Polisi yafunze Gitifu w’Akarere ka Nyagatare azira isoko rya Miliyari – UMUSEKE

Polisi yafunze Gitifu w’Akarere ka Nyagatare azira isoko rya Miliyari

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Alex Mugabo, ndetse na Kayitare Fred ushinzwe amasoko mu karere bashinjwa gutanga isoko binyuranije n’amategeko.

IP jean Bosco Dusabe, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko Alex Mugabo na mugenzi we Fred Kayitare babafashe ejo ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’igicamunsi (15h30), ubu bakaba bafungiye kuri station ya Polisi yo mu mugi wa Nyagatare.

Yagize ati “Barazira gutanga isoko ku buryo bunyuranije n’amategeko, isoko ryo kubaka umuhanda wa Nyagatare – Kizinga,…Ni isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 157 931 600.”

IP Dusabe yadutangarije ko bakiri gukora iperereza kugira ngo bamenye ikihishe inyuma y’uko gutanga isoko binyuranije n’amategeko.

Ati “Icyo yaba aricyo niba ari ruswa cyangwa kwica amategeko ntiturakimenya, kuko hashobora kubamo impamvu nyinshi hashobora kuba ruswa, ikimenyane, ashobora nawe kuba afitemo imigabane, haracyari kare kubivuga kuko ntiturabibonera ibimenyetso, ikigaragara ubu ni uko gusa ni uko baritanze mu buryo bunyuranije n’amategeko, ibindi byo bizaza nyuma y’iperereza.”

IP Dusabe avuga ko bamuvumbuye binyuze mu iperereza bakora ndetse n’amasoko bahawe n’abantu batandukanye bakorana na Polisi.

Ubwo yarahizaga abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yavuze mu ijambo rye ko abanyereza imitungo ya Leta hagomba kongerwa imbaraga mu kubiryozwa.

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. citoyen

    07/09/2017 at 2:47 pm

    Oya nimubafunge bamenyereye nabi. Mupfa kugira ibimenyetso ntihagire urengana.

  2. Bugingo

    07/09/2017 at 3:05 pm

    Abanyereza imitungo ya Leta ntabwo bagomba gukurikiranwa gusa kubera ko Perezida wa Repubulika yabivuze cyangwa yabisabye, bakagombye gukurikiranwa igihe cyose bagaragayeho kunyuranya n’amategeko mu micungire y’ibya rubanda. Naho nitujya dutegereza gusa igihe Perezida wa Repubulika azavugira, hagati aho igihugu kizaba cyaratakaje byinshi.

    Ibyo guhana abanyereza ibya rubanda bikwiye kuba intego ihoraho y’inzego zibishinzwe. Ni ngombwa ko abayobozi mu nzego zinyuranye bumva ko imyanya bashyizwemo batayishyiriwemo kujya kwishakira amakiriro. Bimaze kuba umuco hano mu Rwanda ko mu gihe umuntu ashyizwe mu mwanya mwiza agomba gukora ibishoboka byose akabona amafaranga ahagije, akubaka inzu nziza (nice villa) mu mujyi, akajyana abana be mu mashuri meza cyane kandi ahenze hano mu gihugu cyangwa akabajyana kwigira mu mahanga,akagira imodoka nziza, ndetse hari bamwe banagerekaho kujya mu maraha yo kwishimisha ya buri gihe (iyo ari abagabo basohokana n’inkumi zo kubapfumbata).

    Ibyo bintu bigomba guhagarara, kuko bikomeje gutyo twaba tugana ahabi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock