Rubavu: Havutse inka ifite imitwe ibiri n’amaso ane – UMUSEKE

Rubavu: Havutse inka ifite imitwe ibiri n’amaso ane

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu mudugudu wa Kanyamitura Akagari ka Micingiro mu murenge wa Mudende inka yabyaye inyana ifite imitwe ibiri ariko ihita ipfa.

Yapfuye ikivuka

Yahise ipfa ikivuka

Byabaye ahagana saa kumi n’imwe aho inka y’uwitwa Mbonizana yari imaze igihe ihaka yabyaye inyana idasanzwe yavutse ifite imitwe ibiri ku gihimba kimwe.

Iyi nyana yahise ipfa yari ifite kandi amaso ane.

Byari igitangaza kuri benshi mu bantu ba hano nubwo bwose iyi nyana bahise bayihamba.

Jean Bosco Rwibasira umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende yabwiye Umuseke ko iyi nka yavutse koko igahita ipfa bagahita bayihamba.

Ku matungo n’inyamaswa ibi bita ‘Polycephaly’ bijya bibaho rimwe na rimwe, hari hamwe na hamwe inyamaswa nk’isi zavutse zikabaho mu gihe runaka.

Ubusembwa nk’ubu mu guhaka kw’itungo abahanga bavuga ko nubwo budakunze kubaho bushobora guterwa n’imisemburo yongewe mu biryo by’amatungo.

Abantu benshi ba hano batangariye iyi nka yavutse

Abantu benshi ba hano batangariye iyi nka yavutse

Alain K.KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

3 Comments

  1. MUTABAZI Justin

    24/08/2017 at 8:47 am

    Ark Rubavu ni akarere k’ibitangaza pe, niho umubyeyi yabyaye urukwavu none birasubiye inka ivukanye imitwe ibiri. Dutegereje igitangaza cyo kubona ubuyobozi butezimbere akakarere gusa

  2. MUKAPAPA Magnifique

    30/08/2017 at 6:04 pm

    Ariko koko tugeze mu bihe bya nyuma, icyo n’igitangaza gikomeye cy’uko satani yifatiye isi. yoo!Imana itabare igihugu pe!

  3. manzi pacific

    05/09/2017 at 9:16 am

    yoo!!,mwihangane

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock