REG ngo ntizongera gutegereza urukiko kugira ngo yirukane uwo babonyeho ruswa – UMUSEKE

REG ngo ntizongera gutegereza urukiko kugira ngo yirukane uwo babonyeho ruswa

*Mu myaka ibiri REG imaze kwirukana abakozi 10 kubera ruswa…

Kuri uyu wa Gatandatu abakozi bose b’ikigo gishinzwe ingufu REG bakoranye inama idasanzwe n’izindi nzego nka police n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta kugira ngo barebera hamwe uko imitangire ya serivisi muri iki kigo yarushaho kunogera abazihabwa. Ubuyobozi bw’iki kigo buravuga ko butazongera gutegereza ko inkiko zicira imanza abagaragaweho ruswa ahubwo ko uwo bazajya babonera ibimenyetso bazajya bahita bamwirukana.

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda uherutse gusohora raporo igaragaza ko muri REG harimo ruswa yakirwa na bamwe mu bakozi bayo.

Muri iyi nama idasanzwe yahuje abakozi bose b’iki kigo, umwanzuro wa mbere wafashwe ni ukutikahanganira ruswa iyo ariyo yose.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo, Ron Weiss agira ati “guhera uyu munsi REG igiye gukora mu buryo butandukanye n’uburyo yakoragamo. Ntituzigera na rimwe twihanganira ruswa iyo ariyo yose muri REG.”

Ngo iyi nama yafashe imyanzuro ko urwego rushinzwe imyitwarire y’abakozi ruzajya rwirukana umukozi ruzajya ruba rwabonyeho ibimenyetso bya ruswa rutarinze gutegereza imyanzuro y’inkiko.

Umuyobozi ushinzwe imicungire muri REG, Major Eng. Kalisa Jean Claude  yagize ati “Twaganiriye n’abakozi ko uru rwego rushinzwe imyitwarire y’abakozi nubwo atari urukiko ariko igihe ruzaba rufite ibintu bigaragaza ko umuntu yagiye muri ruswa cyangwa yakoze ibikorwa birebana na ruswa azajya yirukanwa niba ari n’ingaruka nyuma zakurikira ikigo kizajya gihangana nazo…

Ntabwo tuzihanganira na rimwe ko ibikorwa bya ruswa cyangwa umuntu uri muri ibyo bikorwa yaguma mu  kigo ngo kubera ko hari ibyemezo, cyangwa ibimenyetso bifatika ndavuga nk’ibijyanwa mu rukiko.”

Ikigo gishinzwe ingufu REG kimaze kwirukana abakozi 10 mu myaka ibiri ishize bazira ruswa. Uwari umuyobozi  w’ishami rishinzwe ingufu muri REG afunzwe akurikiranyweho ruswa ndetse n’undi mukozi batanywe muri yombi.

Umuyobozi mukuru wa REG kandi yavuze ko intego y’ikigo ari ukuba ikitegererezo mu gutanga serivisi nziza ku baturage.

Major Eng. Kalisa ati “Intego yacu ni ukugera kuri buri munyarwanda. Dufite intego yo kuvugurura serivisi zacu tugabanye ikibazo cy’ibura ry’umuriro rya hato na hato nk’uko twatangiye kubigeraho.”

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Minani Jean

    10/09/2017 at 9:44 pm

    Ubwo murashaka guhombya Leta kabiri.Nimumwirukana azabarega abatsinde.Mwishyure.Nimuce mu nzira zemewe n’amategeko.Iyo usumbye amategeko iyo agukubise hasi ntiweguka.

  2. Murenzi Passy

    11/09/2017 at 7:01 am

    nimubanze munyarukire muri Kamonyi, ahita mumudugudu wa Bukimba, akagari ka gihara, umurenge wa Runda.
    barebe ibibazo bihari babuze umuriro agatadowa niko kagikora kandi hita ngo nimumarembo yumijyi Wa kigari.

  3. Murenzi Passy

    11/09/2017 at 7:03 am

    nimubanze munyarukire muri Kamonyi, ahita mumudugudu wa Bukimba, akagari ka gihara, umurenge wa Runda.
    barebe ibibazo bihari babuze umuriro agatadowa niko kagikora kandi hita ngo nimumarembo yumijyi Wa kigari.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock