RUBAVU: Isoko rya kijyambere rya Rukoko abacuruzi barivamo bagacururiza hanze – UMUSEKE

RUBAVU: Isoko rya kijyambere rya Rukoko abacuruzi barivamo bagacururiza hanze

Nyuma y’aho isoko rya Buhuru ryimuriwe mu isoko rya kinjyambere rya Rukoko abaricururizagamo baravuga ko bahangayikishijwe bikomewe no kubura abakiliya bitewe n’abacururiza mu mihanda itandukanye iza ku isoko.

Aba bacuruza isambaza hanze y’isoko

Mu myaka itanu ishize iri isoko ritangiye gukorerwamo abaricururizamo barivamo bakajya gucururiza mu mihanda kuko ngo ariho hari abakiliya.

Saa tanu z’amanywa ubwo Umuseke wasuraga iri isoko twasanze abacuruzi ari bake bigaragarira amaso kuko  ukurikije ubushobozi bw’isoko rya kinjyambere abarikoreramo ntibageze ku 10% ry’akabaye baririmo.

Mu nzu zo gucururizamo 38, twasanze inzu eshanu zonyine arizo zicururizwamo ahandi hafunze.

Ntamugabumwe Jerome ucururiza muri iri isoko yabwiye Umuseke ko bahangayikishijwe cyane no  kutabona abakiliya bitewe n’abucururiza hanze y’isoko badasora.

Ati “Tubona ari intege nke z’abayobozi, usanga ibintu bitanditse ahantu hose, nta muntu uzaza kugura hano ibintu abisize hanze.”

Yavuze ko bahora babibwira ubuyobozi bakizezwa kubavana hanze bose bakazanwa mu isoko ariko ntibabikore bigatuma n’abaje mu isoko bavamo.

Agira ati “Araza yabura abakiliya akagenda, undi akaza agahanyanyaza byamunanira agasubira aho yabona abakiliya, turifuza ko abantu bose baza muri iri isoko bagatozwa guhahira aha aho kugira ngo bahahire mu duce dukikije isoko.”

Uwamahoro Rebecca ucuruza itomati avuga ko yatangiye gucururiza mu isoko rya Buhuru nyuma bajyanwa mu isoko rya kijyambere, ariko kuri ubu abo bavanye Buhuru ngo basubiye gucururiza mu dusoko dutandukanye twegereye isoko kubera kubura abakiliya.

Ati “Umuntu ntiyaza hano ibyo ashaka biri ku muhanda, kubera kubura abakiliya abo twavanye Buhuru dusigaye turi babiri  gusa, abandi bagiye mu dusoko turi hirya no hino kuko ariho hari abakiliya abandi baricara kubera guhomba.”

MURENZI Janvier umuyobozi w’Akarere ka Rubavu by’agateganyo avuga ko ikibazo bagihagurukiye kuri ubu bakaba bamaze kuvana umubare munini w’abacuruzi ku muhanda.

Ati “Ubu biragenda bicika kuko si nka mbere abatabyumva neza na bo ubukangurambaga burakomeje kuko gucururiza ahatari isoko bitemewe n’amategeko y’ubucuruzi mu Rwanda.

Usanga bamwe mu baturage bagana utu dusoko umuyobozi avuga ko tutemewe mu masaha y’umugoroba cyane cyane mu kagari ka Byahi ahitwa Buhuru ari naho hahoze isoko mbere hakaza kubakwa Sacco y’Umurenge wa Rubavu.

Mu isoko rya Rugerero naho kubona ryaremye neza biragoye, abahatuye barema isoko rya Gisenyi n’irya Mahoko, na Mbugangali kuko abacuruza bavuga ko ariho hari abakiliya.

Isoko ryambaye ubusa, imyanya myinshi ntikorerwamo

Imyenda itanditse ku muhanda hanze y’isoko

Buhuru batandika ku muhanda ibicuruzwa

Amaduka arafunze ntabacuruzi barimo ngo babuze abakiliya

KAGAME KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Semusambi

    12/09/2017 at 3:59 pm

    Ntabwo ari Rubavu honyine.Usanga kuryinjiramo baguca amafaranga utaza nokunguka kuruwo munsi ugahitamo kujya hanzi yaryo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock