RSE: Hacurujwe imigabane ya BK na Crystal Telecom ya miliyoni 3,5 Frw – UMUSEKE

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK na Crystal Telecom ya miliyoni 3,5 Frw

Kuri uyu wa 07 Kanama, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3 570 000.

Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (Photo: internet).

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).

Kuri kabiri, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exhange (RSE)” hacurujwe imigabane 6 300 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 1 575 000 Frw yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri, ku gaciro k’amafaranga 250 ku mugabane ari nako gaciro uyu mugabane wariho ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane 28 500 Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 1 995 000 Frw yacurujwe muro ‘deal’ imwe, ku mafaranga 70 ku mugabane umwe nawo igiciro cyawo kitahindutse.

Amasaha yo gufunga imiryango y’isoko kuri uyu wa kabiri yageze ku isoko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 500 ya Banki ya Kigali ku mafaranga 246 ku mugabane, gusa nta migabane igurishwa ihari.

Ku isoko hari kandi imigabane 18 000 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 125-135 Frw, ariko hari abifuza kugura imigabane 348 000 ku mafaranga 121.

Hari n’imigabane 288 300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 70-75 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Hari kandi imigabane 3 080 200 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 93 – 95 Frw, gusa nta baguzi bayo bahari.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved