahira, ati: “Imana ibimfashemo… Imana ibimfashemo” -Amafoto – UMUSEKE

PK amaze kurahira, ati: “Imana ibimfashemo… Imana ibimfashemo” -Amafoto

8h00 AM

IVUGURUYE – Kigali – Abaturage barenga ibihumbi 25 buzuye stade amahoro bageze kuri Stade Amahoro hakiri kare kugira ngo bakurikirane umuhango wo kurahira kwa perezida Paul Kagame uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki 03 – 04 Kanama n’amajwi arenga 98%.

Uyu musaza nawe yizinduye ngo aze kureba uko Paul Kagame arahira,

Uyu musaza nawe yizinduye ngo aze kureba uko Paul Kagame arahira,

Ni abaturage baturutse mu turere twose tw’igihugu, ariko biganjemo abo mu mujyi wa Kigali bageze muri Stade mbere ya saa moya z’igitondo.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma zitandukanye bavuye mu bihugu bigera kuri 37 bya Africa. Hamwe n’abavuye hanze ya Africa.

Ingabo ziteguye gukora akarasisi ka gisirikare

Ingabo ziteguye gukora akarasisi ka gisirikare

Abasangiza b’amagambo kuri ibi birori ni Odette Uwamariya na Amb Nduhungirehe w’u Rwanda mu Bubiligi.

10h10 AM: 

Abayobozi bakuru baje muri uyu muhango batangiye kwakirwa muri stade Amahoro. Uwahageze mbere ni Perezida wa Sahrawi Arab Democratic Republic.

Perezida Brahim Ghali wa Sahrawi Arab Democratic Republic asuhuza abaturage bari buzuye stade Amahoro.

Perezida Brahim Ghali wa Sahrawi Arab Democratic Republic asuhuza abaturage bari buzuye stade Amahoro.

Perezida Brahim Ghali ajya mu byicaro bye.

Perezida Brahim Ghali ajya mu byicaro bye.

10h15 AM

Muri Stade Amahoro hakiriwe Perezida Archange Touadera wa Centre Africa.

Perezida Faustin Archange Touadera wa Central Africa Republic asuhuza abaturage mbere yo kwicara.

Perezida Faustin Archange Touadera wa Central Africa Republic asuhuza abaturage mbere yo kwicara.

10h17 AM

Hakiriwe Perezida Hage Geingob wa Namibia ari kumwe n’umugore we.

Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia ajya mu byicaro bye.

Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia ajya mu byicaro bye.

10h20 AM

Hakiriwe Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo n’amashyi menshi muri stade.

Perezida Salva Kiir yahawe amashyi menshi cyane.

Perezida Salva Kiir yahawe amashyi menshi cyane.

10h22 AM

Perezida Edgar Lungu wa Zambia yakiriwe muri Stade Amahoro.

Perezida Edgar Lungu agana mu byicaro bye.

Perezida Edgar Lungu agana mu byicaro bye.

10h25 AM

Hakiriwe Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon mu myambaro idasanzwe.

Perezida Ali Bongo unaberwa n'Ikositumu noneho yaje yambaye imyambaro minyafurika.

Perezida Ali Bongo unaberwa n’Ikositumu noneho yaje yambaye imyambaro minyafurika.

10h33 AM

Patrice Trovoada Minisitiri w’intebe wa Sao Tome and Principe aherekejwe n’umugore we bakiriwe muri Stade Amahoro.

Patrice Trovoada asuhuza ingabo zari imbere ye.

Patrice Trovoada asuhuza ingabo zari imbere ye.

10h35 AM

Hakiriwe Yemi Osinbajo Perezida w’agateganyo wa Nigeria wa mu izina rya Perezida watowe n’abaturage Muhammadu Buhari umaze igihe kinini arwaye.

Perezida w'agateganyo (acting president) wa Nigeria Yemi Osinbajo.

Perezida w’agateganyo (acting president) wa Nigeria Yemi Osinbajo.

10h40 AM

Muri stade Amahoro hakiriwe Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger.

Perezida Mahamadou Issoufou.

Perezida Mahamadou Issoufou.

10h48 AM

Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti nawe yahawe ikaze muri stade.

Perezida Ismaïl Omar Guelleh w'inshuti ya Paul Kagame cyane.

Perezida Ismaïl Omar Guelleh w’inshuti ya Paul Kagame cyane.

10h49 AM

Perezida Omar el Bashir wa Sudan yinjiye muri Stade Amahoro abantu benshi batamwiteze.

Perezida Omar el Bashir aragenda asuhuza abanyarwanda bamwakiriye n'amashyi menshi.

Perezida Omar el Bashir aragenda asuhuza abanyarwanda bamwakiriye n’amashyi menshi.

Perezida Omar el Bashir yishimiye uburyo abanyarwanda bamwakiranye urugwiro.

Perezida Omar el Bashir yishimiye uburyo abanyarwanda bamwakiranye urugwiro.

10h50 AM

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya uherutse gutorerwa manda ya kabiri yakiriwe muri Stade.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nawe wakirijwe amashyi menshi.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nawe wakirijwe amashyi menshi.

10h 52 AM

Perezida Yoweri Kaguta Museveni nawe yahise yinjira yakiranwa ibyishimo byinshi cyane.

Perezida Museveni nawe ukundwa n'abanyarwanda benshi, bimaze kumenyerwa ko iyo aje muri stade amahoro akomerwa amashyi menshi cyane.

Perezida Museveni nawe ukundwa n’abanyarwanda benshi, bimaze kumenyerwa ko iyo aje muri stade amahoro akomerwa amashyi menshi cyane.

Mu kwereka Abanyarwanda ko nawe abakunda kandi abubaha, Museveni yakuyemo ingofero arabasuhuza.

Mu kwereka Abanyarwanda ko nawe abakunda kandi abubaha, Museveni yakuyemo ingofero arabasuhuza.

10h55 AM

Perezida Idriss Deby Itno yinjiye muri Stade Amahoro.

Perezida Idriss Deby umwaka ushize yise Perezida Kagame "Umuvandimwe".

Perezida Idriss Deby umwaka ushize yise Perezida Kagame “Umuvandimwe”.

11h00 AM

Hakiriwe Perezida Faure Essozimna Gnassingbé  wa Togo.

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé asuhuza abaturage.

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé asuhuza abaturage.


11h02 AM

Hakiriwe Hailemariam Desalegn, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Hailemariam Desalegn nawe ni inshuti ikomeye ya Perezida Kagame.

Hailemariam Desalegn nawe ni inshuti ikomeye ya Perezida Kagame.

11h10 AM

Perezida Macky Sall wa Senegal ageze kuri stade Amahoro ngo yitabire uyu muhango.

Perezida Macky Sall ageze muri stade.

Perezida Macky Sall ageze muri stade.

11h13 AM

Perezida Denis Sassou Ng’uesso wa Repubulika ya Congo- Brazzaville yahageze.

Perezida Denis Sassou Ng’uesso nawe ufitanye ubucuti bukomeye na Perezida w'u Rwanda.

Perezida Denis Sassou Ng’uesso nawe ufitanye ubucuti bukomeye na Perezida w’u Rwanda.

11h15 AM

Perezida Alpha Conde wa Guinea akaba na Perezida w’Ubumwe bwa Africa muri uyu mwaka nawe yahageze.

Perezida Alpha Conde.

Perezida Alpha Conde.

11h20 AM

Perezida watowe Paul Kagame yinjiye muri Stade amahoro yakirizwa amashyi menshi, impundu n’abaririmbaga cyane bati “MUZEHE WACU, MUZEHE WACU, MUZEHE WACU, MUZEHE WACU”

Perezida Kagame yishimiwe uko yakiriwe muri Stade Amahoro.

Perezida Kagame yishimiwe uko yakiriwe muri Stade Amahoro.

Uyu muhango watangijwe n’indirimbo zubahiriza Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Umuryango w’Ubumwe bwa Africa.

Nyuma y’isengesho ry’abahagarariye amadini, Minisitiri Louise Mushikiwabo yahawe umwanya ngo ahe ikaze anerekane bamwe mu bashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango.

 

Minisitiri Louise Mushikiwabo yahaye ikaze abayobozi bakuru b’ibihugu bari bamaze kwakirwa, aha ikaze kandi Visi Perezida wa Cote d’Ivoire, Perezida wa Komisiyo y’ubumwe bwa Africa Moussa Faki Mahamat na Amina Mohamed Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe ibidukikije.

Yakiriye kandi abahoze ari abakuru b’ibihugu baje muri uyu muhango;  Festus Mogae wahoze ayobora Botswana,  Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Benjamin Mkapa wayoboye Tanzania na  Pierre Buyoya wayoboye u Burundi wazanye na Mme.

Minisitiri Mushikiwbao yakiriye kandi Minisitiri w’intebe wa Madagascar, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRCongo, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Guinea Equatorial, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Maroc, Uhagarariye Umwami wa Swaziland na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Gambia, Lesotto,Benin, Burkina Faso, Comores, Eritrea, Ghana, Mali, Mauritania, Mozambique, Tunisia na Liberia.

Yahaye ikaze kandi uhagarariye ishyaka ryo mu Bushinwa.

11h55 AM

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda, arangiza indahiro ye asubiramo ati “Imana ibimfashemo, Imana ibimfashemo”. Ahita abisinyira maze ahabwa ibirango by’igihugu.

Perezida Paul Kagame arahira.

Perezida Paul Kagame arahira.

Kagame nyuma yo kurahira yashyize umukono ku ndahiro ye imbere ya Perezida w'urukiko rw'ikirenga prof Sam Rugege.

Kagame nyuma yo kurahira yashyize umukono ku ndahiro ye imbere ya Perezida w’urukiko rw’ikirenga prof Sam Rugege.

Nyuma yo kurahira yashyikirijwe ibirango by'igihugu birimo ibendera.

Nyuma yo kurahira yashyikirijwe ibirango by’igihugu birimo itegeko nshinga n’bendera.

Nyuma yo kurahira yashyikirijwe ibirango by'igihugu birimo ikirangantego cya Repubulika.

Nyuma yo kurahira yashyikirijwe ibirango by’igihugu birimo ikirangantego cya Repubulika.

Yanahawe ingabo nk'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda.

Yanahawe ingabo nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’uko agomba kuzarinda igihugu.

Yashyikirijwe n'inkota nk'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda.

Yashyikirijwe n’inkota nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.

Aha yaririmbirwaga n'indirimbo y'igihugu nk'ikirango yashyikirijwe bwa nyuma.

Aha yaririmbirwaga n’indirimbo y’igihugu nk’ikirango yashyikirijwe bwa nyuma.

Itorero ry'igihugu Urukerereza niryo ryasusurukije abitabiriye uyu muhango mu muco gakondo w'abanyarwanda

Itorero ry’igihugu Urukerereza niryo ryasusurukije abitabiriye uyu muhango mu muco gakondo w’abanyarwanda

Urukerereza ruri mubaryoheje uyu muhango.

Urukerereza ruri mubaryoheje uyu muhango.

Perezida Kagame avuga ijambo nyuma yo kurahira.

Perezida Kagame avuga ijambo nyuma yo kurahira.

Perezida Kagame nawe yanyuzwe n'uyu muhango.

Perezida Kagame nawe yanyuzwe n’uyu muhango.

Abayobozi banyuranye bari baje gushyigikira Perezida Paul Kagame bakurikirana indirimbo y'umuryango wa Africa yunze ubumwe.

Abayobozi banyuranye bari baje gushyigikira Perezida Paul Kagame bakurikirana indirimbo y’umuryango wa Africa yunze ubumwe.

Ba Perezida Kiir, Bongo n'abandi bahagaze mu gihe haririmbwaga iyi ndirimbo.

Ba Perezida Kiir, Bongo n’abandi bahagaze mu gihe haririmbwaga iyi ndirimbo.

Abasirikare bategereje ko Perezida Kagame wari umaze kurahira aza kubaha uruhusa rwo gukora akarasisi.

Abasirikare bategereje ko Perezida Kagame wari umaze kurahira aza kubaha uruhusa rwo gukora akarasisi.

Amaze kunyura mu masibo 16 yose y'abasirikare bari kuri stade yasubiye mu byicaro bye.

Amaze kunyura mu masibo 16 yose y’abasirikare bari kuri stade yasubiye mu byicaro bye.

Compagnie musicale nayo yahacanye umucyo.

Compagnie musicale nayo yahacanye umucyo.

Ku maso y'abaturage byari ibyishimo.

Ku maso y’abaturage byari ibyishimo.

Stade yari yuzuye.

Stade yari yuzuye.

Bati "Ni wowe ni wowe, Nda ndambara ya ntera ubwoba,...."

Bati “Ni wowe ni wowe, Nda ndambara ya ntera ubwoba,….”

Amafoto: Innocent Ishimwe
Venuste Kamanzi

29 Comments

  1. yves

    18/08/2017 at 10:32 am

    turabashimiye.mukomeze mutugezeho uko biri kugenda. twe tukarimo

    • Edward

      18/08/2017 at 2:55 pm

      Musigaye mudusondeka kabisa , ko muba mwakagize karekare, muba mushakira ubwishyu mumazi kweli , ubu iyo mutwereka bo banyakubahwa uko bari bicaye baguwe neza mumahoro stadium , imyaka irindwi harya ni iminsi ibihumbi bingahe namaganangahe ? dushyize mumasaha ubanza ari nka million , mumasagonda ho ubanza ari million magana , nuko ga ye , ehh ubwo ayo masaha yose iyo minota n’ amasagonda abantu bazayamara mugihome bazavamo bakiri abantu cyangwa mwiyibagije umunyarwanda wagize ati NTACYO URAMENYA , NTACYO UZAMENYA, NIBA UTARAMENYA KO UMUNTU ARI NKUNDI , UMUNTU NINKUNDI CYIMWE NAWE ,ndibuka ibihe nkibi bikiri byiza kumunzi nkuyu afande BYABAGAMBA yabaga arebareb amunguni zose , akomeza kubaza abasore uko situatio imeze , yemwe cKIZITO MIHIGI NAWE YABAGA YABUKEREYE NONE ?

      • nakiy

        18/08/2017 at 3:17 pm

        ariko ye ibyo uzanye se bihuriye he nibi uvuga

      • Jules

        18/08/2017 at 11:51 pm

        @ Edward, uranyishe pe!!! Wamugani wawe nangye ndibuka ibihe nkibi bikiri byiza. Wabonye ariko ukuntu madame wa presida atahari? iyi tsinzi nayirimo nabwo ahari kabisa. Reka turebe ko iyo myaka ibiri izarangira amahoro!!!

  2. pasho

    18/08/2017 at 12:20 pm

    felicitation mon president !

  3. John Kalisa

    18/08/2017 at 12:21 pm

    Umunsi mwiza Kw Nyarwanda na

    Banyarwandakazi

  4. Tabaro

    18/08/2017 at 12:30 pm

    Imana y’u Rwanda iduhaye Perezida ushoboye nanone!

    Mana yacu ushimwe kandi uyu munsi nta gushidikanya ko wiriwe iwacu ukaza no kuharara nk’ibisanzwe.

    • Ben

      18/08/2017 at 5:08 pm

      Mumumaranye imyaka irenga 23.

  5. lolo

    18/08/2017 at 12:37 pm

    MUZEHE, NDEMEYE KABISAAAAA, NGWABAPREZIDA BANGAHEEEEEE?
    EWANA,AHUBWO HEADQUOTA (ICYICAROGIKURU) YA AFRICAN UNION IHITIVA ADDIS YIMUKIRE KIGALI KUKONDABONA INAMANKURU YAYO YAHATERANIYE, MAZE NA KENYATTA YAJE ATARARAHIRA, (TURAKWEMERA MUSAZA UVUKA KUNTWARI KABISA).
    MWIRAHIRA RYA MUZEHE RYOMULI2024, NA PRESIDA WA USA N’AB’IBURAYI TUBAYE TUBATUMIYE MAZICYOGIHE INAMANKURU YA LONI NAYIZIMUKIRE KIGALI NKUKO IYA A.U. YATERANIYINO UYUMUSI.
    BIG UP MUSAZA, RYUBEMEZA BUCECE RWOSE.
    NONEHO NKURUNZIZA UMENYA YA NDAKE YIBERAGAMO YAYIBURIYEMO BURUNDU, NAMUGIRINAMA YOKURENZAHO N’ITAKA FILM IKIZINGIRARIMWE

  6. JANE KABERA

    18/08/2017 at 12:42 pm

    Turabashimiye rwose kutugezaho uko umuhango wagenze kandi witabiriwe naba nyacyubahiro batandukanye.Twishimiye ko NYakubahwa President Paul KAGAME yongeye kuyobora U Rwanda.Amahoro nimigisha bimubeho.

  7. lolo

    18/08/2017 at 12:42 pm

    SHA HANOHO NABAPINGAGA UYUMUSI MURAYAMANIKA TUUUUUU
    IMANA IKUNDA URWANDA KABISA NEMEYEKO UYUMUGABO ARIYO YAMUDUHAYE.
    GLOIRE A DIEU, ETERNEL EST SON AMOUR

    • awa

      18/08/2017 at 12:56 pm

      abapinga ntibakwemeza n ibi prezida wacu azabemeza mu kudakura mu ruge no gukora…ibi byo na habyara abaperezida baraza …ingabo zigakora akarasisi …byeri zikanyobwa….naho umusaza wacu we arenzaho ibikorwa

      • Kalibutwa

        19/08/2017 at 9:33 am

        Nibyo ibintu bijya gusa gutya mu Rwanda byabayeho muri 1987 u Rwanda rwizihiza imyaka 25 y’ubwigenge.Muzabaze Sassou Ngwesso icyo gihe yarahari.

  8. karame

    18/08/2017 at 1:10 pm

    Congs Dear Belovwd President,
    let us take our Rwanda to the Next Level, let us make it a paridise to all Rwandans and friends of Rwanda.

  9. Farajia

    18/08/2017 at 1:48 pm

    Imana rugira byose yarakoze kuduha Paul Kagame

  10. kalinda

    18/08/2017 at 1:59 pm

    U Rwanda rutsinze ikindi gitego, congratulations my President! proud to Rwanda and have president like HE Paul Kagame. Ishya n’ihirwe mu mirimo yanyu.

  11. Nono

    18/08/2017 at 3:25 pm

    Félicitations votre excellence,
    Murubashywe cyane ku isi yose. Na démocratie isesuye tuzayigeraho. Ibintu byose ni gahoro gahoro. N’aha tugeze ntitwari tuzi ko bizashoboka.

    • Katumbi

      18/08/2017 at 5:10 pm

      @Nono ndemranywa nawe 100%

  12. dq

    18/08/2017 at 3:50 pm

    wawooo nukuri ibigufashemo kandi natwe tukurinyuma twiyubakira URWANDA ruhiga ibindi bihugu, kandi ntituza zatezuka guhora tugusengera , we love u ur PRESIDENT HR PAUL KAGAME, NISHIMIRA KUBA NDUMURWANDA

  13. Amina

    18/08/2017 at 4:18 pm

    Amafoto ari hehe? Muradusondetse.

  14. Shema

    18/08/2017 at 5:46 pm

    Ibi byose n’ishema ry’u Rwanda n’abana barwo mbatuye indilimbo y’Impala yitwa gahorane imana Rwanda.

  15. qween

    18/08/2017 at 9:55 pm

    Ntaho bihuriye rwose izi comment zawe namahomvu

  16. Theophile

    18/08/2017 at 10:31 pm

    Komeza utuyobore H.Paul Kagame niwowe ubikwiriye kandi Imana niyo yakutwihereye kuko uburyo ukunda abanyarwanda ni ntagereranywa.Naho wowe wiyise Édouard ukeneye kozwa mumutwe nkibyo wanditse urabona bitwungura iki? Banyarwanda dushyire hamwe twubake urwatubyaye,Ubumwe bwacu bukomeze buturange kandi abadutega iminsi sibo Mana yacu.

    • Kagemana

      19/08/2017 at 9:40 am

      Théophile we nibyo.Azakomeze atuyobore kugeza muri 2034 tumwongereho niyindi myaka 10 kuko ntawundi muri miliyoni zirenga 11 wabishobora kuko twese dukora nabi usibye we wenyine.Imana imudutize nk’iyindi myaka 100.

  17. mami

    19/08/2017 at 2:40 pm

    Ariko Edouard, ese uwakwihera igihugu kidahana byakunezeza? Ibyo byo wabyita iki? Wibagiwe ko kudahana byoretse imbaga? Ni byiza ko abakora baranakosa hajyaho uburyo bwo kubagarura mu murongo. Ibyo kandi ujye ubishima aho kubigaya

  18. nakay

    20/08/2017 at 10:34 am

    URwanda rufite Prezida ushoboye , Imana ikomeje kutugirira neza iduha umuyobozi ukunda abanyarwanda.

  19. nirere alice

    21/08/2017 at 3:54 pm

    NKUNDA PRESIDENT WACU CYAAANNNEEEEEEEEEEE NUMUFASHA WE CYAAAANNNNNNNNNNEEEEEEEEEEE,HAMWE NA MUSHIKIWABO NA PATRICK NYAMVUMBA IMANA IBAHOZEHO UBULINZI NUBUTWARI NUBWENGE,,,MPORA KANDI NZAHORA MBASABIRA YEZU MUZIMA AKOMEZE KUBAKORESHA KUBAYOBORA NO KUBARINDA IYI MANDA IBEMO IBYIZA BIRENZE IYUBUSHIZE,DUFATIKANYE ABANYARWA NDA DUTEZE IGIHUGU CYACU IMBERE,ICYAMPA UMUNSI UMWE NKABABOBA AMASO KU MASO ,BIZANENEZA CYANEE

  20. Gratien

    22/08/2017 at 11:04 am

    FELISTATION HE KAGAME

  21. jeanne

    05/09/2017 at 9:41 am

    karame ntwali izirusha intambwe!Imana yarabivuze muri kumwe!ni wowe nta wundi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017