RSE: Hacurujwe impapuro mvunjwafaranga za “IFC” za miliyoni 13 Frw – UMUSEKE

RSE: Hacurujwe impapuro mvunjwafaranga za “IFC” za miliyoni 13 Frw

Kuri uyu wa 07 Kanama, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda w’ibigo byigenga (Corporate bonds ) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 13 100 000, ku mafaranga 103.7 Frw ku mugabane, muri ‘deal’ imwe.

Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (Photo: internet).

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).

Izi mpapuro zacurujwe ni iz’ikigo mpuzamahanga cy’imari ” “IFC-International Finance Corporation” zizarangira kwishyurwa ku itariki 16 Gicurasi 2019, zikaba zifite inyungu ya 12.25%.

Kuri mbere, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exhange (RSE)” nta migabane y’ibigo biri ku isoko yacurujwe.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo umunani (8) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ntibyahindutse kuko bitacuruje, umugabane wa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 250 Frw, I&M Bank-Rwanda 94 Frw, Bralirwa 125 Frw, Crystal Telecom 70 Frw, Equity Bank 320 Frw, NMG 1 200 Frw, KCB 330 Frw, naho USL ikaba ku mafaranga 104 Frw.

Amasaha yo gufunga imiryango y’isoko kuri uyu wa mbere, yageze ku isoko hari imigabane 3 800 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mafaranga 255 Frw, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 5 000 ku mfaranga 250 Frw ku mugabane.

Ku isoko hari kandi imigabane 16 800 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 125-135 Frw, ariko hari abifuza kugura imigabane 348 000 ku mafaranga 121.

Hari n’imigabane 416 800 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 70-75 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Hari kandi imigabane 2 914 100 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 94 – 95 Frw, gusa nta baguzi bayo bahari.

Hari n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ku mafaranga 103 Frw ku mugabane, ariko nta mpapuro ziri ku isoko.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved