Rubavu: Aborozi bari gusabwa kureka gutwara amata mu ijerikani – UMUSEKE

Rubavu: Aborozi bari gusabwa kureka gutwara amata mu ijerikani

Nyuma y’inama zahuje Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ubuyobozi bw’uturere dukora ku ishyamba rya Gishwati n’amakoperative y’aborozi biga uko havugururwa imicururize y’amata hemejwe ko nta mata agomba gucuruzwa atanyuze mu ikusanyirizo kugira ngo acuruzwe hizewe ubuziranenge bwayo.

Amajerikani batwaramo amata akenshi ngo nta suku ihagije aba afite

Amajerikani batwaramo amata akenshi ngo nta suku ihagije aba afite

Murenzi Janvier umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu ari gusura imirenge yiganjemo aborozi babasobanurira uburyo amata akusanywa, atwarwa akanacuruzwa hashingiwe ku iteka rya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi,

Murenzi abwira aba borozi ko ikerekezo ari ugucuruza amata afite ubuziranenge n’agaciro kayo kugira ngo bigirire aborozi akamaro.

Ni nyuma y’uko hari abacuruza amata bongeyemo amazi bakayashyira ku giciro gito. Ibi ngo bitera akajagari no guha abantu amata mabi.

Ikindi kigoye kumvisha abatwara amata ni ukuyatwara mu bicuba aho kuyashyira mu majerikani, mu bicuba amata ngo ntahahurira n’umwanda nko mu majerikani kuko isuku y’amajerikani igoye.

Emmanuel Nsengiyumva twasanze ku ikusanyirizo ryo mu murenge wa Rubavu yabwiye Umuseke koko ibicuba bituma bizera isuku y’amata kuko ijerikani usanga kenshi yandura, gusa ngo niyo iyatwara byoroshye.

Ku makusanyirizo y’amata baranayapima, abayahavanye bakizera ko batwaye amata mazima, ibi nabyo biri mu bisabwa aborozi ngo bahindure imyumvire bumve ko amata akwiye gusuzumwa mbere yo gucuruzwa.

Amata acuruzwa aciye mu makusanyirizo mu karere ka Rubavu ni macye cyane ugereranyije n’atahanyura. Litiro 8000 mu cyumweru nizo gusa zica mu makusanyirizo agapimwa agacuruzwa.

Nyamara mu mugi wa Goma honyine hajyanwa litiro 30 000 buri munsi zivuye mu karere ka Rubavu.  

Mu Rwanda 90% by’amata agiye gucuruzwa ngo apfa kuko atwawe mu bikoresho bidafite isuku, naho hagati ya 3 na 5% by’amata ku makusanyirizo basanga adafite ubuziranenge cyane cyane yarongewemo amazi.

Muri Rubavu hari amakusanyirizo arindwi ari nayo ashakira amata isoko ku nganda zitunganya ibikomoka ku mata nka fromage/cheese n’ibindi.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iherutse gutangaza ko nta mata yemerewe gucuruzwa hanze y’u Rwanda ayanyuze mu nganda ziyongerera agaciro.

Barashishikarizwa kureka gutwara amata muri ubu buryo

Barashishikarizwa kureka gutwara amata muri ubu buryo

Rimwe mu makusanyirizo yo mu karere ka Rubavu

Rimwe mu makusanyirizo yo mu karere ka Rubavu

Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock