RSE: Umugabane wa Banki ya Kigali wamanutseho amafrw 5 – UMUSEKE

RSE: Umugabane wa Banki ya Kigali wamanutseho amafrw 5

Kuri uyu wa mbere, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (bond) n’imigabane ya Banki ya Kigali bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 94 099 500.

Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (Photo: internet).

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exhange (RSE)” hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (Treasury bonds) zifite agaciro k’amafaranga 93 900 000 Frw ku mafaranga ari hagati ya 103.3 – 105 Frw muri ‘deals’ ebyiri.

Banki ya Kigali (BK) niyo itatangiye neza icyumweru ku isoko, hanacurujwe imigabane 700 ya BK ifite agaciro k’amafaranga 199 500 Frw yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 285 ku mugabane umwe. Agaciro k’uyu mugabane kamanutseho amafaranga y’u Rwanda atanu kuko icyumweru gishize cyari cyasoje uri ku mafaranga 290.

Amasaha yo gufunga imiryango y’isoko kuri uyu wa mbere yageze ku isoko hari imigabane 57 700 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 285 na 300 ku mugabane, ariko nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.
Mbere y’uko isoko rifunga kandi hari 16 300 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 158 na 160 ariko ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 533 700 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 69 na 73 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Ku isoko hari imigabane 832 000 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 97 na 100 Frw, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 140 000 ku mafaranga 95 ku mugabane.

Hari kandi n’ubusabe bw’abashaka kugura imigabane 4 600 ya Equity Bank, gusa ntabifuza kuyibagurisha bahari.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock