Rehmutullah arasobanura impamvu abahanga imideri muri EAC bataba mpuzamahanga – UMUSEKE

Rehmutullah arasobanura impamvu abahanga imideri muri EAC bataba mpuzamahanga

Umunyatanzaniya Ally Rehmutullah, rwiyemezamirimo mu bijyanye no guhanga imideri ukorera uyu mwuga muri Tanzania asanga hari byinshi bizitira abahanga imideri bo muri aka karere ka Africa y’iburasirazuba bituma bataba mpuzamahanga.

Umuhanzi w'imideri Ally Rehmutullah wavukiye muri Tanzania.

Umuhanzi w’imideri Ally Rehmutullah wavukiye muri Tanzania.

Rehmutullah niwe munyamideri wa mbere ukomoka muri Afurika y’iburasirazuba wamuritse imideri ye muri London Fashion Week.

Mu kiganiro kirambuye aheruka kugirana na “Africa Strictly Business”, Rehmutullah yagarutse kuri bike byiza abakora uyu mwuga wo guhanga imideri bahura nabyo, ariko anakomoza ku mbogamizi muri rusange ziri mu ruganda rw’imideri muri Afurika y’iburasirazuba.

Ubusanzwe Rehmutullah yafunguye iduka ry’imideli mu 2007, kugeza ubu afatwa nk’umwe mubahiriwe n’uyu mwuga muri Afurika y’iburasirazuba kubera ibikorwa bitandukanye agenda akora.

Rehmutullah ubwo yabazwaga uko abona muri rusange uruganda rw’imideli muri aka Karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Yagize ati “Nibyo koko hari byinshi tumaze kugeraho byiza, gusa ntibivuze ko nta mbogamizi abakora uyu mwuga bahura nazo.

Mu byiza ubu mbona njye na bagenzi banjye tumaze kugeraho harimo kuba uyu mwuga dukora umaze gukura cyane biciye kuri Internet no mu bitangazamakuru bitandukanye.”

Rehmutullah avuga ko abahanga imideri mbere batabonaga uko bashobora kumurika imideri yabo ngo bereke abantu ibyo bakora.

Ati “Kugeza ubu tumaze kugira ibitaramo by’imideri bitandukanye birimo Swahili Fashion Week ibera muri Tanzania, Kenya Fashion Week ibera muri Kenya no mu bindi bihugu byo muri aka karere ndatekereza ko byose bigenda bitegura imurikamideri iwabo. Ibi byerekana ko uruganda rw’imideri ruri gukura cyane kandi iri ni itangiriro.”

Ku rundi ruhande, Rehmutullah avuga ko urebye umubare munini w’abahanga imideri usanga ari bakorera imbere mu bihugu byabo gusa.

Kuri ibi bibazo ngo hiyongeraho kuba inganda z’abashinwa zikora imyenda iza ku isoko ryo muri aka karere ikaganza imyenda abahanga imideri bo mu karere baba bakoze.

Yagize ati “Ku giti cyanjye mbona ibihugu byacu byari bikwiye gukora iyo bwabaga bakagabanya umubare munini w’imyambaro iva muri Asia yinjira imbere mu bihugu byacu.”

Mu zindi mbogamizi Rehmutullah yagaragaje, harimo no kuba imyambaro bahanga idafatwa kimwe n’iy’abanyamahanga batari abanyafurika.

Aha yitanzeho urugero agira ati “Mu 2007 nigeze kumurika imideri nkoresheje bimwe mu bikoresho by’aba-Massai. Mu 2009 Louis Vuitton bakoresheje imideri yabo ibikoresho neza bimeze nk’ibyo nanjye nari nakoresheje, ariko byarantangaje ukuntu nabonye imyenda yabo yaraguzwe cyane kandi ndatekereza ko babonye akayabo k’amafaranga bakuye muri iyi myenda.”

Uyu munyamideri avuga ko abaturage nabo batajya baha agaciro ibihangano byabo kuko ngo usanga abenshi biyambarira ibyaturutse i Burayi no muri America.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock