RUBAVU: Babyuka saa munani z’ijoro bajya gushaka ubaterera cashet kuri mutuelle – UMUSEKE

RUBAVU: Babyuka saa munani z’ijoro bajya gushaka ubaterera cashet kuri mutuelle

Nyuma y’aho havuguruwe uburyo bwo gutanga mutuelle de sante hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe, bamwe mu batuye i Rubavu bavuga ko ubu buryo bushya bwatumye kubona mutuelle bitinda, ngo bamara umwanya munini, akenshi batonze imirongo ku biro by’abashinzwe gutanga mutuelle de sante.

Kubera kuzinduka usanga bamwe biryamiye mu busitani

Umuseke wasuye Ikigo Nderabuzima cya Byahi mu murenge wa Rubavu mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, bamwe mu baturage bari baryamye mu busitani abandi bicaye bota akazuba kuko ngo bamaze gufata numero ibemerera kwinjira mu nzu itangirwamo serivici za mutuelle de sante.

Duhumure J.MV watubwiye ko yageze ku kigo nderabuzima cya Byahi saa kumi n’imwe z’ijoro akaba afite numero 53.

Yatubwiye ko amaze imisi itari mike asiragira ashaka mutuelle de sante mu gihe yishyuye mu kwezi kwa gatanu.

Tumubajije icyatumye atayibona kandi yarishyuriye igihe, yatubwiye ko yageze ku kigo nderabuzima bakamubwira ko atari mu mashini, agomba kujya ku kagari gushaka icyiciro kandi ngo umwaka ushize yari afite mutuelle de sante.

Hakizimana Timote uvuga ko yageze ku kigo nderabuzima cya Byahi saa cyenda z’ijoro, afite numero 50 yishyuye tariki 5 Kamena, yahawe umusi wo kuza guteza kashe ariko na n’ubu ntaratererwa.

Avuga ko ikibahangayikishije ari ukutajya gushaka icyatunga umuryango we.

Ati “Ab’iwanjye bagiye kwicwa n’inzara. Noneho ikimbabaje kurushaho ni abanyeshuri bazagenda batajyanye mutuelle de sante kuko nta cyizere mfite cyo kuyibona.”

Avuga ko icyo abona cyakemura ikibazo ari uko bakongera abakozi bakabafasha kubona mutuelle bitabagoye.

Nyiramahirwe Doroteya twasanze ari ku murongo atwite, yatubwiye ko bitoroshye kubona mutuelle kuko kubera intege nkeya afite yahageze saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ariko akaba afite numero ya 77.

Ati “Ikibabaje ni uko umuntu yirirwa yicaye hano ntabone mutuelle. Hari umukozi umwe bakakubwira ngo uzagaruke mu kindi cyumweru.”

Akomeza avuga ko babongereye abakozi byabafasha kuko umwanya bata bicaye baba bakoze ibindi byinjiriza imiryango yabo amafaranga.

Ikibazo gikomeye abaturage ni uko bashobora kurwara barishyuye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ntibemererwe kuvurwa kuko mutuelle zabo zitarongererwa agaciro.

Mugisha Honor Unyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, avuga bitewe na system nshya yaje, umuntu utari muri mashine ajya ku kugari bakamushyiramo, ibisigaye bigakorwa n’abakozi ba RSSB.

Ku kibazo cyo kumenya niba ubuyobozi buzi ko abaturage birirwa batonze imirongo ntibahabwe serivisi, Mugisha Honor yatubwiye ko ibyo bireba RSSB kuko iyo umuntu yageze ku kigo nderabuzima ari cyo kigomba kumuha serivisi.

Umukozi wa RSSB i Rubavu yabwiye Umuseke ko ntacyo ashobora kuvuga kuko ngo i Kigali niho haba umuvugizi.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi Wungirije wa RSSB ushinzwe Mutuelle de Sante, adusubiza mu butumwa bugufi ko aho ari atabasha kwitaba telefoni, tumwandikira ubutumwa bugufi ariko ntarabusubiza.

Uretse uko bimeze ku kigo nderabuzima cya Byahi, amakuru atugeraho atubwira ko ari ikibazo rusange kiri mu karere kuko “sytyem” n’abakozi badahagije ku bigo nderabuzima abaturage bavuga ko ikibazo gikomeye.

Gutanga mutuelle de sante kuva byatangira gukorwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe mu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017, abaturage bakomeje kuvuga ko batigeze boroherwa kuko bishobora gutwara imisi itanu kugira ngo umuturage abone mutuelle de sante.

Utarambirwa vuba yirirwa yicaye ku Kigo Nderabuzima

Utarambirwa vuba yirirwa yicaye ku Kigo Nderabuzima

Ako gapapuro ni icyangombwa gihabwa utari muri systeme (utabonets emu mashini)

KAGAME  KABERUKA  Alain
UMUSEKE.RW

15 Comments

  1. Gasongo

    10/08/2017 at 2:48 pm

    ARIKO MANA, UKWIYE GUTABARA ABANA BAWE KABISA!!!

  2. Rupiyasi

    10/08/2017 at 5:01 pm

    Batoye intore izirushintambwe nibareke kuganya bishakemo ibisubizo.Ibi tuzongera kubyumva muti 2024.

  3. jp

    10/08/2017 at 5:21 pm

    Ariko rero ababishinzwe bige uko services za mutuelle zanozwa kuko abaturage barababaye cyane. Nanjye ndabizi, mu gihe cyo kuyongerera igihe biragoye cyane kandi umuturage aba yishyuye amafaranga asabwa.

  4. kalinda

    10/08/2017 at 6:26 pm

    mbega service mbi weeeeee!

  5. John

    10/08/2017 at 8:27 pm

    Nanjye i Nyamirambo byansabye kubyuka saa cyenda njya gufata nimero (umurongo), nasubiyeyo saa moya

    • Muhakwa

      10/08/2017 at 8:34 pm

      Mwitubihiriza amatora umusaza atararahira.

      • Rukwavu

        10/08/2017 at 9:38 pm

        Nibyo twose.Ibi ntabwo twari tubikeneye mbere yamatora nubu ntabyo dukeneye kumenya kimwe na Rwanda air batigeze batubwirako yari yarahagaritse ingendo mu burayi.

        • Nzabandora

          11/08/2017 at 8:19 am

          Umuturage arfite akababaro none ngo ntakavuge!!!?? Iyo si demokarasi ahubwo ni ikindi ntazi!!! Tekererza uwo mugore utwite, ubu inda imufashe yagenza ate kandi adafite mutuel kandi yaramaze kuriha mu kwezi kwa gatandatu cyangwa ukwa gatanu!!! Uribaza imvune byamutwaye ngo abone ayo mafaranga yarishye!!! None arayatanzenta mutuel abonye none ngo naceceke ntusha kumbyumva!!! Iyo ni myumvire mibi kuko uwo twitoreye twese abanyarwanda nzi neza kandi ndabihamya mpagaze ku maguru yanjye abiri ko ATABISHYIGIKIYE KUKO IMIKOREREYE TURAYIZI ABANYRWANDA TWESE AHUBWO MURI KUMUTOBERA KWELI!!!

      • Mashyo

        11/08/2017 at 4:35 pm

        Ibaze nk’abazungu basomye zino nkuru na Rwanda days tuba twaberetse?

  6. Hk

    11/08/2017 at 1:57 am

    Ibi ntago biba mu rwanda reka reka mutuelle uragenda bagahita bayiguha…oyeeeeee twaratsinze

    baturage bagisenyi mwihangane!

  7. Kanyarwanda

    11/08/2017 at 6:50 am

    Umva ko services ziba mbi!
    ibi byo ni agahoma munwa! Ubu se watera imbere gute warazirikiwe ku biro bya mituel? Ubwo koko murabona aba bantu basiragiriye aha bazongera kugaruka mu mwaka utaha?
    Leta yari ikwiye kureka hakabaho n’ibigo byigenga bitanga mituel ku giciro cyo hasi bityo umuntu akajya ajya aho services zinoze, abatanga services mbi bagahomba bakavaho, kuko n’ubundi iyi monopoly ubwayo bitinde bitebuke izasenya iyi system kubera services mbi cyane! (wagira ngo ntibazi ko umu client akwiye kuba umwami!)

  8. MM

    11/08/2017 at 7:31 am

    KWISHYURA TALIKI 26/05/2017 BIKAGERA TALIKI 10/08/2017 UTARAHABWA IBYANGOMBWA WISHYUYE

    • Mayobera

      11/08/2017 at 1:19 pm

      Muzabaze Shyaka azababwirako abanyarwanda bafite imiyoborere myiza ndetse ko bayishimiye 150%

  9. MAHORO

    11/08/2017 at 7:34 am

    NGIYO RSSB TWARIDUTEGEREJE KO IZAKEMURA IBIBAZO. KERA UBURYO BWIKORANABUHANGA BUTARAZA WAJYAGA MU BUYOBOZI BAKAKUBWIRA NGO IMASHINI YARAGUSIMBUTSE, UKIBAZA NIBA ARI YO YIKORESHA BIKAKUYOBERA. NONE BABIHINDURIYE INYITO(SYSTEME). NIBAFASHE ABATURAGE BAREKE KUBESHYA MUZEHE WACU. UBWO PEREZIDA NIWE UZAKEMURA ICYO KIBAZO KOKO?

  10. jean

    11/08/2017 at 10:05 pm

    Ababishinzwe bakwiriye kwiga Ku kibazo cya mutuelle kigakemuka umuntu ntakwiye kwishyura amafaranga narangiza no gutererwaho cashe ngo bibe ikibazo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock