RSSB irizeza abari muri Pansiyo ko 2017 irangira bongejwe – UMUSEKE

RSSB irizeza abari muri Pansiyo ko 2017 irangira bongejwe

Mu gihe Urugaga rw’abari mu kiruhuko cy’izabukuru “Association Rwandaise des Retraités (ARR)” rwashinjaga Ikigo k’igihugu cy’ubwishingizi n’ubwizigame (RSSB) guhora kibabeshya kubongeza umushahara, ubuyobozi bwa RSSB noneho bwabijeje ko uyu mwaka utazarangira batongejwe.

Ikicaro gikuru cya RSSB kiri mu mujyi wa Kigali

Ikicaro gikuru cya RSSB kiri mu mujyi wa Kigali

Modeste Munyuzangabo uyobora ‘ARR’ yabwiye Umuseke ko kuguma ku mushahara umwe mu gihe kirenga imyaka 10 bigira ingaruka ku mibereho y’abari muzabukuru kandi baba barakoreye igihugu.

Ati “Kuva muri Werurwe ubuyobozi bwa RSSB butangaza ko bitarenze Nyakanga buzaba bwatwongeje ku ijanisha rya 230% kubahembwa umushahara wo hasi w’amafaranga 5 200, ndetse na 0,6% kubahembwa hejuru ya Miliyoni twarategereje turaheba.”

Munyuzangabo anenga RSSB kuba ibabwira ibintu ntibishyire mu bikorwa, kandi ntinabegere ngo ibabwire ikibazo cyabayemo.

MUNYANDEKWE Oswald, umuyobozi w’ishami rya Pansiyo muri RSSB yemeza ko bari bafite ubushake bwo kubongeza ariko ko ataribo bafata umwanzuro wa nyuma.

Ati “Cyari ikifuzo kuko hari inzira nyinshi bicamo. Iyo gahunda yo kongeza isanzwe iriho imaze imyaka irenga nk’itatu igihe cyose tubabwira ko dushaka kubongeza ariko hagiye habamo imbogamizi hagati aho.”

Nk’uko biteganywa n’itegeko rya Pansiyo rigena ko buri myaka itanu hakorwa inyigo igaragaza uko ikigo gihagaze ari nayo ishingirwaho hagira ikigenerwa bari muri Pansiyo, iyaherukaga ni iyo mu 2012.

MUNYANDEKWE yatubwiye ko kuva mu kwezi gushize kwa Nzeri hari gukorwa inyigo nshya izagaragaza uko RSSB, n’ishami rya Pansiyo by’umwihariko rihagaze uyu munsi no mu myaka 10 cyangwa irenga 20 iri imbere ari nayo bazashingiraho bafata umwaznuro w’uko baongeza abari muri Pensiyo.

Ati “Ndahamya ko mu kwezi kw’Ugushyingo iyi nyigo izaba yarangiye, batanze na Raporo ya nyuma,…Igihe iyo mibare izaba yasohotse, tuzahita twihutira gutanga ibindi byifuzo ku bayobozi bafata ibyemezo bityo mu mpera z’umwaka, ni ukuvuga mu Ukuboza 2017 twakwizera ko hari ikintu abayobozi bazaba bafasheho umwanzuro tukaba aribyo dushyira mu bikorwa, <<bakagira icyo bongezwa>>.”

MUNYANDEKWE yemeza ko ubu Pansiyo ihagaze neza ku buryo nta kuntu batakongeza abari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yagize ati “Ndahamya ko Pansiyo ihagaze neza kuko nyikoramo, imibare ninjye nyitanga, biragaragara ko nta kibazo ifite, ariko abafata ibyemezo bo bakeneye kureba ngo mu myaka 5, 10, 20… tuzaba tumeze dute?”

Avuga ko umwanzuro wo kongeza abari muri Pansiyo bawugeza ku nama y’abaminisitiri, hanyuma umwanzuro ugasohoka mu iteka rya Perezida wa Repubulika, bo icyo bakora ni ugushyira mu bikorwa ibiba byasohotse muri iryo teka.

Uyu muyobozi w’ishami rya Pansiyo yizeza abari muri Pansiyo ko ibyifuzo bazageza kuri Guverinoma bizaba bifite ibipimo by’izamurwa riri hejuru nk’uko bari babibasezeranyije.

Gusa, MUNYANDEKWE akavuga ko kongeza umushahara wa Pansiyo bitazahita bihindurira ubuzima abahembwa amafaranga make kuko ngo “nk’abahembwa ibihumbi bitanu n’iyo wabongeza 300%, bagira ibihumbi 15 kandi nabwo adahagije ku isoko nk’uko babyifuza”.

Gusa, yizeza ko abahembwa amafaranga make bazakomeza kugenda babongeza kugira ngo nabo bazamukeho ku mushahara.

Nubwo hari abahembwa ibihumbi 5 gusa bitewe n’umushahara muto bahembwaga bagikora, ngo RSSB ifite n’abahembwa miliyoni kuva kuri imwe kugera kuri eshanu ku kwezi, gusa nabo ngo bazajya bongezwa ku ijaniha rito.

Ubu RSSB ifite abantu ibihumbi 33 bari muri Pansiyo, hakwiyongeraho n’ab’ibyago bikomoka ku kazi bakagera mu bihumbi 35. Buri kwezi ngo bahembwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe n’igice (1 500 000 000 Frw).

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. Rwabiko

    06/10/2017 at 2:47 pm

    Birantangaje cyane kumva ko ngo hari umuntu uhabwa Miliyoni eshanu, mu gihe ba nyagupfa babaha ibihumbi bitanu gusa. Ariko rero hari hakwiye kwigwa uburyo umuntu umwe atahembwa arenze Miliyoni imwe kuko aba aryamiye abandi.

    • KARAKE

      07/10/2017 at 9:24 am

      Ndasubiza wowe Rwabiko.Ubu busumbane buri mu isi,aho mwalimu ahembwa 40 000 FRW mu gihe ba Nyakubahwa bafata za millions,ntabwo buzakomeza.Mu isi nshya izahinduka Paradizo,abantu bazareshya kandi bakundane.Nta muntu uzongera gucura abandi cyangwa kubarenganya.

  2. Nyaruguru

    06/10/2017 at 9:37 pm

    @Rwabiko none se ubundi abantu mubuzima busanzwe banganya imishahara?
    Icyo numva twamenya ni imishahara nubundi itangana kandi nubundi ntabwo ari RSSB iyigena rwose.
    Bwana Oswald Munyandekwe mukomeze mukore akazi keza kdi murabishoboye ngendeye kukiganiro cyanyu numvise mwagiriye kuri Radio Rwanda mu kiganiro “isi ya none”.

    Mukomereze aho akazi keza!

  3. Twin Yeah

    07/10/2017 at 5:33 am

    Barongeza pansiyo se, abayimwe kugeza ubu kandi barakoreye Leta ikanabateganyiriza ibakata imishahara yabo bangana iki!!!!! Data we ntari muri abo ubwiteganyirize bwe si bwo muri gutamira!!! God is good! Izabibabaza! Ibisambo gusa!

  4. Mengi

    07/10/2017 at 6:24 am

    RSSB yarariwe kera hasigaye amazu gusa nayo yaritswemo ibyari by’inyoni.

  5. umusaza

    07/10/2017 at 6:51 am

    @Rwabiko niba utari ubizi bimenye pension ibarwa hagendewe ku mushahara umuntu yahembwaga agikora. Niba umuntu ahembwa 15000000 ukeka ko muri pension azafata angahe? Niba ahebwa 20,000 ukeka ko azafata angahe? Ntabwo uzakorera ubusa busa ngo nujya mu zabukuru rssb iguhe akugirira akamaro.

  6. Mutuzo

    07/10/2017 at 9:21 am

    Mwatubwira uwo muntu uhembwa miliyoni mu mwuga we amazemo imyaka itarenze 23 umwanya yararimo? nimyaka yarafite? nafashe urugero ku muntu ugiye muzabukuru muruyu mwaka yarakoreye leta kuva muri 1994 kuko nibwo leta yatangiye.Ababisobanukiwe bampe nkurugero.

  7. karinganire Boniface

    07/10/2017 at 11:49 am

    Mbese ababara( Ceux qui calculent) ayo mafaranga ya Pension baretse kubigira ubwiru bakaduhereza Formule bayabariraho bigkorerwa mu mucyo buri wese akajya avuga ati ngiye muri pension nahabwa angana gutya

    • Mwalimu

      07/10/2017 at 12:29 pm

      Nunganire Wowe Bonifasi..umuntu akajya kuri site ya RSSB agashyiramo itariki n’imyaka yakoze bitari ngombwa ko ashyiraho izina apps ikamubarira.Ndumva ibyo nta ngorane zirimo kandi dufite ikorana buhanga rikomeye.Iyo site ishobora kuba privé..igatanga umubare wa runaka..niba ikubariye ibihumbi 25 ukajya muri leta bakaguha 23 na magana ibyo byaba ari byiza.Ntanze umusanzu wanjye.

  8. ala

    08/10/2017 at 11:14 am

    muzatwongerereho ama pharmacie na clinique zo kwivurizaho twebwe ba karongi.(nk’abo mu tundi turere)
    twaraharenganiye pe…. zose mwarazihagaritse kandi kujya muhanga buri kwezi biratuvuna

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock