Rubavu: Perezida yahabonye umwanda ba Gitifu b’imirenge ibiri bahita bahagarikwa – UMUSEKE

Rubavu: Perezida yahabonye umwanda ba Gitifu b’imirenge ibiri bahita bahagarikwa

Mu ruzinduko rw’ubukerarugendo Perezida Kagame yanyuzemo mu karere ka Rubavu aho yabonye umwanda byaviriyemo abayobora imirenge yaho guhagarikwa amezi abiri. Nabo ngo bari kwikosora.

Umugi wa Gisenyi mu murenge wa Gisenyi

Umugi wa Gisenyi mu murenge wa Gisenyi

Abahagaritswe n’ubuyobozi ni Elizaphanie Ugirirabino uyobora Umurenge wa Nyambumba, Uwimana Vedatse uyobora Umurenge wa Gisenyi hamwe na Nkurunziza Noel uyobora Akagari ka Nengo.

Aba bahawe ‘mise en pied’ bahagarikwa mu gihe cy’amezi abiri ngo bikosore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba yabwiye Umuseke ko umushyitsi mukuru waciye mu murenge wabo koko hari aho yabonye imyanda.

Iyi myanda ngo ni ahantu ku nzira usanga abaturage bamwe bagiye bihagarika, n’uducupa twavuyemo inzoga tunyanyagiye hamwe na hamwe no hafi y’ikiyaga.

Ati “kubona umushyitsi adusura agasiga avuze ati hano hari isuku nke, icyo nicyo cyadukozeho. Burya ijisho ry’umushyitsi riba ryaje no kureba kandi natwe twaremeye ko hari aho yabonye isuku nke. Ubu turi gukaza ingamba twikosora.

Twahise tubikemura ubu unasubiyeyo nta mwanda wabona, burya umushyitsi yagusuye cyane cyane umuyobozi mukuru nk’uriya akabona umwanda ugomba kwihatira kubikosora ku buryo nawe byazamugeraho ko twikosoye”

Aba bayobozi bahagaritswe kuva 08 Nzeri 2017 kugera 08 Ugushyingo 2017.

Muri iki gice cy’iyi mirenge igize Umugi wa Rubavu hasanzwe havugwa ikabazo cy’imodoka zitwara imyanda zica kuri imwe n’imwe iri ku nzira.

Alain K.KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

19 Comments

  1. Gati

    09/09/2017 at 3:36 pm

    Ntabwo bafunzwe se?

  2. Kabazo

    09/09/2017 at 3:38 pm

    Twahise tubikemura ubu unasubiyeyo nta mwanda wabona, burya umushyitsi yagusuye cyane cyane umuyobozi mukuru nk’uriya akabona umwanda ugomba kwihatira kubikosora ku buryo nawe byazamugeraho ko twikosoye”

    Ayobora iki uwo muzungu? ahagarariye ikihe gihugu?

  3. Nyakabwa

    09/09/2017 at 3:42 pm

    Ese ubwo abo bagitifu bahagaritswe binyuze muyahe mategeko?

    • Gatsinzi Egide

      09/09/2017 at 5:30 pm

      @ Nyakabwa, ngo bahagaritswe binyuze mu yahe amategeko ??? Oh my God, ntimugakabye ubuswa. Ese ubundi uzi icyo contracts zabo zivuga? Ahubwo iyo uba uzi ubwenge dore ibibazo wari kwibaza:
      – abayobozi b’Akarere babonye ko abakozi bo munsi yabo badashoboye ari uko HE abivuze? Bo bakora iki?
      – ninde utazi ko Akarere ka Rubavu kadaheruka kugira ubuyobozi bushoboye?
      – kariya Karere kageze aho umwanzi ashaka kazatabarwa ryari?
      Naho abagaritswe by’agateganyo bo niba bumva bitubahirije amategeko bazagane inkiko

      • ndahayo

        10/09/2017 at 5:23 am

        contra kagire inkuru yiforore uyitwereke

    • GG

      09/09/2017 at 7:08 pm

      Umva nawe ra, binyuze mu mategeko agenga umurimo. None se gukora nabi umurimo ushinzwe ugirango ntibihanirwa. Burya habaho kwihanangiriza, guhagarikwa by’igihe gito, integuza n’ibindi bihano. Kandi ushobora kuhabwa ikisumbuye bitarinze gutegereza ko uhera ku gito ugenda uzamuka, biterwa nyine ni uburemere bwaryo.
      BURIYA nka GISENYI ni umujyi w’ubukerarugenda, ugomba guhora uri smart. Ufite isuku n’abaturage bakeye. NTAMIKINO RERO, uwo binaniye ubwo azajya yibwiriza. Ni ibyo.

  4. Regis

    09/09/2017 at 5:27 pm

    Président wa république arabyemerewe

  5. Ntawangake

    10/09/2017 at 3:25 am

    No kwirukanwa burundu byashobokaga kandi hubahirijwe amategeko agenga abakozi ba Leta.Abashaka gukora uko babyumva bazajye gushinga companies zabo maze basezere muri Leta.
    Nta mpamvu rero yo gushyigikira abanyamafuti batubahiriza inshingano biyemeje igihe basinyaga amasezerano y’akazi ka Leta.

  6. Dude

    10/09/2017 at 8:30 am

    Ngo umuzungu? Umushyitsi mukuru bivuga ko aba ari umuzungu se, soma neza inkuru Niba utigiza nkana uwo muyobozi mukuru uramumenya. Ntanumushyitsi umurenze ahubwo mu gihugu ayoboye.

  7. Dude

    10/09/2017 at 8:31 am

    @ kabazo

  8. Nathanaël

    10/09/2017 at 8:56 am

    Biba bikwiye ko burigihe umuntu aba agomba guharanira kunoza ibiri munshingano ze,iyo bitabaye bityo rero abagukuriye mukazi bakabona ko hari ibitanoze kandi hari uburyo n’ubushobozi bwo kubinoza bafite ububasha bwo kubikubaza no gufata icyemezo igihe bibaye ngombwa.Ba Gitifu mube Intore mwakire igihano neza ahubwo mufate ingamba zituma Umujyi uhora ukeye wifuzwa gusurwa cyane ko ugaragaza isura y’u Rwanda kubanyamahanga bahagenda.Abanyarwanda twese tumenye ko buriya Umukuru w’Igihugu aba akomeje kutwereka ko dukwiye kurangwa n’isuku muri byose,aho dutuye,aho dukorera,ibyo dukora,aho tugenda n’aho turi hose .Ndetse birakwiye ko n’ibyo tuvuga nabyo bibamo isuku.

  9. qween

    10/09/2017 at 12:32 pm

    erega urets no kuba HE yarabivuze kugira isuku numukoro wacu twese rwose
    cyane ko ejo nugira umwanda ugatangira kurwara za macinya nibindi birwara biterwa nisuku nke HE atazaba ahari so isuku tuyigire umuco kunyungu zacu ntitugategereze ko umukuru wigihugu aza kubitubwira.

  10. Jean Paul

    10/09/2017 at 5:40 pm

    Njye Perezida ndamukunda pe!gusa ikigaragara mu bayobozi bose bafatanyije abenshi ntibaragira ubunararibonye nkubwe.ni benshi baba bashaka kumutobera gusa Imana ijye imumurikira ibagaragaze.mperutse kujya muri ministeri ya education,service nahasanze nzi neza ko atari we wazibatoje.aho umuyobozi akora amakosa wayamwumvisha akakubwira ngo niba utabyumva muhane ntazongere gukosa!aha Mana ufashe umusaza .

    • Rwego

      10/09/2017 at 11:37 pm

      Bamutobera gute se kandi ariwe ubahitamo akanabashyira mu myanya ashatse?

      • DADY

        11/09/2017 at 3:47 pm

        umwanda w`i RUBAVU ni karande .gusa abo baturage nibahindure imyumvire bave mumuco wa gikongomani umwanda si umuco nyarwanda .bitabaye ibyo utujorite tuzaba twinshi .abahagaritswe kukazi ni mwihangane

  11. Eric

    11/09/2017 at 9:03 am

    Jye sinumva impamvu bahagaritse ba Executive Secretary b’imirenge bagasiga Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage( Vice Mayor in Charge of Social affairs) isuku iri mu inshingano ziwe z’ibanze. Niba bubahirije amategeko yakagobye kubahikizwa kuri bose.

  12. Jean Bernard

    11/09/2017 at 10:33 am

    Uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru hari aho yanditse nabi. Ntabwo bandika “mise en pied”, bandika “mise à pied”. Ariko birumvikana ashobora kuba atazi neza igifaransa, ntawabimurenganyiriza rero.

  13. DIDI

    11/09/2017 at 10:39 am

    Ibi bintu nibyiza, byibura abayobozi bashobora kubona ko Umwanda nawo ari imbogamizi.ndababwiza ukuri muri Rubavu hari umwanda ukabije kandi abayobozi barebera.njya nibaza niba abayobozi baho bakorera mubiro ari naho batuye?? mu kagari ka Mbugagari ho wagirango ni muri Zaire, bacururiza ibisheke, ibigori,amashu… mumuhanda.
    Ikindi kibazo gihangayikishije muri Rubavu, ni Quartier nshya zirikubakwa mukajagari gakabije kandi ubuyobozi burebera! aha ndavuga mumurenge wa Gisenyi (Mbugangari,karundo) ndetse na Rubavu (byahi…) aho usanga umuntu yubaka mumuhanda ntankomyi.
    Hakenewe ko abayobozi b’akarere bava mubiro bakajya kuri terrain.

  14. kalisa

    13/09/2017 at 7:33 am

    mbabwize ukuri Imana imfashe president akomeze abatungure byaba byiza akabashyira kumurongo kuko abenshi baba barashyizweho na benewabo ku itegeko, ugasanga abaturage bageze hasi ntawuvuga , uwamfasha akagera mu karere ka Ngoma barimo basenyera abaturage . ubuse koko kuba uhembwa wagiye uha abakugana ibisabwa ndibuka nagiye kumurenge umwe wa kibungo uzahagere urebe nta serivise nzima begereye umugi wa kibungo Muri Ngoma ariko jyanibaza aba bakora bate ? babayeho bate? nabirukana nkabamara nkubu kagame ahageze abatunguye ntawubizi nziko yabirukana bose mucyaroho usanga umwanda , bakinze, ntiwamenyako haba abayobozi nge narumiwe batungure batungure ubirukane ntamirrimo bakora .ifatika

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock