RSE: Hacurujwe imigabane ya BK na Crystal Telecom ya miliyoni 7,9 Frw – UMUSEKE

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK na Crystal Telecom ya miliyoni 7,9 Frw

Kuri uyu wa 11 Kanama, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 7 985 000.

Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (Photo: internet).

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).

Kuri gatanu, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exhange (RSE)” hacurujwe imigabane 30 400 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 7 600 000 Frw yacurujwe muri ‘deals’ eshatu, ku gaciro k’amafaranga 250 ku mugabane ari nako gaciro uyu mugabane wariho ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane 5 500 Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 385 000 Frw yacurujwe muro ‘deal’ imwe, ku mafaranga 70 ku mugabane umwe nawo igiciro cyawo kitahindutse.

Uko isoko ryari ryifashe muri iki cyumweru

Muri iki cyumweru, ku isoko hacurujwe imigabane 70 700 y’ibigo bitandukanye ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11 555 000 yacujwe muri “deals” 7.

Hanacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (bonds) zifite agaciro k’amafaranga 13 100 000 Frw.

Amasaha yo gufunga isoko yageze isoko rigishyushye

Amasaha yo gufunga imiryango y’isoko kuri uyu wa gatanu yageze ku isoko hari imigabane 18 000 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati 125 – 135 Frw, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 348 000 ku mafaranga 121 Frw ku mugabane.

Hari n’imigabane 329 000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 70-73 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Ku isoko hari imigabane 2 939 300 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 93 – 95 Frw, gusa nta baguzi bayo bahari.

Hari kandi n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite k’amafaranga y’u Rwanda 100 000 000 ku mafaranga 103 ku mugabane.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock