Rubavu ho barifuza iki kuri Perezida uzatorwa? – UMUSEKE

Rubavu ho barifuza iki kuri Perezida uzatorwa?

Mu mugi wa Gisenyi ho bishimira cyane imihanda myiza bubakiwe ariko bifuza cyane ko Perezida uzatorwa yategeka ubuyobozi bw’Akarere bugakemura ikibazo cy’isoko rya kijyambere rimaze imyaka itanu ritangiye kubwaka ariko inzu ikaba yarabaye igihuku. Abo hanze y’umugi bo barifuza imihanda ngo bageze umusaruro wabo ku isoko.

Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka hafi itanu abaho bategereje ko ryuzura

Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka hafi itanu abaho bategereje ko ryuzura

Mu mugi wa Gisenyi bababajwe cyane no kuba iri soko rya kijyambere rituzuzwa ngo bacururiza ahantu hakwiye. Uzatorwa ngo yakwihutira iki kibazo kuko bitangaje kubona isoko rya Musanze ryaratangiye kubakwa nyuma y’iri ryabo ariko rikaba ubu ryaratashywe.

Mu murenge 12 igize Akarere ka Rubavu abatuye mu mirenge itatu nibo badafite ikibazo cy’amazi meza. By’umwihariko mu murenge wa Gisenyi hari aho bafata amazi meza nk’imbonekarimwe kuko bayabona rimwe mu cyumweru.

Abahozi b’ibirayi bo mu mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Mudende bifuza ko Perezida uzatorwa yasaba MINAGRI gushyira imbaraga mu kubabonera imbuto z’indobanure bakongera umusaruro wabo kuko ubu ngo ubu buhinzi babugize umwuga.

Ikibuga cy’indege cya Gisenyi nacyo basaba Perezida uzatorwa kwihutisha iyubakwa ryacyo kuko ngo byavuzwe cyera ndetse bamwe barimurwa ngo cyubakwe ariko ntibikorwe.

Mu buzima abaturage baganiriye n’Umuseke bifuza cyane ko Perezida uzatorwa yasaba MINISANTE kuzamura urwego rw’ibitaro bya Gisenyi kuko ngo hari ababura ubuzima bitewe n’uko ibitaro biri kurwego rwo hasi, bigahabwa abaganga b’inzobere.

No mu nkengero z'umugi wa Gisenyi bishimira ko imihanda iri gukorwa

No mu nkengero z’umugi wa Gisenyi bishimira ko imihanda iri gukorwa

Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

3 Comments

  1. kadogo

    26/07/2017 at 9:35 am

    mwiyibagije ko Rubavu ntaho gutegera abagenzi igira hajyanye nigihe kimwe ninyubako akarere gakoreramo

  2. Munyagisenyi

    26/07/2017 at 9:54 am

    Njyewe ibintu 10 namusaba:
    1. Kuzamura ibikorwa by’ubukerarugendo, cyane cyane hanozwa ubukorwa n’abanyarwanda hamwe n’abanyekongo mu mu karere ka Rubavu, ndetse hagashyirwaho ibikorwa byunganira Kivu lake mu bukerarugendo byaba ibishingiye ku muco, ubuhahirane cyangwa se ku kwidagadura;
    2. Gufasha urubyiruko kubona imirimo kuko usanga abenshi (cyane cyane abize) bigendera mu yindi mijyi kubera kubura amahirwe y’imirimo. Hakwiye ibigo (hubs) bifasha urubyiruko kwihangira imirimo muri sectors zose ndetse n’urubyiruko rukaganirizwa ku mahirwe (business opportunities) akarere gafite.
    3. Imihanda mizima mu mirenge y’icyaro, ndetse no kurangiza umuhanda Rubavu – Rutsiro – Karongi
    4. Amazi meza n’amashanyarazi, cyane cyane mu mirenge y’icyaro
    5. Kuzamura imitangire ya services, haba mu bikorera no mu nzego za Leta
    6. Gushyigikira ukwishyirahamwe kw’abantu mu gushinga ibigo bishora imari, no kubyorohereza mu mikorere yabyo
    7. Kunoza services zijyanye n’imyubakire, kandi abaturage baturiye imihanda ya kaburimbo bagahumurizwa ku byerekeranye n’uko bagombwa kubaka amagorofa byanga bikunze, byaga ngombwa aho amagorofa ategetswe ba nyirubutaka bakoroherezwa mu kubona inguzanyo zo kubaka cg se kugira uruhare mu byubakwa.
    8. Gukomeza gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’ibyo kurwanya no gukumira akarengane
    9. Kuzana inganda zunganira Blarirwa mu gutanga akazi; hanafashwa ibigo bihuza benshi ndetse n’ama cooperatives (aya kera n’ayavuba) nka za Kiaka, coopilac,camr,ucoperu, sosergi etc… kuzamuka bikagera ku rwego rw’inganda
    10. Kuzamura isuku y’abantu yaba ku mubiri, aho batuye ndetse no kwita ku bidukikije muri rusange
    11. Gukemura ikibazo cy’abana b’inzererezi bo mu murenge wa Gisenyi bazwi ku izina ry’ABUZUKURU BA SHITANI, bagafaswa kugororwa, ndetse hakabaho na gahunda idasanzwe yo gukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, uburere bushingiye ku bumenyi rusange, umuco n’indangagaciro nyarwanda
    12. Gushyiraho uburyo abayobozi bariganya cyangwa se barenganya abaturage bajya bakurikiranwa mu nkiko kandi ibyaha bakoze bakabihanirwa n’amategeko.

    • Munyagisenyi

      26/07/2017 at 10:04 am

      ibi ni ibyo nasaba byiyongera ku byavuzwe mu nkuru.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock