Rubavu: Bagiye gutangira guhugura abakozi ku rurimi rw’amarenga – UMUSEKE

Rubavu: Bagiye gutangira guhugura abakozi ku rurimi rw’amarenga

Umuyobozi w’Inama y’abafite ubumuga mu Karere ka Rubavu, Jeannette Kagaba yabwiye avuga ko mu ntangiriro z’ikiciro cya kabiri cy’ingengo y’imari ya 2017-2018 bateganya gukorana n’Urugaga nyarwanda rw’abafite Ubumuga bwo kutavuga no kutumva bakigisha abakozi bose ururimi rw’amarenga.

Jeannette Kagaba ukuriye Inama y’igihugu y’abafite ubumuga i Rubavu

Yavuze ko uru rugaga Rwanda National Union for Deaf hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bazafatanya muri iki gikorwa.

Kugira ubumenyi bw’ururimi rw’amarenga ngo bazabasha mu gutanga serivisi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko ubusanzwe byabagoraga kuvugana.

Akarere ka Rubavu gafite abafite ubumuga muri rusange bagera ku 2 900 abenshi bakaba ari abafite ubumuga bw’ingingo.

Kagaba yavuze ko inama yabahuje n’inzego zirebana n’imibereho myiza y’abaturage muri n’abafite ubumuga by’umwiariko yatumye bungurana ibitekerezo ku bibazo by’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, no kurebera hamwe icyakorwa ngo ibibazo byabo bijye bibonerwa umuti cyane cyane bishingiye ku kumvikana ku rurimi rw’amarenga.

Yavuze ko kugira ngo biriya bizashoboke bateganya guhugura abakozi bo mu nzego zose ku rurimi rw’amarenga kandi ngo bazabitangira bitarenze mu Ukwakira uyu mwaka.

Ushinzwe urubyiruko mu Rugaga nyarwanda rw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Jean Damascene Bizimana yavuze ko biteguye kuzakorana n’Akarere ka Rubavu bakabahugura ku rurimi rw’amarenga ariko ngo bizaterwa n’ubushake bw’Akarere.

Yifashishije umusemuzi Bizimana yagize ati: “Twe dufie abarimu b’uru rurimi bahagije. Dutegereje ko Akarere katubwira igihe kazaba kiteguye tukaza guhugura abakozi bako.”

Guhugura abakozi batandukanye mu rurimi rw’amarenga ngo ni ikintu basanzwe bakora ariko ngo haracyari benshi babikeneye hirya no hino mu gihugu.

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Karere ka Rubavu witwa Wellars Munyaneza yabwiye Umuseke ko kuba hari abakozi b’Akarere batazi ururimi rw’amarenga bituma batamenya gahunda zitandukanye za Leta.

Munyaneza yavuze ko abakozi nibamara guhugurwa bizabagirira akamaro mu nzego zitandukanye harimo  no kumenya uko bakwiteza imbere binyuze mu kumenya imikorere y’amakoperative bityo bakayajyamo.

Munyaneza avuga ko abenshi mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona muri Rubavu batiga, abandi bagahezwa mu ngo n’ababyeyi babo.

Ngo imikoranire ya hafi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu izabafasha mu gucunga umutungo wa za Koperative bazashinga.

Urugaga nyarwanda rw’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva rwasoreje mu Karere ka Rubavu amahugurwa rwahaga abakozi bo mu nzego za Leta mu turere dutatu, Huye, Nyagatare na Rubavu.

Abakozi basobanuriwe ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bafite ibibazo byihariye birimo kutamenya amakuru atandukanye kuko bagenzi babo bavuga kandi bakumva batazi ururimi rw’amarenga ngo babasangize amakuru.

Ibi ngo bituma batagira uruhare rutaziguye mu bikorwa bya Leta kandi zimwe muri gahunda za Leta zikabageraho zitinze cyangwa se ntibazibone.

Uyu musore afite ubumuga bwo kutavuga no kutumva yitwa Wellars Munyaneza. Yari umwe mu bahagarariye abandi muri Rubavu

Jean Damascene Bizimana ushinzwe urubyiruko muri RNUD

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock