Rda Cycling Cup: Valens ntiyahiriwe, Twizerane Mathieu ageze i Muhanga ayoboye – UMUSEKE

Rda Cycling Cup: Valens ntiyahiriwe, Twizerane Mathieu ageze i Muhanga ayoboye

Umunsi wa karindwi (7) wa Rwanda Cycling Cup wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nzeri 2017. Abasiganwa bahagurutse i Nemba mu Bugesera, basoreza mu mujyi wa Muhanga. Valens Ndayisenga wari mu bahabwa amahirwe ntiyahiriwe n’igare. Isiganwa ryegukanywe na Twizerane Mathieu wa Huye Cycling Club for All.

Twizerane Mathieu wa Huye CCA niwe wegukanye agace k'uyu munsi

Twizerane Mathieu wa Huye CCA niwe wegukanye agace k’uyu munsi

Abasiganwaga mu bakuru (Men Elite) n’abatarengeje imyaka 23 batangiriye isiganwa i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi saa 09:30. Bagombaga gusoreza i Muhanga bakoze intera ya 150 km. Ingimbi n’Abakobwa bo bahagurukiye i Nyamata berekeza i Muhanga ku ntera ya 81Km.

Kuva i Nemba kugeza binjiye mu mujyi wa Kigali abenshi mu bakinnyi bagenderaga hamwe kubera ko yari inzira y’Umuhanda urambitse, ubwo bari bageze Bishenyi Valens Ndayisenga wari mu bahabwaga amahirwe yaje guhura n’ikibazo cyo gutobokesha igare bituma asigara.

Abakinnyi bari mu isiganwa batangiye kwivangura bageze Bishenyi. igikundi cy’imbere cyakunze kuzamo Twizerane Mathieu wa CCA y’i Huye , Uwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportif , Rene ukiniwabo wa Les Amis Sportif na Patrick Byukusenge na Gasore Hategeka ba Benediction y’i Rubavu.

Twizerane wari wayoboye igihe kirekire kuva i Rugobagoba kugera binjiye i Muhanga ahitwa mu cya kabiri yaje gusoza isiganwa ntawe umuciyeho. Yahakoresheje amasaha atatu n’iminota mirongo ine n’Irindwi (3h00’47min).

Basiganwa kuva i Nemba kugera i Bugesera

Basiganwa kuva i Nemba kugera i Bugesera

Ku mihanda imodoka ziraberereka, abazirimo bakihera ijisho abanyonga

Ku mihanda imodoka ziraberereka, abazirimo bakihera ijisho abanyonga

Ukiniwabo Rene JP na Hakuzimana Camera inyuma ye bari bambariye urugamba

Ukiniwabo Rene JP na Hakuzimana Camera inyuma ye bari bambariye urugamba

Ndayisenga witegura Tour du Rwanda 2017 akomeje imyitozo mu mihanda yo mu Rwanda

Ndayisenga witegura Tour du Rwanda 2017 akomeje imyitozo mu mihanda yo mu Rwanda

Ihangana mu muhanda riba ari ryose

Ihangana mu muhanda riba ari ryose

Iyo bamanuka ntibakora kuri feri

Iyo bamanuka ntibakora kuri feri

Baterera mu Kivumu cya Muhanga

Baterera mu Kivumu cya Muhanga

Ibirometero byinshi by'isiganwa Valens Ndayisenga yari imbere ariko aza gutobokesha ipine bituma asigara

Ibirometero byinshi by’isiganwa Valens Ndayisenga yari imbere ariko aza gutobokesha ipine bituma asigara

Mu mujyi wa Muhanga bategerezanyije amatsiko utsinda

Mu mujyi wa Muhanga bategerezanyije amatsiko utsinda

Twizerane yacomotse mu gikundi ajyana na Nduwayo bita Kudus ukina muri Benediction, ariko we imbaraga zigera aho zirashira

Twizerane yacomotse mu gikundi ajyana na Nduwayo bita Kudus ukina muri Benediction, ariko we imbaraga zigera aho zirashira

Ibyishimo byamurenze kuko ari intsinzi ya mbere ye

Ibyishimo byamurenze kuko ari intsinzi ya mbere ye

Gasore Hategeka yabaye uwa kabiri naho Ukiniwabo akurikiraho

Gasore Hategeka yabaye uwa kabiri naho Ukiniwabo akurikiraho

Ukiniwabo Rene JP yanikiye abatarengeje imyaka 23

Ukiniwabo Rene JP yanikiye abatarengeje imyaka 23

Ingabire Beatha yongeye kwisubiza icyubahiro

Ingabire Beatha yongeye kwisubiza icyubahiro

Eric bita Karadiyo niwe watsinze mu ngimbi

Eric bita Karadiyo niwe watsinze mu ngimbi

Yishimiye gutsinda ku nshuro ya mbere

Yishimiye gutsinda ku nshuro ya mbere

Umunsi w'amateka kuri Twizerane na Huye CCA akinira wasojwe utya

Umunsi w’amateka kuri Twizerane na Huye CCA akinira wasojwe utya

Inkuru irambuye ni mu kanya…

Roben NGABO
UMUSEKE

1 Comment

  1. PLACIDE

    10/09/2017 at 12:09 pm

    komereza aho mwana wo mu ruhango tukuri imyuma!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock