RGB ngo niba indorerezi za F. Habineza zarakumiriwe ni uko zitari zifite ibyangombwa – UMUSEKE

RGB ngo niba indorerezi za F. Habineza zarakumiriwe ni uko zitari zifite ibyangombwa

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB ruvuga ko mu gikorwa cy’amatora nta ndorerezi zaba zarakumiriwe  kandi zifite ibyangombwa, rukavuga ko ibivugwa na Dr Frank Habineza ko indorerezi z’ishyaka rye zabujijwe gukurikirana amatora zishobora kuba zitari zifite ibyangombwa.

Usta Kayitesi ngo nta ndorerezi yari yuzuje ibisabwa yakumiriwe

Usta Kayitesi ngo nta ndorerezi yari yuzuje ibisabwa yakumiriwe

Nyuma y’amasaaha make Komisiyo ishyize hanze ibyavuye mu matora by’agateganyo, Dr Frank Habineza wahataniraga kuba Perezida yatangaje ko atashimishijwe no gutsindwa.

Uyu mugabo wari uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije yanavuze ko zimwe mu ndorerezi z’ishyaka rye zagiye zibuzwa kwinjira mu byumba by’amatora kugira ngo zikurikirane iki gikorwa ndetse hari n’izabujijwe gukurikirana ibikorw abyo kubarura amajwi.

Umuyobozi wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiborere, Dr Usta Kayitesi yavuze ko nta ndorerezi yari yujuje ibyangombwa yaba yarakumiriwe.

Akavuga ko niba izi za Frank Habineza zitari zujuje ibyangombwa zaragombaga kubuzwa gukora uyu murimo zitari zifitiye ububasha.

Ati “hari zimwe mu ndorerezi zagiye zikora ibihabanye n’amategeko kuko nk’urugero hari abazaga badafite ibibaranga  ko ari indorerezi  gusa uwazaga afite urwandiko yahawe n’umukandida ahagarariye baramwemereraga agakora akazike mu mutuzo…

Ikindi kandi wasangaga abari bahagarariye Mpayimana na Dr Frank baticara hamwe, yarazaga akagenda babaza niba ntazindi ndorerezi zihari bakatubwira ko baje bakagenda , ibyo rero umukandida wa Green party avuga ko indorerezi ze zakumiriwe mu matora twe ntabwo tubibona muri iyo sura.”

Dr Usta Kayitesi wagarutse ku byatangajwe na Habineza, yavuze ko ibyo yasohoye mu itangazo bihabanye n’ibi byo kuba indorerezi ze zarabangamiwe.

Ngo muri iri tangazo rya Dr Habineza, yavuze ko ibibazo byose yagiye ahura na byo byahitaga bikemurwa na komisiyo y’amatora, ngo anahamya ko ari ibintu Afurika yose n’andi mahanga bakwiye kwigira kuri aya matora yo mu Rwanda yabaye mu mutuzo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Mambobado

    08/08/2017 at 1:13 pm

    Ubwo se kuki Habineza atagiye i Rusororo, nako ku Kimihurura, ngo izo ndorerezi ze azakire ibya ngombwa? Immaculee wa Transparency, nako Kayitesi, ntaba yaramubwiye inzira bacamo ngo biboneke?

    • kalisa

      08/08/2017 at 3:01 pm

      Nubujiji bwabo nyine none c buriya nec ntiyari yarabahaye amabwiriza agenda indorerezi zabo

  2. Mikeno

    08/08/2017 at 3:57 pm

    Ibiburi gihe bihoraho mumtora yiwacu ngo indorerezi zakumiriwe kubera kubura ibyangombwa muri 2003 hobyari biteyubwoba.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock