RRA igiye kugurisha mu cyamunara UTC – UMUSEKE

RRA igiye kugurisha mu cyamunara UTC

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyamaze gusohora itangazo rishyira ku isoko inzu y’ubucurizi izwi nka “Union Trade Center (UTC)” y’umuherwe Ayabatwa T. Rujugiro uba mu buhungiro, ngo ikazagurishwa mu cyamunara kugira ngo hishyurwe imisoro nyir’inzu arimo.

UTC mu gihe cyayo yari inzu itinyitse mu mujyi wa Kigali.

UTC mu gihe cyayo yari inzu itinyitse mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko bigeragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi RRA Tusabe Richard, iyi cyamunara iteganijwe muri uku kwezi ku itariki 25 Nzeri 2017.

Iri tangazo riravuga ko UTC yashyizwe ku isoko “kubera ikibazo cy’imisoro nyir’uwo mutungo abereyemo Leta. Iyo cyamunara ikazabera aho umutungo uherereye.”

Kubera ibibazo nyirayo yagiranye na Leta, ndetse n’ifatirwa ry’imitungoye “mu mitungo yatawe na ba nyirayo” nk’uko Leta ibivuga, byari byitezwe ko igihe icyo aricyo cyose iyi nzu izagurishwa nubwo ntawari uzi igihe n’inzira bizacamo.

Itangazo

Itangazo rishyira ku isoko UTC

UMUSEKE.RW

24 Comments

  1. UTC

    11/09/2017 at 5:57 pm

    Nyirinzu yivugiye rimwe ko inzu ye nta mapine igira.Mbifulije icyamunara cyiza.

  2. Karyango

    11/09/2017 at 6:00 pm

    Harya Sam Rugege wadusobanuriraga ibyamategeko ibi mu buzima bwe ejo cyangwa ejobundi ashobora kuzabihagararaho nabyo akazabisobanura igihe cyose bazabimubariza?

  3. Bwenge

    11/09/2017 at 6:05 pm

    Nibagurishe

  4. Mpumu

    11/09/2017 at 7:06 pm

    Iriya nzu ko ibyara frw ava mu bukode buri kwezi, kuki abayacunga badafataho ngo bishyure imisoro ya RRA ? Ahubwo se ubundi ko Union Trade Center ari company, ubwo abanyamigabane bose barahunze ku buryo Leta ariyo icunga uriya mutungo ? Ababizi mwadusobanurira.

  5. Placide Ntamwete

    11/09/2017 at 7:27 pm

    Ko iriya nyubako imaze igihe icungwa na Leta, yakiri na amafaranga y’ubukode bwayo ni buryo ki Leta itiyishyuye imisoro. Amafaranga y’ubukode yashyirwaga hehe? Biteye urujijo no kwibaza.

  6. Karamuzi

    11/09/2017 at 11:37 pm

    Muzajye mucurika injiji sha twe ntabwo turinjiji,, nigute inzu yinjiza agera kiri milioni ijana Ku kwezi ibura imisoro koko?? Cg mubonye ko atatanfaga imisoro nyuma yuko avuyee mu Rwanda,, mujye mureka kutugira ibigoryi NGO mukabye namwe arko

  7. Ingona

    12/09/2017 at 2:14 am

    koko habure numutegetsi numwe ubwiza leta ukuri koko? !

    • UWIZERA

      12/09/2017 at 8:39 am

      Ndasubiza wowe witwa INGONA.Hagize umutegetsi uvuga,yahita atakaza national bread.Ntawe uvugana AMATA mu kanwa my friend.Bose batinya bwana mukubwa wabahaye umugati.Nyamara bakavuga ko mu Rwanda hali ubwisanzure na democracy!!!Ngo hari amashyaka menshi da.Amashyaka se ashyigikira FPR yose,ni mashyaka nyabaki?
      All are sycophants (inkomamashyi).Ni ba “NDIYO BWANA”.

  8. Kagabo

    12/09/2017 at 7:04 am

    Twibukiranye kobatangiye bavugako ntanyirayo igira ko igiye gucungwa naleta.icyo gihe ntakibazo cyimisoro bigeze bavuga.

  9. Cyamunara

    12/09/2017 at 8:09 am

    Genda Rwanda Uri nziza!! Ibi ntahandi wabisanga uretse mu Rwanda. Yahiritswe se ahubwo aho gukomeza guteza rwaserera mu misoro?

  10. Akumiro

    12/09/2017 at 9:10 am

    Niba ari kuriya Leta icunga imitungo yitwa ko itagira bene yo, harahagazwe.

  11. JOAN

    12/09/2017 at 9:17 am

    Nizere ko leta yateguye uzayigura naho ubundi uru rubanza ni uruca abana ubwo udacanye ku maso namubwira iki agure kbsa ……….

  12. Kagabo

    12/09/2017 at 9:36 am

    Hari amasezerano FPR yari yaragiranye n’abayiteye inkunga ku rugamba ko batazishyura imisoro mu gihe cy’imyaka 30 harimo ba Rwigara na ba Rujugiro. Amasezerano yaba yarasheshwe ba nyirubwite ntibabimenye. Uko tuzi Rwanda Revenue ikora nta kuntu société yageramo imyenda ya miliyari 5, baba bareba he? Ikibazo rero n insobe.

  13. Bosco imfura

    12/09/2017 at 9:55 am

    harahagazwe daa!!

  14. kalinda

    12/09/2017 at 10:20 am

    byatangiye iyi nzu itagira nyirayo, icyo gihe nta kibazo cy’imisoro cyavugwaga kuri iyi nzu, hanyuma iza gucungwa na Leta ari nabwo haje gutangazwa ko iki kibazo cy’imisoro? ba nyiri amafaranga nako abaratumwa nimujye kwihahira! harahagazwe!

    • Kamanzi

      12/09/2017 at 5:17 pm

      Nyuma yo kwitwa ko igurishijwe, ikigamijwe ni ukuyisenya. Umushumba uzaba witwa nyirayo azahita ayisenya hubakwe indi…

  15. Bagabo

    12/09/2017 at 10:36 am

    Bwana Kagabo aribaza cyangwa aratanga amakuru yuko abashyigikiye FPR mu rugamba rwo kugera ku butegetsi mu Rwanda batazishyura imisoro mu gihe cy’imyaka 30 ? Mwaduhaye amakuru y’impamo.

  16. Rebero

    12/09/2017 at 11:33 am

    akumiro ni itushi,harabaye ntihakabe!!!

  17. Mbaraga

    12/09/2017 at 12:15 pm

    Yewe akarengane karagwira…Isi ntigira inyiturano koko!!Hari umutegetsi witwaga Mobuto mu gihugu cy’abaturanyi. Ndabasabye muzarebe documentaire zivuga k’ubuzima bwe ziri kuri youtube. Muzakuramo amasomo menshi. Ngo byose bizashira hasigare urukundo. Nta gahora gahanze

  18. ukuri

    12/09/2017 at 2:23 pm

    Hano habuze numwe uvuganira leta ???? ko mbona mwese muri kuri cote y’ukuri ,??? ISOMO ukuri gutsinda ikinyoma, biratinda ariko ntibihera umucyo utamurura umwijima ……. twirinde guhemuka turangwe n’ubupfura mu nda !!! tubona turirimbe AMAHORO bitaribyo ibyo twubaka bizisenya ntawe ubikozeho kuko nta rufatiro bifi .

  19. Okocha

    12/09/2017 at 2:52 pm

    ukuri kbsa

  20. Gahigi

    12/09/2017 at 3:07 pm

    Ko nabonye se UTC ikorerwamo ,Abakoreramo bahakorera ku buntu ?! NIba bishyura se bishyura nde ?,FRW avamo ajyahe ???? Abayakira se kuki batavanamo ay’imisoro ?yewe niyo byaba ari ibirarane ko babyishyura .

    Muri iyi myaka ishize hari ijambo ry’irinyamahanga risigaye rikoreshwa mu kinyarwanda muri sens figure ” GUTEKINIKA ” kubera ukuntu ryagize HIT muri iyi myaka yose. Ubu iyo uvuze ko kanaka ATEKINIKA ntibagihita bumva ko ari umu Technicien nkuko bisanzwe !!

    Ubu uzitirirwa ko ariwe wayitsindiye wa wundi abantu batazanakeka ubu yarateguwe maze imwitirirwe !!!!

    Ibisigaye bibera muri iki gihugu rwose ni urucabana wa mugani wa …

  21. Bagaboo

    13/09/2017 at 9:01 am

    Ndabashuhuje, njye mbona hari ibikwiye kwitabwaho kurusha ibindi kuko mpamyako iyi nzu ari iy’umunyamahanga kabone niyo yaba itishyura imisoro bigeze kuyo batubwira itarishyuwe, ntago yatezwa cyamunara.njye mbona turi ba bangamwabo. Njye mbona ibi ari uguca intege cyane abanyarwanda baba mu mahanga cyane ko bakora bifuza gushora iwabo ayo baba bakoreye imahanga bigatanga akazi kandi bigatezi imbere igihugu. Mugihe birangiye bigenze gutya abenshi babona ko ntacyo byamara gushora Imali iwabo dore ko leta yayishyira mu mitungo itagira ba nyirayo bikarangira nk’uku nyine. Gusa njye icyifuzo cyanjye ni uko ibijyanye n’ubukungu byatandukana na politike umuntu yaba ari mu bashyigikira leta cyangwa abayinenga akagumana uburenganzira busesuye ku mitungo ye. Byatuma abashora imali b’abenegihugu barushaho kwiyubakira igihugu cyabo

    Murakoze

  22. Mbaraga

    13/09/2017 at 11:57 am

    Ikigamijwe ni ukuyisenya nyuma y’iryo tekinika ryo kuyigurisha. Ubundi bakubaka izindi nzu. Erega kiriya kibanza ni kiza cyane. Ubundi izina Rujugiro ryibagirane muri Kigali.Nzaba mbarirwa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock