Rubavu: Abanyeshuri bikoreye Radio, umuti wica ibiheri n’ibindi… – UMUSEKE

Rubavu: Abanyeshuri bikoreye Radio, umuti wica ibiheri n’ibindi…

Muri Ecole de Science de Gisenyi(E.S.G) abanyeshuri baho bumva Radio yabo ivugira kuri FM ku murongo ya 92.00, bikoreye kandi agakoresho koza za mudasobwa, umuti wica ibiheri n’ibindi bavanye mu bumenyi bw’ibanze bahabwa n’ishuri nabo bagashyiraho akabo.

Aya makara n'ibindi bavanze nayo atanga amashanyarazi ya 3V

Aya makara n’ibindi bavanze nayo atanga amashanyarazi ya 3V

Abdul Karim Ndayisenga na mugenzi we Turikumwe Jean Claude biga muwa gatanu ishami ry’ imibare, ubugenge n’ubutabire(Physics-Chemistry- Mathematics) bakoze radion babasha no kuyishyira ku murongo wa FM ubu yumvikana ku ntera ya 300m aha mu kigo cyabo.

Bifashishishije ibikoresho bisanzwe bya muzika na radio yo mu modoka bakoresha nk’insakazamajwi (emeteur)

Ku ishuri babibafashijemo babaha ibikoresho nka mixer ndetse babifashijwemo na mwarimu radio yabo itangira kumvikana mu kigo hose, ubu basaba ko babona ubufasha bagakora Radio yakumvikana mu mugi wa Gisenyi wose.

Ndetse ngo biteguye gukomeza kwagura ubumenyi ku buryo mu mpera z’uyu mwaka bafasha radiyo zo muri za Gare kugira umurongo kuri Frequency Modulation (FM).

Abandi banyeshuri ba hano Habit Niyomugabo na Munayaneza Aime b’imyaka 14 gusa, biga muwa kabiri, barafatanyije bakora agakoresho ka ‘aspirateur’ gasukura ibikoresho bitajyamo amazi nka mudasobwa.

Ni nyuma yo kubona ko mudasobwa zisukurwa ariko ivumbi ntirishiremo.

Bavanye ubumenyi kuri Internet nk’uko babivuga maze bifashisha icupa ry’amazi ,ibisigazwa by’amacupa y’imibavu, batiri ya telefoni na dynamo, gukora aka gakoresho ngo byabatwaye amafaranga magana atanu gusa (500FRW)

Abandi bana biga mu muwa gatanu Niyonkuru Emmanuel,Iganamugabe Samuel na Irankunda Fulgence biga Imibare,ibinyabuzima n’ubutabire(MCB)  bakoze umuti wica udukoko bakoresheje ibimera bya tungurusumu, igikakarubamba, tangawizi, inyabarasanya n’indimu uyu muti wica ibiheri bikunze kwibasira abanyeshuri.

Abandi banyeshuri ba hano bitwa Niyonkuru Theonetse na Maniraguha Jean Damascene biga mu mwaka wa gatanu Imibare ,ibinyabuzima n’ubutabire(MCB)  bo bakoze amashanyarazi bakoresheje amakara, umunyu, amazi na aluminium bagamije gukemura ikibazo cy’abana bo mucyaro batagira amashanyarazi iwabo bikabagora gusubiramo amasomo.

Esri Hakuzimana uyobora iri shuri rya Ecole de Science de Gisenyi avuga koi bi abanyeshuri bakora bigaragaza ubuhanga n’impano bafite kuko ibyo bakora usanga atari ibyo bize gusa mw’ishuri.

Avuga ko ishuri rizabafasha gukomeza kuzamura impano n’ubuhanga bwabo uko rishoboye, asaba n’ababyeyi guha abana babo umwanya wo gukora iby’ubuhanga bafite bakaba banavumbura ibintu bishya.

Abakoze Radio bagerageza kuyivuza

Abakoze Radio bagerageza kuyivuza

Iyi Radio niyo mu kigo bose bumva

Iyi Radio niyo mu kigo bose bumva

Mu kigo bayumvira kuri 92.00 FM

Mu kigo bayumvira kuri 92.00 FM

Bakoze umuti wica udukoko tunyuranye turimo isazi n'ibiheri

Bakoze umuti wica udukoko tunyuranye turimo isazi n’ibiheri

Bakoze ka 'aspirateur' gakiza ivumbi ibikoresho bitajyaho amazi

Bakoze ka ‘aspirateur’ gakiza ivumbi ibikoresho bitajyaho amazi

Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

3 Comments

  1. Fredy

    03/10/2017 at 2:23 pm

    Ubundi kuva na kera iki kigo kirazwi mubitanga ubumenyi natwe twahize ibijyanye no kuvura kera bikihaba ariko aho tugeze tuba icyitegererezo!!abo banyeshuri ahubwo baterwe inkunga bakore byinshi bigezweho!mbifurije gukomeza gukura mubumenyi nikoranabuhanga

  2. mugisha obed

    03/10/2017 at 2:31 pm

    hakwiriye ivugurura mubijya nye no guhabwa agakiro kubumenyi ngiro kuruta kwira mumakayi ndabasaba mwese mumva ibyo mvuga ko mwatangira mukayoboka internet cyane youtube muburyo bwo gushaka ubumenyi bwisumbuyeho (totorial about want you want to develop) you wait even me my app

    • kanyarwanda

      04/10/2017 at 10:52 am

      hhhhhh obed what? ur App?? which one?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017